RFL
Kigali

Perezida Évariste Ndayishimiye yakiriye abahanzi barimo Sat B binjira mu 2022

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:1/01/2022 12:01
0


Perezida wa Repubulika y'u Burundi, General Évariste Ndayishimiye n’umugore we Angéline Ndayishimiye Ndayubaha, bakiriye ku meza abanyamuziki mu Burundi mu rwego rwo gusoza umwaka wa 2021 no kwifuriza Abarundi umwaka mushya muhire wa 2022.



Ni mu musangiro wabereye mu Ngoro y'Umukuru w'Igihugu cy'u Burundi, Ntare Rushatsi House mu ijoro ry’uyu wa Gatanu tariki 31 Ukuboza 2021 rishyira kuri uyu wa Gatandatu tariki 1 Mutarama 2022.

Uyu muhango witabiriwe n’abanyapolitiki, abahanzi n’abandi banyuranye, barimo Sat B uri mu bahanzi bakomeye mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, B Face, Francine Niyonsaba, Mutima, umunyarwenya Kigingi, umuhanzikazi Natasha uri kwigaragaza muri iki gihe n’abandi.

Mu ijambo rye, Perezida Ndayishimiye yavuze ko ‘ashyigikira abahanzi kubera ko azi agaciro kabo n’uruhare rwabo mu iterambere ry’u Burundi’.

Yunganiwe n’umugore we, Angéline Ndayishimiye wavuze ko akunda abahanzi ‘kubera uruhare rwabo mu buzima bwa buri munsi bwa muntu’, ndetse n’uruhare rwabo mu guteza imbere ‘igihugu cyabo’.

Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi, kandi yahamagariye Abarundi bari mu bindi bihugu gutahuka mu gihugu cyabibarutse. Yavuze mu Kirundi ati “Inyoni iraguruka ariko ntiyibagira icari cayo. Turasubiriye gutera akamo Abarundi bahunze, batahe mu gihugu cabibarutse.”

Aba bahanzi n’abanyarwenya bari batumiwe bavuze ko byari ibyishimo kuri bo, nyuma yo guhabwa ubutumire bwo gusangira na Perezida Evariste Ndayishimiye binjira mu 2022.

Nyuma yo gusangirira ku meza amwe na Perezida Ndayishimiye, Umunyarwenya Mutima yavuze ko ntaho Imana itagukura ‘iyo usenga ndetse unakora’. Ati “Igihe cyawe kizagera.”

Ni mu gihe umuhanzi Sat B, yanditse kuri konti ye ya Instagram, avuga ko byari iby'igiciro kinini gutangira umwaka mushya ari mu Ingoro y'Umukuru w'Igihugu cy'u Burundi, Perezida Ndayishimiye.

Natacha uzwi mu ndirimbo nka ‘Mubibona gute’, yavuze ko nta kintu kiryoshye nko gutangira umwaka ari kumwe na Perezida Ndayishimiye. Ati “Nta kintu kiroshye nko kurangiza umwaka wongera utangira umwaka uri kumwe n’Umukuru w’Igihugu cyacu, Papa w’u Burundi, biraguha umugisha wo kuzatangira umwaka mu mugisha no mu bikorwa byinshi by’iterambere.”



Perezida Ndayishimiye yagejeje ku barundi ijambo risoza 2021, yakira mu musangiro abahanzi, abanyapolitike n’abandi binjira mu 2022

Byari ibyishimo ku munyarwenya Kigingi uherutse kurushinga n'abahanzi bakiriwe na Perezida Evariste
Sat B, Kigingi na B Face batangiriye umwaka mu Ingoro y'Umukuru w'Igihugu cy'u Burundi


Perezida Ndayishimiye yavuze azirikana uruhare rw'abahanzi mu guteza imbere u Burundi

Abahanzi n'abanyarwenya batangiriye umwaka wa 2022 baganira na Perezida Ndayishimiye


Madamu Angéline Ndayishimiye yavuze ko abahanzi bakora akazi gakomeye mu buzima bwa buri munsi bwa muntu


Abahanzi bo mu Burundi bashimirwa uruhare rwabo mu gutuma sosiyete iba nziza


Umuhanzikazi Natacha yasangiye na Perezida Ndayishimiye binjira mu 2022









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND