Umuhanzi w’umunya-Tanzania Harmonize uri mu bakomeye muri Afurika, yagaragaje ibyishimo bikomeye ubwo yakiraga ku rubyiniro Bruce Melodie yise ‘umuvandimwe’, mu gitaramo gikomeye cyinjije abanya-Tanzania mu 2022 yamurikiyemo Album ye ya kabiri.
Uyu muhanzi wakunzwe mu ndirimbo
zitandukanye zirimo 'Matatizo', yakoreye igitaramo cy’amateka ahitwa Palm Village Mikocheni mu
ijoro ry’uyu wa Gatanu tariki 31 Ukuboza 2021, rishyira kuri uyu wa Gatandatu
tariki 1 Mutarama 2022.
Yamurikaga Album ye ya kabiri yise
‘High School’. Mbere yo gutangaza iyi Album, yifashishije imbuga nkoranyambaga
ze, yifurije abafana be n’abakunzi b’umuziki umwaka mushya muhire wa 2022,
abashimira kumushyigikira mu muziki nka ‘Kondeboy’.
Uyu muhanzi yavuze ko ibi ari
igisobanuro cy’urugendo rushya mu muziki we. Album iriho indirimbo 20 nka 'Sorry',
Outside, Serious Love, Always, Why na Sarkodie, Turn Up, Mtaje, Usia, Dunia,
Mdmo na Ibrah, Influencer, Mood na Naira Marley, Single, What do yo mis na
Anjella, I cant stop, One Question, Sandakalawe na Busiswa, Muziki, Kamaliza na
Sholo Mwamba ndetse na Teacher.
Muri iki gitaramo, Harmonize yaririmbye indirimbo
zinyuranye zirimo n’iziri kuri iyi Album. Yari afite abaririmbyi n’abacuranzi
bamufashije gutanga ibyishimo, ariko yanyuzagamo akanaganiriza abitabiriye iki
gitaramo ku kubakira ku bufatanye mu gutezanya imbere.
Avuga ko umuziki n'ibindi kugira ngo
bitere imbere muri Tanzania no mu Karere k'Afurika y'Iburasirazuba, bisaba
gushyigikirana mu nguni zose z'ubuzima.
Avuga ko umwaka wa 2021 yakoze akazi
gakomeye kandi ko ntawabihakana, ashimangira ko mu 2022 abantu bakwiye
kumwitega.
Yabwiye abitabiriye igitaramo cye, ko
yishimiye kwakira umuvandimwe we Bruce Melodie.
Ati "Bagore namwe bagabo, ngiye kubazanira umuvandimwe wanjye wo mu
Rwanda. Bavandimwe mwiteguye umuvandimwe wanjye ni Bruce Melodie!
Bruce Melodie yageze ku rubyiniro
ahoberana na Harmonize, maze yanzika mu ndirimbo ye yise ‘Katerina’ yabaye
idarapo ry’umuziki we mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba.
Uyu muhanzi yaririmbye iyi ndirimbo, Harmonize amufasha kuyiririmba ari nako abyina, bikazamura amarangamutima y’abitabiriye iki gitaramo nabo bamufashaga kuyiririmba.
Harmonize wabonaga ko yishimiye Bruce Melodie, ndetse abacuranzi be n'abaririmbyi be bamufashije gususurutsa abantu.
Mu minota ya nyuma y’iyi ndirimbo, Bruce Melodie yasabye abari mu gitaramo
gufatanya nawe kuyiririmba, asoza ashima Harmonize avuga ko ari muri Tanzania mu
kumushyigikira.
Mu birori bya ‘The Choice Awards Gala
Night’, byabaye ku wa 15 Ukuboza 2021, Bruce Melodie yemeje ko yakoranye
indirimbo n’umunya-Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) Koffi Olomidé, n’umunya-Tanzania Harmonize.
Ahamya ko kuri ubu kuba
umuhanzi wo mu Rwanda yakorana indirimbo n’umuhanzi Mpuzamahanga atari ikintu
gikwiye gutungura abantu, kuko umuziki w’u Rwanda umaze kugera ku rwego rwiza
kandi rushimishije.
Akavuga ko Koffi na Harmonize ari bo
bateye intambwe bamusaba ko bakorana indirimbo. Ati “Koffi
yarampamagaye, Harmonize arampamagara bose bansaba ko dukorana imirimo.”
Akavuga ko ashingiye ku mishinga
y’indirimbo ari gukora n’imishinga abandi bahanzi bagenzi be bafite, abafana
batazicwa n’inyota mu mwaka wa 2022.
Bruce ati “Mbega umwaka wa 2022
unteye ubwoba [Akubita agatwenge] nyine harimo ibikorwa byinshi kandi
by'abahanzi benshi sindi kuvuga kuri njye gusa, icyo nashishikariza abafana b'umuziki
nyarwanda bahame hamwe. Umunyamahanga n'umunyarwanda bagiye kujya ku rwego
rumwe cyangwa umunyarwanda ajye no hejuru.”
KANDA HANO UREBE UKO BRUCE MELODIE YARIRIMBYE MU GITARAMO CYA HARMONIZE
TANGA IGITECYEREZO