Kenny Sol uri mu bahanzi bahiriwe n’umwaka wa 2021, awusoje
ashyira hanze indirimbo nziza y’urukundo inganzo yayo ikomoka ku nkuru mpamo yabayeho
y’umukobwa w’inshuti ye.
Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA yavuze byinshi kuri yo, anahishura ko nubwo yayihinduye inkuru y’umuhungu ariko ari iy’mukobwa.
Ati:"Ni inkuru ya mugenzi wanjye nakozemo iriya ndirimbo. Ni inkuru
nuko nayifashe nkayigira iy’umuhungu ariko ubundi ni iy’umukobwa w’inshuti
yanjye."
Iy’indirimbo ikaba igaragaza inkuru y’urukundo rwa babiri
aho umwe ababeshya undi yaratumye ayagara agasara nkuko Kenny Sol abiririmba mu
ndirimbo.
Nyuma yo gusanga aryamanye n'undi agahita azinukwa iby’urukundo
agatangira kujya yirwanaho ariko ibyo gukundana akabivamo.
Iyi ikaba ibaye indirimbo
ya kane Kenny Sol asohoye mu mwaka wa 2021, aho yabanje iyo yise ‘Umurego’ akaza
gushyira hanze iyitwa ‘Haso’ nyuma yo gutandukana n'inzu ifasha abahanzu y'Igitangaza ya Bruce
Melodie.
Mu minsi mike akaba yari aherutse gushyira hanze indirimbo
yise ‘Say My Name’ ifite amashusho yafatiwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu mujyi wa Goma.
Kenny Sol ari mu bahanzi bahiriwe na 2021
KANDA HANO WUMVE UNAREBE INDIRIMBO NSHYA ‘FORGET’ YA KENNY SOL