Kenny Sol yashyize hanze indirimbo yise ‘Forget’ ishingiye ku nkuru y'umukobwa waciwe inyuma-VIDEO

Imyidagaduro - 31/12/2021 2:07 PM
Share:
Kenny Sol yashyize hanze indirimbo yise ‘Forget’ ishingiye ku nkuru y'umukobwa waciwe inyuma-VIDEO

Rusanganwa Norbert umaze kwamamara mu muziki nyarwanda nka Kenny Sol, yashyize hanze indirimbo yise ‘Forget’ ishingiye ku nkuru y’urukundo mpamo y’umukobwa w’inshuti ye wagiye acibwa inyuma n'umukunzi we.

Kenny Sol uri mu bahanzi bahiriwe n’umwaka wa 2021, awusoje ashyira hanze indirimbo nziza y’urukundo inganzo yayo ikomoka ku nkuru mpamo yabayeho y’umukobwa w’inshuti ye.

Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA yavuze byinshi kuri yo, anahishura ko nubwo yayihinduye inkuru y’umuhungu ariko ari iy’mukobwa.

Ati:"Ni inkuru ya mugenzi wanjye nakozemo iriya ndirimbo. Ni inkuru nuko nayifashe nkayigira iy’umuhungu ariko ubundi ni iy’umukobwa w’inshuti yanjye."

Iy’indirimbo ikaba igaragaza inkuru y’urukundo rwa babiri aho umwe ababeshya undi yaratumye ayagara agasara nkuko Kenny Sol abiririmba mu ndirimbo.

Nyuma yo gusanga aryamanye n'undi agahita azinukwa iby’urukundo agatangira kujya yirwanaho ariko ibyo gukundana akabivamo.

Iyi ikaba ibaye indirimbo ya kane Kenny Sol asohoye mu mwaka wa 2021, aho yabanje iyo yise ‘Umurego’ akaza gushyira hanze iyitwa ‘Haso’ nyuma yo gutandukana n'inzu ifasha abahanzu y'Igitangaza ya Bruce Melodie.

Mu minsi mike akaba yari aherutse gushyira hanze indirimbo yise ‘Say My Name’ ifite amashusho yafatiwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu mujyi wa Goma.

Kenny Sol ari mu bahanzi bahiriwe na 2021

KANDA HANO WUMVE UNAREBE INDIRIMBO NSHYA ‘FORGET’ YA KENNY SOL

">


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...