Umupira w'amaguru mu Rwanda ukomeje kubura ba nyirawo, dore ko abakabaye bawureberera aribo bawutererana.
Gusibira
mu iterambere, impinduka mu mategeko, imibereho idahinduka, byose bikomeje kuba
ingorabahizi mu mupira w'amaguru mu Rwanda. Kubura kirengera, kutagira
ba nyirabyo bifite amanota menshi mu kubaho bupfubyi ku mupira w'amaguru mu
Rwanda.
Mu
ijoro rishyira kuri uyu wa gatanu nibwo Minisiteri ya Siporo yashyize hanzwe
amabwiriza mashya agenga ibikorwa bya Siporo, aho harimo n'ingingo
ihagarika imyitozo n'amarushanwa bitegurwa n'ingaga. Mu mikino ikunzwe hano
imbere mu gihugu, umupira w'amaguru niwo wari uri gukinwa kuko Volleyball
irushanwa ryabaga hari hashize ibyumweru bibiri rihagaritswe.
Hashize
amezi 21 Covid-19 igeze mu Rwanda. Insengero, imodoka zitwara abantu, amasoko,
ibitaro, amashuri, bose bamaze kumenya kubana n’iki cyorezo, ariko muri siporo
bakomeje gutsindwa iri somo.
Dufashe
inguni y'umupira w'amaguru nk'umukino ukunzwe kuruta indi mu Rwanda, shampiyona
ihagaritswe hamaze gukinwa umunsi wa 11 wa shampiyona.
Nko
mu bindi bice by'igihugu, muri iyi shampiyona harimo umubare munini w'abarwaye
COVID-19, gusa ingamba zashyizweho zikaba zafashaga amakipe gukina. Icyemezo
Minisiteri yafashe gisa neza n’icyo yafashe mu 2020, cyatumye imikino ya
shampiyona yari imaze gukinwa iba imfabusa. Tariki 11 Ukuboza 2020, nabwo byari
ku wa 5, Minisiteri ya Siporo yasohoye itangazo rivuga ko shampiyona n'imyitozo
bihagaritswe kuva tariki 12 Ukuboza, ubwo nabwo byari gutangira ku wa 6 nk’uko
izi ngamba nazo ziri bushyirwe mu bikorwa kuva kuri uyu wa 6.
Ikibazo
cyo kugendana n’igihe
2020,
shampiyona ihagarikwa, nta mukinnyi n'umwe wari warafashe urukingo ndetse nta
muntu n'umwe wari wagakingiwe mu Rwanda. Minisiteri ya Siporo gufata icyemezo
gisa neza n'icya 2020 kandi hari impinduka zabayeho, bigaragaza kutagendana n’igihe
no kutiga izindi ngamba nshya zigendanye na 2021, zatuma umuturage yirinda
COVID-19 kandi ibikorwa bye bigakomeza.
Uyu mwaka ingeri zose zigejeje imyaka zatangiye gufata urukingo
Mu
2020, abantu bataratangira gufata inkingo, umuntu wategaga imodoka ntiyabazwaga
niba yarikingije ahubwo mu modoka yahanaga intera na mugenzi we, ndetse akambara
agapfukamunwa neza kuko aribwo buryo bwari buhari. Mu 2021 aho abantu batangiye
gukingirwa, urajya gutega imodoka ukabazwa niba ufite inkingo zose ubundi
hakajyaho n'andi mabwiriza asanzwe arimo kwambara agapfukamunwa. Ugendeye kuri
uru rugero, urasanga ubusesenguzi bwakozwe ndetse n'ingamba zariho mu 2020
zaravuguruwe, hazamo ubundi buryo bushya kandi bugamije ubuzima bwiza ku
muturage muri gahunda yo kwirinda COVID-19. Muri Minisiteri ya Siporo, Icyemezo
cyafashwe cyiganjemo kutagoragoza.
Abakinnyi
ni bamwe mubakingiwe mbere, ariko umupira wabo uri mubihagaritswe mbere.
Abakinnyi b'ikipe y'igihugu Amavubi ubwo bavaga muri CHAN, bari mubafashe urukingo mbere y'abandi. Ubwo shampiyona ya 2020-21 yajyaga gukinwa, abantu bose bafite aho bahuriye n'imikino barakingiwe ndetse iyi gahunda ikomereza mubaturage rusange. Mu ntangiriro z'uku kwezi ubwo COVID-19 yongeraga gufata umurego ku Isi no mu Rwanda, imibare y'abandura yarazamutse bivuze ko hagombaga gufatwa ingamba mu bice byose. Ku ruhande rwa Siporo, shampiyona y'ikiciro cya mbere mu Rwanda yari yaratangiye ndetse abafana bemerewe kugaruka ku bibuga, yewe n'abakinnyi bemerewe kuba aho bashatse, bivuze ko hari harabayeho koroshya tugendeye kuri shampiyona ya 2020-21.
APR FC yabaye ikipe ya mbere ifashe urukingo rushimangiraUmupira
w’amaguru ni hamwe muhaba ingamba zikaze zo kwirinda covid ariko gutsinda byanze.
Umufana
kugira ngo yinjire ku kibuga yagombaga kuba afite urukingo, ndetse n'ibisubizo
by'uko yipimishije COVID-19 nibura mu masaha 48. Abanyamakuru bitabiraga umukino, basabwaga inkingo zose ndetse n'igipimo cy'amasaha 24. Abakinnyi nabo bajyaga gukina
babanje kwipimisha ibipimo by’amasaha 24, bivuze ko mu mupira w’amaguru ari
hamwe mu hantu hakenerwa ibipimo by’amasaha macye. Muri uku kwezi hagati,
amakipe yatangiye kugira ubwandu buri hejuru ndetse amwe atangira gukina
adafite abatoza cyangwa bamwe mu bakinnyi, byanatumye abafana bongera gukumirwa
ku bibuga none n’icyo babaga baje kureba kirahagaritswe.
FERWAFA
nayo si shyashya
Ku
ruhande rwa FERWAFA nk'urugaga rureberera umupira w'amaguru mu Rwanda, ntabwo
rwafashe uyu mupira mu biganza, ahubwo amakipe niyo yimenye.
Amakipe niyo apimisha abakinnyi, ndetse ibisubizo bigahabwa umuntu uba yoherejwe na FERWAFA nk’uko yabitangaje. Impungenge zirimo hano, ni uko amakipe yapimishaga abakinnyi bari bukoreshe ku mukino, bivuze ko abandi basigaye nta makuru yabo yabaga azwi, ikindi ikipe ishobora gutanga amakuru atariyo mu buryo bwo kwirengera.
FERWAFA
n'itegeko ryayo
N'ubwo
nta kipe iraterwa mpaga, ariko byari byoroshye cyane kuba byabaho. Itegeko
rivuga ko kubijyanye na COVID-19, ikipe irwaje 20% by'abakinnyi bapimwe
yagombaga guhita iterwa mpaga. Bivuze ko nk'ikipe yabaga ifite abakinnyi 20
yapimishije, gusangamo 6 byari bihagije guterwa mpaga. Iri tegeko CAF yigeze
kurikoresha COVID-19 ikiza, ariko nyuma riza guhinduka. Kuko kuri ubu ikipe
irwaje COVID-19 umukino wayo urasubikwa, no mu bihugu byinshi ku Isi niyo nzira
bakoresha.
TANGA IGITECYEREZO