Umuherwe wa mbere ku Isi Elon Musk ukunze kugaragaza ko afite gahunda zitandukanye ku mubumbe wa Mars ndetse harimo no kujyanayo ikiremwamuntu kujya guturayo, yatangaje ko mu myaka 10 gusa iri imbere ibi bizaba byabaye impamo. Uyu mugabo yahise aboneraho gusaba abifuza kujya gutura kuri Mars gutekereza uko inzego zabo z’ubuyobozi zizaba ziteye.
Uyu mugabo nyiri kompanyi za Space X ikora ibyogajuru
bijya mu isanzure ndetse na Tesla ikora imodoka zikoresha umuriro w’amashanyarazi, yamaze amatsiko abibazaga igihe ikiremwamuntu kizaba cyatangiye ubuzima ku
mubumbe wa Mars ndetse asaba abifuza kuzajya guturayo gutangira gutekereza uko inzego
z’ubuyobozi bwabo zizaba ziteye.
Elon Musk yavuze kandi ko abantu bazaba batuye kuri
uyu mubumbe utukura, bashobora kuzagerayo bagashyiraho ubuyobozi bwabo.
Elon Musk yatangaje ko mu myaka 10 abantu bashobora kuzaba batuye kuri Mars
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuwa kabiri w’icyi
cyumweru, Elon Musk yasabye abantu bifuza kuzajya gutura kuri uyu mubumbe kuzashyiraho
ubuyobozi, aho abaturage ubwabo bazaba bafite uburenganzira kubibakorerwa ndetse banishyiriraho amategeko ababereye.
Muri Mutarama 2020, uyu mugabo yavuze ko afite gahunda
yo kubaka ibyogajuru 1,000 ndetse akajya yohereza bitatu mu isanzure buri munsi
mu rwego rwo gutwara abantu bagera kuri miliyoni imwe ku mubumbe wa Mars
bitarenze mu mwaka 2050.
TANGA IGITECYEREZO