Ubukwe ni umunsi umwe mu minsi itatu y'ingenzi umuntu agira mu buzima bwe nubwo hari abatabuha agaciro bakabureka, mu bukwe kandi bimenyerewe ko umugeni aba yambaye ikanzu n'agatimba, ibi siko byagenze kuri Arsène na Flavine bakoze ubukwe bose bambaye amapantalo.
Arsène na Flavine, ni abageni bavugishije abatari bacye mu gihugu cy'u Burundi nk'uko ikinyamakuru Jimberemagazine kibitangaza. Aba bombi basezeranye kubana akaramata mu nyubako ya Mairie Bujumbura.
Bigaragara ko umusore watangajwe izina rimwe rya Arsène, yari yabukereye mu ikositimu nziza y'umukara, ariko umugore we aza kurahira kuzabana akaramata n'umukunzi we yabyoroheje mu myenda asanzwe yambara, twavuga ko nawe yari yambaye ikositimu ijya kuba umweru. Ubukwe bwabo bwabaye igitaramo ku mbuga nkoranyambaga.
Ubukwe bwa Arsene na Flavine bwabaye igitramo ku mbuga nkoranyambaga
TANGA IGITECYEREZO