Kigali

Impamvu 3 abashakanye basabwa kujya batera akabariro cyane kandi bitunguranye

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:31/12/2021 8:11
0


Gutera akabariro ni igice cy’ingenzi cyane hagati y’abakundana baba babeshyana cyangwa batabeshyana, kuba babana neza cyane cyangwa batabana neza. Uku gutera akabariro bituma biyumvanamo cyane. Muri iyi nkuru uramenya impamvu usabwa kujya utera akabariro cyane n’uwo mwashakanye.



Gutera akabariro ntabwo bifasha mu gukemura ibyiyumviro by’inyuma gusa, ahubwo bifasha no mu gukemura iby'imbere mu mitima cyangwa mu zindi ngingo z’abakundana cyane. Nta zindi mpamvu zikenewe hagati y’abakundana uretse kuba bakundana cyane bikaba byabahuza bigatuma mu kora ibirenze. Imyumvire yo mu mutwe wa muntu no mu buzima bwe ni uko asabwa kubaho yishimye kandi ibyo bizava kuri we cyangwa uwo bakundana, gusa ntabwo ari ngombwa ko birangirira mu buriri.

1.      Gutera akabariro ku bashakanye bibafasha gukemura ibibazo byo mu rukundo rwabo.

Kuba mutakumvikana ku kintu runaka bituruka mu kuba hari ibindi bibazo mufitanye cyangwa mwagiranye. Niba wowe n’uwo mwashakanye mufite ibibzo murasabwa gutera akabariro. Kuganira no kuganira gukemura ibibazo byanyu birakenewe cyane.

2.      Bikomeza umubano wanyu

Gutera akabariro biruta ikindi cyose mwakora kuko bituma muba mwe, bituma mu menya neza aho mukwiriye kuba muri. Ibi bikomeza ubwonko bwanyu bigatuma murema ibindi byiyumviro birenze ibyo mwari mufitanye.

3.      Bibazanira umunezero

Niba mu rugo rwanyu nta munezero warangwagamo nimumara gutera akabariro bizagenda neza kandi muzamererwa neza cyane, mugire umunezero mwinshi. Gutera akabariro bitunguranye ni ingenzi cyane.

Iyo abashakanye bari gutera akabariro baba baganira cyane bigatuma uburyo bwabo bwo gukemura ibibazo bwiyongera bukaba bwiza kurushaho.

Inkomoko: Timeofindia





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND