Kigali

Covid-19: Umujyi wa Kigali wasubitse igikorwa cyo guturitsa urufaya rw’urumuri/Fireworks mu gusoza umwaka

Yanditswe na: Marie Clemence Cyiza Uwimanimpaye
Taliki:30/12/2021 23:57
0


Umujyi wa Kigali wasohoye itangazo ryo gusubika igikorwa cyo guturitsa urufaya rw’urumuri/Fireworks mu gusoza umwaka, mu rwego rwo kurushaho gukaza ingamba zo kurwanya no kwirinda ikwirakwira ry’ubwandu bwa Covid-19, burimo kwiyongera umunsi ku munsi.



Nyuma y’umunsi umwe gusa Umujyi wa Kigali utanze itangazo ryo kumenyesha abaturage ko mu gusoza umwaka hazaturitswa urufaya rw’urumuri, itangazo ryashyizwe ahagaragara mu rwego rwo kugira ngo abaturage batazazikanga cyangwa ngo bahungabane, hamaze gusohoka irindi tangazo rigamije kumenyesha abaturage ko icyo gikorwa gihagaritswe; ibi bikaba bibaye mu gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya covid-19 muri iyi minsi kiri gukwirakwira ku buryo buteye inkeke.

Iri tangazo riragira riti: “Mu rwego rwo gukaza ingamba zo gukomeza gukumira ikwirakwira ry’ubwandu bw’icyorezo cya Koronavirusi buzamuka umunsi ku munsi, turabamenyesha ko gahunda yari iteganyijwe yo guturitsa urufaya rw’urumuri mu kwizihiza isozwa ry’umwaka no gutangira undi, isubitswe mu bice byose uko byari byatangajwe...”

Muri iri tangazo, umujyi wa Kigali wakomeje usaba abantu gukomeza kwitwararika no gukaza ingamba mu guhangana na koronavirusi.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND