Julia, umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ufite inkuru ikomeye y’ubuzima, yashyize hanze indirimbo imbuto mu buryo bw’amajwi akaba anitegura gushyira hanze amashusho mu gihe cya vuba, ibintu ahamya ko n’ubwo atarabona ubushobozi ariko azakomeza gukora akora ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo.
Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana
wakuze aririmba mu makorali, Julia yashyize indirimbo yise ‘Imbuto’ ikangurira
abantu guhora bari maso bagakora ibikorwa byiza, yaba mu bihe bikomeye n’ibyoroheje by’ubuzima kubw’ingororano
z’ahazaza.
Mu kiganiro yagiranye n’INYARWANDA yagize ati:’’Ndi
umuhanzi utangira mfite Indirimbo imwe yitwa imbuto, intego yanjye nyamukuru ni ugushishikariza abantu
gukuricyira Yesu nkanabahamagarira
gukora ibyo yesu atwifuzaho.’’
Akomeza agira ati:’’Hashize igihe kinini ndirimba
muri za chorale gusa kuririmba ku giti cyanjye bwo ni ubu mbitangiye. Icyo nasaba
abakunda ibihango by’umwuka, ni uko mbakunda cyane kandi nzajya nkomeza kugerageza
mu bushobozi bwanjye kubaha indirimbo, kandi mbifurije kwishimirwa n'Imana muri
ibi bihe bisoza umwaka.’’
Amashusho y’indirimbo ‘Imbuto’ umuhanzikazi Julia ahamya ko nayo ari mu nzira. Ubusanzwe Julia akaba yariswe n’ababyeyi Mukarukundo Julienne nyamara aza guhitamo korohereza abantu bazakomeza kumushyigikira mu muziki we yiyita ‘Julia’. Ni umukobwa w’imyaka 20 utuye muri Gasabo, wanyuze kandi mu buzima bukomeye kubera ko yakuze ababyeyi batabana byatumye no kwiga kwe kugenda kuzamo ibibazo. kurii ubu akora umwuga w’ubudozi niwo umutunze, afatanya n’ubuhanzi bw’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.
TANGA IGITECYEREZO