Umwana muto w'imyaka 7 witwa Shimwa Akaliza Gaella usanzwe ari n'umuririmbyi muri korali Injili Bora yakoze indirimbo yise 'Umwaka mushya' yo kwifuriza abantu bose umwaka mushya muhire wa 2022. Muri iyi ndirimbo yifurije abantu bose umwaka mushya barimo Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, Polisi, Ingabo, abarimu, abanyeshuri, abaganga n'abanyarwanda.
Shimwa Akaliza Gaella avuka mu muryango w'abana 3 akaba ari we mfura. Ni umukobwa, abandi bavandimwe be babiri ni abahungu. Yatangiye kuririmba afite imyaka 3 y'amavuko, atangira kuririmba muri Injili Bora ajyana na nyina. Yashyize hanze indirimbo ye ya mbere afite imyaka 6, ubu amaze gukora indirimbo eshatu, izindi ni ama cover yakoze. Uretse impano ikomeye afite yo kuririmba, ni n'umuvugabutumwa aho afite impano yo kubwiriza.
Gaella impano itangaje mu muziki wo kuramya Imana
Gaella yiga mu mashuri abanza mu kigo cy'i Gikondo cyitwa Ecole Le Petit Prince. Ababyeyi be ari nabo akomoraho impano yo kuririmba ni Sebagirirwa Gaston (Se) na Nyirahatangimana Philomene (Nyina) batuye mu Mujyi wa Kigali mu murenge wa Gikondo umudugudu Rebero, bakaba ari abakristo muri EPR / Gikondo Karugira. Se aririmba muri korali Abiteguye naho Nyina akaba ari umuririmbyi muri Injili Bora iri muri korali zikunzwe cyane muri Kigali.
Mu kiganiro InyaRwanda.com yagiranye na Nyina wa Akaliza Gaella ari we Nyirahatangimana Philomene usanzwe ari umuririmbyi ukomeye muri Injili Bora, twamubajije byinshi ku mpano y'umwana we Gaella wanamaze gushyira hanze indirimbo ya Bonane. Uyu mubyeyi yatangiye avuga igihe bavumbuye impano iri mu mwana wabo. Ati "Twamubonyemo impano afite imyaka ibiri n'igice tujyana muri korali Injiri Bora, ni na ho yakomereje kuririmbira na n'ubu ayiririmbamo. Ku myaka 6 yakoze Cover y'indirimbo 'Nkoresha' ya James & Daniella, akora n'iya Jesca Mucyowera yitwa 'Eloyi'".
Yakomeje avuga ko ubwo Gaella yari afite imyaka 6 y'amavuko ari bwo yashyize hanze indirimbo ye ya mbere yitwa 'Ijuru ryawe Mana'. Nyuma yayo yakoze indi yitwa 'Ntimubaruze, none ubu yashyize hanze indirimbo ye ya gatatu yitwa 'Umwaka mushya'. Yadutangarije ko uyu mwana we afite umu producer umufasha kwandika indirimbo, gusa kuko ari umwana w'umuhanga cyane ahabwa umwanya wo gutekereza ibyo nawe yongera mu ndirimbo.
Inzira bicamo kugira ngo Akaliza Gaella akore indirimbo isohoke iryoheye benshi:
Philomene, Nyina wa Shimwa Akaliza Gaella yabwiye InyaRwanda.com ati: "Afite umu Producer umufasha kwandika, icyakora kuko ari umuhanga iyo agezeyo amuha umwanya wo gutekereza ibyo nawe yishyiriramo. Barafatanya guhimba kandi Akaliza azi no kwandika indirimbo akanazishakira amajwi, Producer akazikosora. Uwo Producer ni na we mutoza we, ni na we unamutoza muri Injili Bora yazamukiyemo. Amwitaho mu buryo bwose ku buryo anamuha n'aho aririmba muri korali akaba yatera nk'igitero cy'indirimbo ndetse akanahimbarisha, amwitaho cyane, uwo ni Munyakuri Ndaje Prosper".
Ababyeyi ba Akaliza Gaella bifuza ko yazaba umuhanzikazi ukomeye, wubaha Imana kandi uca bugufi. Ati "Tumwifuriza kuzaba umuririmbyi ukomeye wubaha Imana kandi uca bugufu". Yasoje avuga ko indirimbo nshya ya Gaella irimo ubutumwa bwifuriza abantu bose umwaka mushya muhire mu rwego rwo kubagaragariza ko abakunda cyane. Umubyeyi wa Gaella aragira ati "Iyo yasohoye yitwa Umwaka mushya, yayikoze mu kwifuriza abantu bose umwaka mushya. Yavuze ko ashaka ko hazamo abantu bose bakazamenya ko abakunda".
Akaliza hamwe n'umubyeyi weAkaliza afite impano itangaje muri muzika
REBA HANO INDIRIMBO NSHYA 'UMWAKA MUSHYA' YA AKALIZA GAELLA W'IMYAKA 7
TANGA IGITECYEREZO