Kigali

Umujyi wa Kigali wateguje abaturage ku gikorwa cyo guturitsa urufaya rw’urumuri/Fireworks

Yanditswe na: Marie Clemence Cyiza Uwimanimpaye
Taliki:29/12/2021 23:18
0


Umujyi wa Kigali wateguje abatuye uyu mujyi ko hazabaho igikorwa cyo guturitsa urufaya rw’urumuri [Fireworks] mu mpera z’umwaka, bityo ubasaba kutazagira impungenge nibumva urusaku.



Ni mu itangazo umujyi wa Kigali wasohoye kuri uyu wa gatatu tariki 29 Ukuboza 2021, aho wamenyeshaga abaturage batuye umujyi wa Kigali ku gikorwa giteganyijwe mu kwizihiza isozwa ry’umwaka wa 2021 twinjira muri 2022.

Ahantu henshi hanyuranye ku isi nk’uko bisanzwe bimenyerewe, habaho igikorwa cyo guturitsa urufaya rw’urumuri [fireworks] mu kwishimira cyangwa kwizihiza isozwa ry’umwaka ndetse no kwinjira mu wundi.

Gusa kubera urusaku bitera, habayeho guteguza abatuye umujyi wa Kigali, kugira ngo urwo rusaku rutazabatera impungenge, hakaba habaho kwikanga cyangwa guhungabana.

Icyo gikorwa giteganyijwe mu ijoro ryo kuwa gatanu tariki 31 Ukuboza 2021 (saa sita z’ijoro) rishyira kuwa gatandatu tariki 01 Mutarama 2022, ni ukuvuga dusoza umwaka twinjira mu wundi. 

Iki gikorwa cyo guturitsa urufaya rw’urumuri kizabera mu bice bitanu by’umujyi wa Kigali nk’uko bigaragara muri iri tangazo ryashyizwe hanze, aribyo:

- Radisson Blu Hotel & Convention Center,

- Stade Amahoro,

- Mont Kigali,

- Ku musozi wa Bumbogo, na

- Kigali Marriot Hotel







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND