Gasogi United yandikiwe umuvuduko n'ikipe y'igipolisi cy'u Rwanda, nyuma yo kubanza ibitego bibiri ikaza kubyishyura, naho Bugesera FC yihagazeho ku kibuga cyayo.
Umunsi wa 11 wa shampiyona wakomezaga kuri uyu wa gatatu, aho Police FC yatsinze Gasogi United iturutse inyuma. Wari umukino wabereye kuri sitade ya Kigali aho Gasogi United yafunguye amazamu ku munota wa 40 gitsinzwe na Nsengiyumva Moustapha, ndetse igice cya mbere kirangira Gasogi United ariyo iyoboye.
Mu gice cya kabiri kigitangira, Nsengiyumva Moustapha yahise atsinda ikindi ku munota wa 47, ibintu bitangira gukomerana Police FC. Bidatinze, ku munota wa 54 gusa, Hakizimana Muhadjiri yabonye umupira w'umuterekano yaje gutsindamo igitego, Police FC itangira gukina isatira. Ku munota wa 71 Ndayishimiye Antoine Dominique yaboneye Police FC igitego cyo kwishyura, Usengimana atsinda igitego cy'intsinzi ku munota wa 87.
I Bugesera ntabwo byoroshye hagati ya Bugesera FC yari yakiriye Kiyovu Sport. Kiyovu Sport yamanutse mu kibuga ibizi neza ko APR FC yayifashe mu manota, byatumye ikina irwana no kutarambarara i Bugesera;
Umukino amakipe yombi yakinnye atirekura ariko Bugesera FC ikanyuzamo igashaka uburyo yabona igitego, gusa bikomeza kugorana kubona umupira wa nyuma ugana mu izamu. Igice cya mbere cyarinze kirangira nta kipe n'imwe irebye mu izamu. Mu gice cya kabiri Kiyovu Sport yabonye igitego ku mupira wari uturutse muri koroneri, Ndayishimiye Thierry ashyiraho umutwe, umupira uruhukira mu rushundura. Nyuma y'iminota 7 gusa, Bugesera FC yabonye igitego cyo kwishyura nabwo umupira wari uturutse muri koroneri, Kimenyi Yves awukuraho usanga Junior Didier ahagaze neza atera ishoti, umupira uruhukira mu izamu.
Kiyovu Sport ubu iracyari iya mbere n'amanota 24 irusha inota rimwe APR FC, naho Bugesera FC iracyari ku mwanya wa 11 n'amanota 10. Police ubu iranganya amanota 19 na Rayon Sports mu gihe Gasogi iri ku mwanya wa 9 n'amanota 13. Kuri uyu wa kane, As Kigali irakira Mukura naho Rutsiro FC yakire Gorilla FC.
TANGA IGITECYEREZO