Harabura iminsi itatu ngo umwaka wa 2021 ugere ku musozo. Wabaye umwaka utandukanye cyane n’indi yawubanjirije, ariko mu buryo bwagutse ntutandukanye n’uwa 2020.
Impamvu ishingirwaho ni uko iyi myaka
yombi yigishije Abanyarwanda n’abandi, kubaho bahangana n'icyorezo cya Covid-19
hagamijwe kugera ku ntsinzi.
Ibintu abanyarwanda bahuriyeho n'isi
yose harebwe ingamba zo kwirinda, zitangwa n'impuguke mu by'ubuzima.
Usubije amaso inyuma wabona byinshi
byaranze uyu mwaka, bizandikwa mu bitabo n’ibindi byabaye bigatungura benshi.
INYARWANDA igiye kugaruka ku bantu
bavuzwe cyane mu Rwanda, haba mu imyidagaduro, mu mikino no mu bindi.
1. Safari George wamenyekanye nka Safari Nyubaha
Imbuga nkoranyambaga na telephone
zigendanwa, zibitse amashusho y'umusaza w'i Nyagatare wagaragaye arimo
kugundagurana n'abashinzwe umutekano mu rwego rwa Dasso. Byaberaga mu rwuri
rw'inka.
Amashusho y'uyu musaza ntasobanura mu buryo butomoye icyo izi mpande zombi zapfaga, cyakora agaragaza bisa nk’aho uyu musaza yari arimo kwirengera n’ubwo byakozwe mu buryo buhabanye n’amategeko bikaganisha mu gusagarira no kurwanya inzego, byanatumye safari agezwa imbere y'inkiko.
2.Nyarwaya
Uyu ni undi musaza, wagaragaye mu
mashusho yakwiriye hose adakozwa ibyo kwikingiza. Ati “Nta nkingo z’aya masaha
nshaka".
Amashusho y'uyu musaza yasamiwe
hejuru, abenshi bakanahuriza ko Nyarwaya yari akeneye gusobanurirwa ubwiza bwo
gufata urukingo by’umwihariko ku muntu ugeze mu zabukuru, hanyuma agafashwa no
mu yindi mibereho y'ubuzima busanzwe kuko yagaragaraga nk'umusaza ukeneye
kwitabwaho mu masaziro byaba bikozwe n'inzengo z'ubuyobozi bw’aho atuye cyangwa
se abandi bagira neza. Nyuma, hasohotse ifoto ari gukingirwa Covid-19.
3.Murindahabi Iréné
Ni umunyamakuru wa Television yitwa Isibo. Uyu mugabo usigaye wiyita Molodokayi, akomatanya akazi k’itangazamakuru n'ubushabitsi burimo gukorana n'abahanzi binyuze mu Label yashinze yise MIE.
Inkuru y'uyu munyamakuru
ikomatanyirijemo uruhurirane rw'abandi bantu batandukanye nka Mike Karangwa,
umukecuru w'i Musanze akaba n’umubyeyi w'abana bamamaye mu muziki wo kuramya no
guhimbaza Imana bitwa Vestine na Dorcas.
Hanavugwamo kandi undi mugabo utari
umenyerewe cyane mu myidagaduro uzwi nka Aimable.
Bijya gutangira havuzwe ko Murindahabi
akoresha Vestina na Dorcas mu nyungu ze bwite zimubyarira umusaruro.
Hakavugwa ko amafaranga yose
yinjiraga avuye ku rubuga rwa youtube binyuze mu bihangano (byataziwe Cano) by’abo
bana, yikubirwaga n'uyu munyamakuru.
Ng’uko uko umubyeyi w'aba bana mu
buryo bwatunguye benshi yageze i Kigali. Ni mugihe ingendo zihuza Intara
n'Umujyi wa Kigali zari zifunze.
Muri iyi nkundura y'intangiriro za Nyakanga, mu buryo bwikoze n’uko Mike Karangwa na Aimable bisanzemo, hakavugwa
ko uruhare rwabo rwari ugushuka uyu mubyeyi no kugumura aba bana, bamaze
gushimangira ubudahangarwa bwabo mu muziki.
Amakuru akomeza agaragaza ko Mike
Karangwa yiyambaje urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha ashinja M. Irene
kumusebya no kumuharabika.
4. Olivier Kwizera
Birasa nk'ibidashoboka kuvuga abantu
bataramweho mu 2021, ngo usige umunyezamu w'ikipe y'igihugu amavubi akaba
n'umunyezamu w'ikipe ya Rayon Sports.
Icyo abantu badashidikanyaho ni
ubuhanga bw'uyu mugabo, cyakora mu bihe bitandukanye bugenda bukomwa mu nkokora
n'imyitwarire y'ubuzima busanzwe.
Ku wa 19 Kanama 2021, ubwo ikipe
y'igihugu yari mu mwiherero w'imikino ya Mali na Kenya, Kwizera yaraye ijoro
ari ku rubuga rwa Instagram we aganira n'umukobwa witwa Shazz nawe wavuzwe
cyane muri uyu mwaka, kubera dosiye yamuhurijemo n'abahanzi babiri aribo Davis D
na Kade.
Yongeye kuvugwa mu nkuru y'impimbano
y'urukundo rwe n'umuhanzi Waykee Benda. Olivier na Shazz baraye basusurutsa
ababakurikira ku mbunga zabo.
Ibi byaviriyemo Olivier Kwizera
guhita asezererwa mu mwiherero w'ikipe y'igihugu amavubi, n’ubundi yari
yahamagawemo nyuma y’uko yari amaze iminsi afunguwe kubera gukurikiranwaho
gukoresha ibiyobyabwenge.
Ni na nyuma y’uko yari yatangaje ko
yasezeye ku mupira w'amaguru.
5. Rocky Kirabiranya
Uyu azwi mu gusobanura filime binyuze mu bushabitsi bwitwa Rocky Entertainment.
Ubwo hategurwaga kumurikwa indirimbo
ya Papa cyangwe (umuhanzi wari mu biganza bya Rocky, mu bijyanye no kureberera
inyungu mu byamuzika) hamwe na social mulla, Rocky yakinnye ikinamico y'ubukwe.
Hari igice cy'abantu bashinzwe
gukwirakwiza ko ari ubukwe bwabaye, hakaba n'ikindi gice gihamya ko ntabwo byose
hagamijwe icyiswe " gutwikira" indirimbo yari igiye gusohoka.
Ibi byari uruhurirane rw'imvugo
zadukanywe n'uyu mugabo harimo iya "Nta gikwe" yanenzwe n’abatari
bacye bavuga ko ari ukugumura urubyiruko.
Mu bisobanuro by'uyu mugabo, we
akavuga ko bitumvikanye uko yashakaga ko byumvikana.
6. Super Manager, Fatakumavuta na Dj Brianne
Niba itangazamakuru rya Youtube
ryinjiza, aba bagabo babiri wongeyeho Dj Brianne birashoboka ko binjirije
menshi abafite YouTube bakoranye nabo, biciye mu biganiro batanze bitavugwagaho
rumwe.
Akenshi wasangaga ari ukwibasirana
hagati yabo mu buryo bwagutse. Nka super Manager yavuzwe mu isinywa
ry'amasezerano n'ibigo by'ubucuruzi, cyakora ingano y'amafaranga yabaga
yasinyiwe ntavugweho rumwe.
Fatakumavuta yatangiye ari umutumirwa
mu biganiro bya Youtube, biza gushibukamo kwiyita umusesenguzi.
Hari igice kinini cy'abantu batari
barigeze bamenya Dj Briane nk'umugore uvanga imiziki, ahubwo bamuzi nk'umuntu
utanga ibiganiro ku mbuga za YouTube, akavuga ukuri benshi batajya batinyuka
kuvuga.
Aba bategereje ijoro ryo ku wa 27
Ugushyingo 2021 ngo bemere. Hari mu iserukiramuco ryiswe Eco fest ryabereye i
freetown muri Sierra Leone, Dj Brianne yasusurukije imbaga y'abari
babyitabiriye.
Cyakora mbere yaho ndetse na nyuma
yaho, yagiye agaragara mu bitaramo bihuza abantu baba bambaye utuntu dutanga
umuziki mu matwi buri umwe yumva umuziki we (Silent Disco).
7.Niyonzima Olivier Sefu
Ni umukinnyi w'ikipe y'igihugu Amavubi ukina hagati. Aho hagati kandi anahakinira ikipe ya AS Kigali, anahakina
neza cyakora nawe akenshi agorwa n'imyitwarire yo mu buzima busanzwe.
Ku wa 15 Ugushyingo muri uyu mwaka
turi gusoza, ikipe y'igihugu Amavubi yatsinzwe na Kenya ibitego 2-1, mu mikino yo
gushaka itike y'igikombe cy'isi cyizabera muri Quatar.
Iki gitego kimwe cyatsinzwe na Olivier Niyonzima Sefu, cyakora umunsi wakurikiyeho binyuze mu ishyirahamwe ry'umupira w' amaguru mu Rwanda (FERWAFA), basohoye itangazo rihagarika Sefu mu ikipe y'igihugu igihe kitazwi.
Byari bitarasobanuka kuko ntawigeze
amenya icyatuma umukinnyi atsindira igihugu igitego, nyuma y'igihe gito cyane
agahita ahagarikwa kuzongera gukina.
Ibyo kuri murandasi ntibitinda! Imbunga nkoranyambaga
zahise zitugezaho amashusho ya Niyonzima Olivier Sefu ari guceza mu kabyiniro i
Nairobi, agaragiwe n'inkumi z’ikibero. Hahise hamenyekana ko ibyo byose byabaye
nyuma y’uko Olivier atorotse aho ikipe y'igihugu yari icumbitse i Nairobi, nyuma
yo gusaba uruhushya akarwimwa.
8. Miss Ingabire Grace
Ni Nyampinga w'u Rwanda wa 2021. Yari ahagaririye igihugu mu irushanwa rya Miss World ryaberaga i Puerto Rico, rikaza gukomwa mu nkokora na Covid-19.
Ryahagaritswe nyuma y’uko abagera
kuri 35 harimo abahatana n’abategura basanganwemo Covid-19, amasaha macye mbere
yo gutanga ikamba.
Mu gace ko kwiyerekana mu mwambaro
uranga igihugu, hazahora hibukwa ikanzu yadozwe n’inzu y'imideli yitwa Moshions
ikambikwa Miss Ingabire Grace.
Ibitekerezo byaherekeje amashusho y’iyo
kanzu byinshi byarayinenze, hari n’igice cy'umubare w'abantu batari bacye, bamenye ko Miss Ingabire Grace ari guhatana mu irushanwa rya Nyampinga w'isi
nyuma yo gusakara kw'amashusho y’iyo kanzu.
9. Bruce Melodie
Amaze imyaka ikabakaba itatu ari ku
gasongero k’umuziki mu gihugu. Ibi bituma ahora mu bavugwa kandi abasobanukiwe
iby'imyidagaduro, bahamya ko nabyo biri mu bishobora gucuruza.
Tukivuga ubucuruzi, umwaka wa 2021 wicaranyije
Bruce Melodie n'abanyamafaranga ku meza amwe, hasinywa amasezerano
y'imikoranire.
Nko muri Gicurasi, Bruce Melodie yari muri Kigali Arena ashyira umukono ku masezerano y'imikoranire. Hari ibigo byinshi byagannye uyu mugabo bemeranya imikoranire, cyakora amasezerano ya Miliyari 1$ yasize inkuru imusozi!
Ku wa 25 Kanama 2021, Bruce Melodie abashoramari mu kigo cyitwa Food Bundle n'itangazamakuru bahuriye kimihurura
kuri Convention Arena, mu muhango wo gutangaza imikoranire no gushyira umukono
ku masezerano ahwanye na Miliyari 1$, yagombaga kwishyurwa Bruce Melodie.
Hakomeje kwibazwa ku ngano
y'amafaranga, ariko Bruce Melodie agashimangira ko abatabyemera ari abatifuza ko
atunga amafaranga.
Uko iminsi yicumaga, Bruce
Melodie yabanye n’igitutu cy'itangazamakuru ryifuzaga kumenya ukuri kw’ayo
masezerano, byabaye nk’aho bisobanuka hasobanurwa imikoranire ko ari amafaranga
azagenda yishyurwa hagendewe ku nyungu mu by’ubucuruzi no kumenyekana kw’icyo
kigo nibyo gikora.
Haracyari byinshi bigoye
bitaranasobanuka, kuri aya amasezerano ya Miliyari ya Bruce Melody na Food
bundles.
Nk’ubu iyo usuye imbuga ze ntaho
ushobora kubona yavuze kuri icyo kigo n’ibyo gikora. Mu itangazamakuru,
abivugaho abibajijwe nabwo akabivuga abinyura hejuru.
Mu gitaramo cye cyo kwizihiza imyaka
10 amaze mu muziki ntiyigeze avuga kuri iki kigo nibyo gikora. Bruce Melodie
wiyise Munyakazi, ubusanzwe mu by’ubucuruzi n'imikoranire n'ibigo biba
byamugannye azwiho kubishyiramo umurava, umuhate n'ubushobozi bwose. Cyakora ku
masezerano ya Miliyari 1$ byo ni ikinyuranyo.
10. CP John Bosco Kabera
Kimwe n'umwaka wabanjirije uyu, Umuvugizi
wa Polisi y'u Rwanda, CIP John Bosco Kabera ari mu bantu bavuzwe cyane, akenshi
bigahurirana n’inshingano ze zo kumenyekanisha no gukurikirana
ishyirwamubikorwa ry'ingamba mu guhangana no kurwanya Covid-19.
Yatumiwe mu biganiro bitandukanye mu
bitangazamakuru, abenshi bakanyurwa n’ibisobanuro n'uburyo bw'imiganirire ye.
Ijwi rye rikangurira abantu kubahiriza amabwiriza ya Guma mu Rugo ryanakozwe
indirimbo, irahererekanwa henshi.
TANGA IGITECYEREZO