RFL
Kigali

Imvugo ya 'nta gikwe' bayiteye umugongo! Abahanzi 10 bo mu Rwanda bakoze ubukwe mu 2021 -AMAFOTO

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:28/12/2021 15:43
0


Uko imyaka ishira indi igataha usanga hari ibyo umuntu yiha nk'intego, akarwana ishyaka ryo kubigeraho, buri mwaka kandi bamwe bafata icyemezo cyo kurongora. Nubwo uyu mwaka utari woroshye kubera icyorezo cya COVID-19, mu Rwanda hari abahanzi 10 bakoze ubukwe.



Uyu mwaka  wa 2021 kandi niho hadutse imvugo zica intege  abasore n'inkumi bifuza gukora ubukwe , harimo nk'imvugo ya 'Nta gikwe',' Nta myaka 100' n'izindi mvugo zitumvikanaga neza mu matwi y'urubyiruko. Bamwe mu bahanzi bakomeye hano mu Rwanda bateye umugongo izi mvugo bahitamo kurushingana n'abakunzi babo. Ni ubukwe bwagiye buba budahuje abantu benshi kubera amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19 atemerana abantu benshi guhurira hamwe.

1.Meddy


Ngabo Medard (Meddy) umwaka wa 2021 umusize ari umugabo , aho uyu muhanzi  n'umukunzi we  Mimi Mehfira ukomoka muri Ethiopia bakoze ubukwe tariki ya 22 Gicurasi 2021. Ni ubukwe bwavugishije benshi  bwabereye i Dallas muri Leta zunze Ubumwe za Amerika aho Meddy asanzwe aba.

2.Platini P


Umuhanzi wahoze mu itsinda rya Dream Boys, Platini P nawe uyu mwaka urangiye ari kumwe n'umugore. Yarushinze na Ingabire Olivia bari bamaranye umwaka urenga  bakundana. Ni ubukwe bwabaye tariki ya 6 Werurwe 2021.

3.Mico The Best


Umuhanzi  akaba n’umwanditsi w’indirimbo, Mico The Best tariki ya 19 Kanama 2021 yasezeranye imbere y’amategeko na Ngwinundebe Clarisse biyemeza kuzabana akaramata. 

4.Clarisse Karasira


Clarisse Karasira , umuhanzi uri mu bakunzwe mu Rwanda, yasezeranye kubana n’umukunzi we Ifashabayo Sylivain Dejoie ku itariki ya 01 Gicurasi 2021, ubukwe bw'aba bwitabiwe n'abantu mbarwa aho byanamenyakanye ko basezeranye bamwe bagatungurwa kubera ko bwagizwe ubwiru bigendanye n'ingamba zo kwirinda Covid-19.

5.Igor Mabano


Tariki ya 05 Nzeri 202, nibwo umuhanzi Igor Mabano yashyingiranywe n’umukunzi we  Laura mu birori byitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye mu Rwanda.

6.Emmy


Umuhanzi Nsengiyumva Emmanuel wamenyekanye nka Emmy, usanzwe atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yarushinze na Umuhoza Joyce [Hoza] bari bamaze igihe bakundana. Aba bombi bakoreye ubukwe mu Mujyi wa Dar es Salaam muri Tanzania ku wa 19 Ukuboza 2021.  

7.Patient Bizimana


Umuririmbyi Patient Bizimana wubatse izina mu kuramya no guhimbaza Imana , uyu mwaka tariki ya 19 Ukuboza 2021 yakoze ubukwe, arushinga na Karamira Uwera Gentille usanzwe atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

 8.Danny Mutabazi


Umuhanzi Danny Mutabazi uri mu bakunzwe mu ndirimbo zahimbiwe guhimbaza Imana yarushinze n’umukunzi we Mahoro Bernadette, nyuma y’imyaka isaga ibiri bakundana. Danny Mutabazi n’umukunzi we basezeranye kubana akaramata tariki ya 04 Nzeri 2021.

9.Rene Patrick


Rene Patrick umuhanzi muzaririmbiwe Imana, yakoze ubukwe n'umunyamakuruTracy Agasaro Tariki ya 27 Ugushyingo 2021.

10.Precious Nina Mugwiza, 


Nina Mugwiza, ni umuhanzikazi mu ndirimbo zo kuramya no gihimbaza Imana uba muri Leza Zunze Ubumwe za Amerika, Mu Ukuboza 2021 nibwo yakoze ubukwe na  Lionel Ngendakuriyo.

.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND