RFL
Kigali

Ibya Juno Kizigenza na Ariel mu gihirahiro, Abahanzi bigaragaje mu 2021 mu mboni za Sadate Munyakazi

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:28/12/2021 11:06
0


Abahanzi Juno Kizigenza na Ariel Wayz bahorana udushya, bakomeje guheza rubanda mu gihirahiro ku bijyane n'umubano wabo, mu gihe Sadate Munyakazi wayoboye Rayon Sports yabashyize ku rutonde rw'abahanzi nyarwanda bigaragaje mu 2021.



Hasigaye iminsi itatu ngo umwaka wa 2021 usozwe, hatangire ipaji y'umwaka mushya wa 2022. Mu myidagaduro n'ubwo byari bigoye kubera icyorezo cya COVID-19, ni umwaka usize bamwe mu bahanzi nyarwanda bateye intambwe yo kwishimira ku buryo ibikorwa byabo byanyuzwe n'abatari bake.


Mu mboni za Sadate Munyakazi wabaye perezida wa Rayon Sports akaba n'umukunzi w'umuziki, yagaragaraje urutonde rw'abahanzi nyarwanda abana bakoze kurusha abandi muri uyu mwaka kandi bakwiye kubishimirwa.

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, hari aho yagize ati:"Kugeza ubu ngubu navuga ko mu maso yanjye nkibona yuko umuhanzi witwa Bruce Melodie a.k.a Munyakazi mu gani we,  mbona ari umuhanzi wakoze byinshi muri uyu mwaka ndetse navuga ko byanatanze umusaruro, kuko urebye harimo kuronshinga imyaka icumi ye amaze mu muziki, hari n'ibindi bikorwa yagiye akora n'indirimbo nyinshi yasohoye bigaragaza ko yakoze cyane".


Bruce Melodie Sadate yamushyize ku isonga 

Mu bandi bagarutsweho, ni Meddy na The Ben aho yagize ati" Yaba Meddy na The Ben bubatse amateka akomeye mu muziki nyarwanda ku buryo ibihangano byabo nta muntu wapfa kubikerensa cyangwa ngo abishyire ku ruhande". 


Meddy na The Ben nibo yakurikijeho 

Hari n'abandi bahanzi abona barimo kugerageza bakiri bato, banazana Hit zikozwe n'urubyiruko, aho yagize ati"Hari umukobwa witwa Ariel Wayz ndetse na mucuti we [Juno Kizigenza ]uherutse gusohora indirImbo irimo umukobwa wadutangaje twese dukurikije uko dutuye tubona nyine nk'abanyarwanda, ariko muri rusange abo bantu rwose mbona barakoze kandi navuga ko n'umuziki nyarwanda umaze kugira urwego umaze kugeraho".


Juno na Ariel Wayz bakomeje guheza abantu murungabangabo ku mubano wabo, nabo Sadate yabashyize kuri uru rutonde abona rw'abahanzi bigaragaje mu 2021

Cyakora, mu marangamutima ye yongeyeho ko ubusanzwe akunda umuhanzi witwa Social Mula, anagaragaza ko nubwo byari mu bihe bitoroshye urwego rw'ubuhanzi narwo rwateye imbere muri uyu mwaka.


Sadate Munyakazi yahishuye ko akunda Social Mula







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND