Kigali

Senegal yari itegerejwe i Kigali, birangiye itazahakandagira

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:27/12/2021 22:22
0


Ikipe y'igihugu ya Senegal yari itegerejwe kuza gukorera imyitozo mu Rwanda, birangiye itazahakandagira.



Kuva mu ntangiriro z'umwaka utaha, ikipe y'igihugu ya Senegal yari itegerejwe mu Rwanda aho yagombaga gukorera imyitozo yitegura imikino y'igikombe cya Afurika kizabera muri Cameroun.

Ni amakuru yagiye acicikana ko ikipe y'igihugu ya Guinea ndetse na Senegal, zahisemo kuzakorera imyitozo hano mu Rwanda mu buryo bwo kumenyera ikirere bazakiniramo kuko henda kumera nko mu Rwanda.


Zimwe mu mpamvu zatumye Senegal ihagarika uruzinduko yagombaga kugirira i Kigali, harimo kuba izabona abakinnyi bayo itinze, bikaba byatumye bafata umwanzuro wo gukore imyitozo iwabo bakazahava bajya muri Cameroun. Byari biteganyijwe ko Senegal na Guinea zari kuzakina imikino ya gicuti n'amavubi, ubwo bivuze ko hasigaye gahunda ya Guinea gusa.

Nyuma y’aho Senegal isubitse uruzinduko rwayo, biteganyijwe ko ikipe y'igihugu ya Guinea igera mu Rwanda kuri uyu wa kabiri mu gitondo. Imikino y'igikombe cya Afurika izatangira tariki 9 Mutarama, igere tariki 6 Gashyantare 2021.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND