RFL
Kigali

Aline Gahongayire yasangiye n’abana baturuka mu miryango ikennye Noheli abaha n’ibikoresho by’ishuri-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:27/12/2021 22:50
0


Umuryango Ndineza Organisation washinzwe n’umuhanzikazi Aline Gahongayire, ku bufatanye na DNIM basangiye n’abana baturuka mu miryango ikennye Noheli ndetse banabashyikiriza n’ibikoresho by’ishuri.



Kuri icyi cyumweru kuwa 26 Ukuboza 2021 ku munsi w’Imana ukurikira Noheli (Boxing Day), mu karere ka Gasabo mu ishuri rya Groupe Scolaire Busanza, niho habereye umuhango wo gusangira no gushyikiriza abana ibikoresho by’ishuri.

Ni igikorwa ngarukamwaka umuryango Ndineza Organization usanzwe ukora, ariko muri uyu mwaka ukaba warabaye umwihariko kuko Ndineza Organanization yafatanyije na DHIM, umuryango washinzwe na Bishop Habineza usanzwe atuye muri Amerika.


Aline Gahongayire yanyuzwe no gusangira nabo

Abana barenga 60 baturutse mu miryango ikennye nibo bashyikirijwe ibikoresho by’ishuri, ndetse Aline Gahongayire na Bishop nk’uko babitangarije InyaRwanda bakaba bavuze ko bitewe n’uburyo babonye aba bana, bagiye kuganira ku buryo bakwishyurirwa amashuri.

Umuryango Ndineza Organization washinzwe na Aline Gahongayire, usanzwe wita ku bana ndetse n’ababyeyi bari mu za bukuru bakeneye ubufasha bwo kwivuza, kwiga (abana) ndetse no mu buryo bwo kwiteza imbere hagendewe ku mishinga baba bafite.

Aline Gahgongayire yasangiye n'abana iminsi mikuru

Bishop Habimeza ubwo yahaga abana kuri bimwe bari bari gusangira

Abana bahawe n'amata


Abana barengaga 60

KANDA HANO UREBE UBURYO ALINE GAHONGAYIRE YASANGIYE N'ABANA


KANDA HANO UREBE INDIRIMBO NSHYA RENDEZ VOUS YA ALINE GAHONGAYIRE








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND