Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yatangaje ko 80% by’abaturage bahawe nibura urukingo rumwe rwa Covid-19, kandi ko muri uyu mwaka, ubukungu bw'u Rwanda bwiyongereye ku buryo bushimishije.
Yabitangaje mu ijambo yavuze ku
gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 27 Ukuboza 2021 rigaragaza uko Igihugu gihagaze.
Mu ijambo rye, Perezida Kagame yavuze
ko Igihugu gihagaze neza muri rusange. Ko uyu mwaka ubaye uwa kabiri usojwe
Igihugu gihanganye n’icyorezo cya Covid-19.
Yavuze ko byasabye ko igihugu cyiga
uburyo bushya bwo guhangana n’iki cyorezo cyadutse mu Bushinwa mu mpera za
2019. Yashimye Abanyarwanda uruhare bakomeje kugira mu mibereho ndetse n’iterambere
ry’igihugu mu bijyanye no guhangana n’iki cyorezo.
Umukuru w’Igihugu, yavuze ko u Rwanda
rwahanganye n’ibibazo binyuranye birimo nk’iby’ubuzima, umutekano n’ubukungu. Ko mu rugendo rwo guhangana na Covid-19, hari intambwe imaze guterwa,
kuko kugeza ubu 80% by’abaturage bamaze guhabwa doze ya mbere y’urukingo
uhereye ku bafite imyaka 12 y’amavuko.
Kagame ati “Bumwe mu buryo bw'ingenzi
twifashishije mu kurinda Abanyarwanda, ni ugukingira Igihugu cyose urukingo rwa
Covid-19, kugeza ubu 80% by'abaturage bacu guhera ku bafite imyaka 12 kuzamura,
bahawe nibura urukingo rumwe...”
Kagame yashimye abantu bose bakomeje
kugira uruhare mu rugamba rwo guhangana n’iki cyorezo, harimo abaterankunga,
ibihugu n’abandi.
Akavuga ko ku bufatanye n’abarimo
sosiyete ya Bion Tech, mu 2022 mu Rwanda hazatangira gukorerwa inkingo za
Covid-19 n’indi miti.
Ati “Bitewe n'ibyemezo bishingiye ku
bushishozi byafashwe muri uyu mwaka, ubukungu bw'u Rwanda bwariyongereye
bishimishije. Kandi twizeye ko bizakomeza.”
Umukuru w’Igihugu, avuga ko mu kuzahura
ubukungu, hashyizweho ikigega Nzahurabukungu cyashyizwemo miliyari zirenga 100
Frw cyafashije mu kongera kuzamura ubukungu bwashegeshwe n'iki cyorezo, cyane ubucuruzi
bwibasiwe n’urwego rw’ubukerarugendo.
Yanagaragaje ariko ko hamaze
gukusanywa andi mafaranga azakomeza gufasha mu kunganira ibikorwa nk’ibi birimo
n’ishoramari mu gihugu.
Kagame yanashimye abasora bakomeje
kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu. Ati “Ndagira ngo nshimire abasora bakomeje
kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu, mu bukungu bw’u Rwanda n’ubwo hari
icyorezo.”
Anavuga ko kuba ikoranabuhanga
ryarimakajwe rigashyirwamo imbaraga, byatumye icyorezo cya Covid-19 kidakomeza
guhagarika imikorere mu bihe bitandukanye. Igihugu nticyabohwa n’iki cyorezo.
Avuga ko urubyiruko rukwiye gukomeza
gufatanyiriza hamwe mu guhanga udushya no gushakira ‘ibisubizo ibibazo
bitwugarijwe uyu munsi n’ejo hazaza’.
Umukuru w’Igihugu, avuga ko Covid-19
yagize ingaruka ku banyeshuri bituma amashuri mu bihe bitandukanye afungwa,
ariko hishimirwa ko igihe cyageze agafungurwa, ndetse abanyeshuri bakora
ibizamini.
Perezida Kagame yanagarutse ku matora
y’abayobozi mu nzego z'ibanze yagiye asubikwa, ariko hishimirwa ko igihe cyageze
agasubukurwa; asaba abayobozi gukomeza gushyira imbere kunoza serivisi baha
umuturage.
Yavuze ko u Rwanda ruzakomeza kwihaza
mu biribwa, ashima abahinzi bakomeje kwihangana muri ibi bihe bitoroshye
bagakomeza imirimo. Agaragaza ko ubuhinzi bufatiye runini u Rwanda, kuko bwatanze
25% ku bukungu bw’Igihugu mu 2021.
Yavuze ko u Rwanda rukomeje kwihaza
mu biribwa, kandi ko hari ibigega bihagije. Ati “Ndagira ngo nshimire abahinzi
bacu kuba barakomeje kwihangana muri ibi bihe.”
Akomeza avuga ko n’ubwo u Rwanda ruri
mu bihe bitoroshye bya Covid-19, ariko muri uyu mwaka rwabashije kwakira
ibirori n’inama birimo n’imikino ya BAL [Basketball Africa League].
Umukuru w’Igihugu, avuga ko u Rwanda
ruzakomeza ubufatanye n’ibindi bihugu mu bijyanye n’umutekano, aho u Rwanda
rugira uruhare mu kugarura umutekano mu bihugu bitandukanye hirya no hino.
Perezida yasabye Abanyarwanda
gukomeza kubakira ku byagezweho, abifuriza umwaka mushya muhire wa 2022.
TANGA IGITECYEREZO