RFL
Kigali

Abakinnyi 11 bakiri bato muri ruhago bagize umwaka mwiza mu Rwanda

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:27/12/2021 15:50
0


Ruboneka Bosco na Byiribgiro Lague mu bakinnyi bakiri bato bahiriwe na 2021 kuko bagiye bakoreshwa mu bihe bitandukanye haba muri APR FC ndetse no mu ikipe y'igihugu Amavubi.



Umwaka wa 2021 wabayemo imikino myinshi ugereranyije n’umwaka wari wabanje, waranzwe n’isubikwa ry’imikino kubera icyorezo cya Covid-19. Mu mupira w’amaguru, u Rwanda rwitabiriye imikino ya CHAN yabereye muri Cameroun nderse bakina n’imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi kizabera muri Qatar umwaka utaha wa 2022. U Rwanda rwakinnye imikino y’ijonjora ryo gushaka itike y’igikombe cya Afurika kizabera muri Cameroun mu ntangiriro z'umwaka utaha. Mu Rwanda kandi habaye shampiyona ya 2020-21 yakinwe amezi abiri gusa, ndetse hanatangira indi ubu igeze ku munsi wa 10.

Itsinda ry'Abanyamakuru ba siporo ku Inyarwanda, ryarebeye hamwe muri iyi mikino yose yakinwe mu 2021 rikora ikipe y’abakinnyi 11 bakiri bato bahiriwe n’uyu mwaka mu kibuga ndetse bamwe batangira kuba abakinnyi amakipe bakinira yubakiyeho.

Mu izamu: Ntwari Fiacre

Fiacre yakiniye Marine FC mu mwaka w’imikino 2020-21 ndetse yitwara neza byatumye asinyira ikipe ya As Kigali uyu mwaka w’imikino ugiye gutangira. Ntwari yakomerejeho no muri As Kigali ndetse atangira gukoreshwa mu ikipe y’igihugu Amavubi, hari n’imikino yabanje mu kibuga.

Nshimiyimana Emmanuel

Myugariro akaba na kapiteni wungirije wa Gorilla FC, ni umwe mu bakinnyi bakiri bato bahiriwe n’uyu mwaka turi gusoza. Emmanuel yazamukanye na Gorilla FC mu cyiciro cya mbere akaba yaranahamagawe mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 23.

Ishimwe Christian

Ishimwe ari mu mwaka we wa kabiri mu ikipe ya As Kigali yagezemo avuye muri Marine FC. Uyu musore kuva yagera muri iyi kipe, yatangiye kuba umukinnyi ngenderwaho nka nimero 3 byanatumye atangira kwitabazwa no mu ikipe y’igihugu Amavubi.

Niyigena Clement

Myugariro mu ikipe ya Rayon Sports ni umwe mu basore bakiri bato bitwaye neza muri uyu mwaka by'umwihariko muri shampiyona ya 2020-21 ndetse byanatumye atangira guhamagarwa mu ikipe y’igihugu Amavubi.

Buregeya Prince

Yagize shampiyona nziza mu 2019 aho yakinnye imikino hafi ya yose muri APR FC,  ariko nyuma aza kugira ikibazo cy’imvune byanatumye abura umwanya wo gukina kuko ikipe yari yarazanye abakinnyi bakomeye barimo Mutsinzi Ange na Manzi Thierry. Nyuma yaho aba basore bagendeye Buregeya yagarutse mu kibuga, ubu ni umwe mu bakinnyi bafatiye runini APR FC.

Mugisha Bonheur

Kuva mu ikipe ya Heroes akerekeza muri Mukura yaje no kwigaragaza ubwo iyi kipe yarwanaga no kutamanuka mu cyiciro cya kabiri, Mugisha yasoje umwaka w’imikino ahagaze neza ndetse byatumye agurwa na APR FC.

Ruboneka Bosco

Ari gukina umwaka we wa kabiri muri APR FC, gusa ubu ni umwe mu bakinnyi ngenderwaho. Ruboneka yatangiye no guhamagarwa mu Amavubi n’ubwo atabonaga umwanya ubanza.

Nishimwe  Blaise

kuva yava muri Marine akerekeza muri Rayon Sports, yerekanye icyo ashoboye ndetse mu gihe ikipe bitari bimeze neza muri shampiyona iheruka, Nishimwe yari mu bakinnyi basoje shampiyona bafite uruhare rukomeye mu musaruro w'ikipe. Uko yagendaga azamura urwego byamufashije guhamagarwa mu Amavubi makuru, anayakinira mu mikino yo gushaka tike y'igikombe cy'Isi.

Niyibizi Ramadhan

Ramadhan yafashije ikipe ya Etincelles FC kuguma mu cyiciro cya mbere, byaje gutuma agurwa na AS Kigali amaze gutsindira ibitego bine muri shampiyona n’ubwo nyuma yaje kugira ikibazo cy’imvune.

Ishimwe Fiston

Ni umwaka we wa 3 ari gukinira Marines FC, aho muri shampiyona iheruka yari mu bakinnyi bari bafite ibitego byinshi muri iyi kipe ndetse yaranatanze imipira myinshi yavuyemo ibitego. Uyu mwaka w’imikino nyuma yaho Mugenzi  Bienvenue avuye muri iyi kipe, Fiston ni umwe mu bakinnyi Marines iri kugenderaho.

Byiringiro Lague

Mu mikino ya CHAN niho yatangiye kuzengereza amahanga, anafasha u Rwanda kubona amanota 3 ubwo yatsindaga igitego kuri Mozambique. Muri APR FC yabaye umukinnyi ntakorwaho ndetse utanga umusaruro haba mu Rwanda no hanze. Uyu mwaka twavuga ko urangiye ari umwe mu bakinnyi bahagaze neza imbere mu gihugu.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND