Uyu munsi wa Boxing Day ukurikira Noheli ufatwa nk’umunsi
w’ikiruhuko mu bihugu bimwe na bimwe cyane cyane
ibibarizwa mu muryango w’ibihugu bivuga icyongereza 'Commonwealth'. Amakuru avuga
ko uyu munsi ufite inkomoko mu Bwami Bw’Abongereza.
Mu kinyarwanda wakumva uyu munsi ufitanye
isano n’iteramakofi, ariko siko bimeze kuko hari zimwe mu mpamvu zishingirwaho
bemeza icyatumye uyu munsi witwa “Boxing Day ".
Ese
uyu munsi kwitwa Boxing Day byaturutse kuki?
Ingingo ya mbere ni uko iri zina ryaturutse mu Bwami bw’Abongereza
mu myaka 1830s ubwo ku munsi wa mbere ukurikira umunsi mukuru wa Noheli, yari italiki
ya mbere amaposita yatangiraga kuzanira abakiliya bayo ibyo babaga boherejwe
bije mu makarito (Boxes).
Ingingo ya kabiri bikekwa ko yaturutseho izina ry’uyu
munsi wa Boxing Day, ni ivuga ko mu bwami bw’Abongereza nyuma y’umunsi mukuru wa
Noheli habaga igikorwa cyo gukusanya inkunga yo gufasha abatishoboye bigakorwa
hakusanywa amafaranga akusanyirizwa mu gikarito (Box).
Indi ngingo nayo ifitanye isano n’umuco w’Abongereza
aho mu myaka yo hambere muri ubu bwami habaga igikorwa cyo gushimira abacuruzi bahabwa
impano za noheli zipfunyitse mu bikarito ndetse n’amafaranga, ibyo bigakorwa ku
munsi ukurikira Noheli.
Hari abandi nabo bavuga ko uyu munsi waba ufitanye
isano nuko mu bihe byo hambere ubwo imiryango ikize ku mugabane w’Uburayi ku
munsi ukurikira Noheli yafataga umwanya igatanga impano ku bakozi bayo. Izo mpano
zikaba zaratangwaga zipfunyitse mu bikarito.
Ese
uyu munsi wizihizwa gute hirya no hino ku isi?
Kuri uyu munsi abantu bo hirya no hino ku Isi bahura n’inshuti
zabo ndetse bakajya no mu birori bitandukanye harimo no kujya kureba
imikino itandukanye by'umwihariko umupira w’amaguru na Basketball. Mu gihugu cy’u Bwongereza muri
shampiyona yaho y’icyiciro cya mbere 'Premier League' buri mwaka kuri uyu munsi
wa Boxing Day haba umunsi w’imikino wahariwe uyu munsi.


Umunsi wa Boxing Day wizihizwa n'abatari bacye hirya no hino ku Isi
Uyu munsi kandi abantu bahana impano zitandukanye
ndetse bamwe bakawita umunsi wahariwe guhaha ‘Shopping Holiday’. Mu bihugu
bimwe na bimwe habaga ibirori byo kwizihiza uyu munsi ariko bitewe n’icyorezo
cya COVID-19 cyugarije Isi hamwe na hamwe ibi birori byagiye bihagarikwa.