Umubyeyi ukiri muto ufite umwana uri mu kigero cy’imyaka ine y'amavuko, yasabye Minisitiri Bamporiki kumufasha akabona akazi akabona uko yirerera umwana ibyo benshi bashimye bakamwifuriza amahirwe masa banamusabira undi waba ufite umutima wo gufasha kuba yamufasha.
Mu magambo y’ikinyarwanda kivanzemo ubusizi, umubyeyi ukiri muto witwa Jessica ku mbuga nkoranyambaga yasabye ikintu gikomeye Minisitiri
Bamporiki, mu butumwa yanyujije kuri Twitter. Hari kuwa 24 Ukuboza
2021, ari nawo munsi Minisitiri Bamporiki yizihirijeho isabukuru y’amavuko.
Jessica yagize ati:”Bwana Minisitiri Bamporiki
sinsabirije biragatabwa sinasaba agafuka k'umuceri cyangwa ngo ibihumbi 2 kuko ibyo
birashira, ni umuco mubi ahubwo nabisabiraga akarimo k'amaboko za Busanza n'ahandi
mbashe kwirerera umuhungu ari nawe Rwanda rw'ejo, murakoze mugire Imana.”
Nyuma y'ubu butumwa, benshi bagaragaje ko
igikorwa Jessica yakoze cyo gusaba akazi ari ubutwari basaba n’abandi baba
bafite uko bamufasha ko babikora kandi bamwifuriza amahirwe yo kuba icyo asabye
yakibona, banahamya ko asabye neza.
Nk'uwiyise Vice President yagize ati:”N'undi wese
ufite uko agufasha agufashe Imana imuhe umugisha.” Patrick N ati:”Bamporiki
Nyakubahwa Imana y'i Rwanda yakugabiye ugatunga ugatunganirwa yagutije nawe
ugabire beneyo n’abayikomokaho mu bushobozi bwanyu mufashe umwari w'i Rwanda arere akuze Ingabo yejo hazaza.”
Gusa hari n’abagaragaje ko Jessica yakosheje
gushyira ifoto y’umwana utarageza imyaka y’ubukure ku karubanda muri gahunda
isa niyo yapanze. Minisitiri Bamporiki ni umwe mu bahanga mu bijyanye n’ubuhanzi,
ubusizi, ubwanditsi n’inararibonye muri politike amazemo imyaka isaga 8.
Akaba kandi anasobanukiwe ubuzima nkuko yagiye akomeza
kubitangaza mu biganiro binyuranye yatanze.
Ubutumwa bwa Jessica asaba Minisitiri Bamporiki akazi ngo abashe kubona uko arera umuhungu we
Hari umubyeyi witwa Uwizihiwe Leone Laura wahaye Jessica amafaranga yo kuba yifashisha mu gihe agitegereje kuba yasubizwa
Benshi bashimye umwanzuro wa Jessica bamwifuriza amahirwe masa
TANGA IGITECYEREZO