RFL
Kigali

Umubyeyi yasabye Minisitiri Bamporiki kumuha akazi akabona uko yirerera ikibondo ibyo benshi bashimye

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:26/12/2021 15:50
0


Umubyeyi ukiri muto ufite umwana uri mu kigero cy’imyaka ine y'amavuko, yasabye Minisitiri Bamporiki kumufasha akabona akazi akabona uko yirerera umwana ibyo benshi bashimye bakamwifuriza amahirwe masa banamusabira undi waba ufite umutima wo gufasha kuba yamufasha.



Mu magambo y’ikinyarwanda kivanzemo ubusizi, umubyeyi ukiri muto witwa Jessica ku mbuga nkoranyambaga yasabye ikintu gikomeye Minisitiri Bamporiki, mu butumwa yanyujije kuri Twitter. Hari kuwa 24 Ukuboza 2021, ari nawo munsi Minisitiri Bamporiki yizihirijeho isabukuru y’amavuko.

Jessica yagize ati:”Bwana Minisitiri Bamporiki sinsabirije biragatabwa sinasaba agafuka k'umuceri cyangwa ngo ibihumbi 2 kuko ibyo birashira, ni umuco mubi ahubwo nabisabiraga akarimo k'amaboko za Busanza n'ahandi mbashe kwirerera umuhungu ari nawe Rwanda rw'ejo,  murakoze mugire Imana.”

Nyuma y'ubu butumwa, benshi bagaragaje ko igikorwa Jessica yakoze cyo gusaba akazi ari ubutwari basaba n’abandi baba bafite uko bamufasha ko babikora kandi bamwifuriza amahirwe yo kuba icyo asabye yakibona, banahamya ko asabye neza.

Nk'uwiyise Vice President yagize ati:”N'undi wese ufite uko agufasha agufashe Imana imuhe umugisha.” Patrick N ati:”Bamporiki Nyakubahwa Imana y'i Rwanda yakugabiye ugatunga ugatunganirwa yagutije nawe ugabire beneyo n’abayikomokaho mu bushobozi bwanyu mufashe umwari w'i  Rwanda arere akuze Ingabo yejo hazaza.”

Gusa hari n’abagaragaje ko Jessica yakosheje gushyira ifoto y’umwana utarageza imyaka y’ubukure ku karubanda muri gahunda isa niyo yapanze. Minisitiri Bamporiki ni umwe mu bahanga mu bijyanye n’ubuhanzi, ubusizi, ubwanditsi n’inararibonye muri politike amazemo imyaka isaga 8.

Akaba kandi anasobanukiwe ubuzima nkuko yagiye akomeza kubitangaza mu biganiro binyuranye yatanze.

Hari umubyeyi witwa Uwizihiwe Leone Laura wahaye Jessica amafaranga yo kuba yifashisha mu gihe agitegereje kuba yasubizwa 

Benshi bashimye umwanzuro wa Jessica bamwifuriza amahirwe masa

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND