Nubwo wari umwaka ugoye cyane kubera ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus, ntibyabujije bamwe mu bakinnyi b’Abanyarwanda mu mikino itandukanye gusezera burundu ubugaragu, bakora ubukwe.
Amagambo
dusanga mu gitabo cy’Intangiriro igice cya 2 umurongo wa 18, agira ati “Si
byiza ko muntu aba wenyine, ngiye kumugenera umufasha bakwiranye”, ahindura
ubuzima bw’umuntu akaba mushya, ndetse akitwa umugabo cyangwa umugore, yarahoze
ari umusore n’inkumi.
Muri
iyi nkuru turarebera hamwe abakinnyi 10 b’Abanyarwanda bemeye kwitwa abagabo
n’abagore mu 2021.
1.Bizimana Djihad – KMSK Deinze
Umwaka
wa 2021 usize umunyarwanda Bizimana Djihad ukinira ikipe ya KMSK Deinze yo mu
Bubiligi afashe icyemezo cyo kubana ubuziraherezo na Dalda Simbi bari bamaranye
imyaka itatu bakundana.
Djihad
na Dalda basezeranye mu idini ya Islam tariki ya 15 Gicurasi 2021 mu mujyi wa
Anvers mu Bubiligi, nyuma y’amezi abiri amwambitse impeta ya fiancailles.
Djihad
n’umukunzi we bateganyaga gukorera ubundi bukwe mu Rwanda tariki ya 27 na 29
Ukuboza 2021, ariko burasubikwa kubera ingamba zo kwirinda icyorezo cya
COVID-19.
2. Jacques Tuyisenge – APR FC
Kapiteni
wungirije mu ikipe y’igihugu Amavubi, akaba kapiteni wa APR FC, Jacques
Tuyisenge, tariki ya 21 Kanama 2021 nibwo yasezeranye imbere y’Imana kubana
akaramata na Musiime Recheal Jordin bari basanzwe babana.
Umuhango
wo gusaba no gukwa wabaye ku wa Gatanu tariki ya 20 Kanama 2021 ubera mu Karere
ka Kicukiro mu murenge wa Ndera.
Tariki
ya 18 Gashyantare 2021, Jacques Tuyisenge na Jordin bari basezeranye imbere
y’amategeko, nyuma yuko ubukwe bwabo bwari bumaze igihe busubitswe na
Coronavirus.
3. Muvandimwe JMV – Rayon Sports
Myugariro
wa Rayon Sports, Muvandimwe JMV na Umwari Rurangwa Irene [Soleil] basezeranye
kubana akaramata tariki ya 22 Kamena 2021.
Ku
Cyumweru tariki ya 20 Kamena 2021, muri The Manor Hotel mu Mujyi wa Kigali,
Muvandimwe yasabye Soleil ubu wamaze kwibaruka imfura ye ko bazabana akaramata
undi nawe arabyemera, ni nyuma y’imyaka umunani bari bamaze bakundana.
4. Nyandwi Saddam – Musanze FC
Ku
wa Gatandatu tariki ya 6 Ugushyingo nibwo myugariro wo ku ruhande rw’iburyo mu
ikipe ya Musanze FC, Nyandwi Saddam yasezeranye n’umukunzi we mu idini ya Islam
i Nyamirambo kwa Kadafi.
Ni
umuhango wabanjirijwe no gusezerana imbere y’amategeko ku wa Kane tariki ya 4
Ugushyingo 2021 mu murenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge.
5. Byiringiro
Lague – APR FC
Rutahizamu
w’ikipe y’igihugu Amavubi na APR FC, Byiringiro Lague tariki ya 7 Ukuboza 2021
yakoze ubukwe na Uwase Kelia bari bamaze imyaka igera muri 4 bakundana, ubu bukwe
bwitabiriwe n’umujyanama wihariye wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda mu
by’umutekano akaba na perezida w’icyubahiro wa APR FC, Gen James Kabarebe
wemeye kububakira.
Tariki
ya 28 Nzeri 2021, Byiringiro Lague yafashe icyemezo yambika Kelia impeta ya
fiançailles, amusaba ko yazamubera umugore, undi yarabyemeye ndetse mu gitondo
cyo ku wa Kane tariki ya 30 Nzeri 2021 basezerana imbere y’amategeko mu Murenge
wa Nyarugenge, Akarere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.
6. Areruya Joseph – Team Rwanda
Ku
Cyumweru tariki ya 4 Mata 2021, umukinnyi w’ikipe y’igihugu yo gusiganwa ku magare,
Areruya Joseph yakoze ubukwe na Uwera Josephine, ni ubukwe bwagombaga kuba muri
Gashyantare 2021 ariko buza kwimurwa bitewe n’icyorezo cya Coronavirus.
7. Urwibutso Nicole – IPRC South WBBC
Tariki
ya 6 Werurwe 2021 nibwo Urwibutso Nicole ukinira ikipe y’igihugu ya Basketball
yakoze ubukwe na Yves Nyirigira nyuma y’imyaka 6 bakundana, mu bukwe bwabo
bwagaragayemo agashya, Nicole bitewe n’urukundo akunda Basketball,
yifotozanyije umupira wa Basketball bitungura benshi.
8. Niyomukesha Euphrance – RRA WVC
Niyomukesha
Euphrance umukinnyi w’ikipe ya RRA WVC n’ikipe y’igihugu ya Volleyball mu
bagore, tariki ya 12 Werurwe 2021 yakoze ubukwe na Mucyo Philbert akaba
umunyamabanga w’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB).
Ni
nyuma yuko tariki ya 4 Werurwe aba bombi basezeranye imbere y’amategeko mu Murenge
wa Niboye mu karere ka Kicukiro.
9. Mukengerwa
Benjamin – REG BBC
Mukegengerwa
Benjamin umukinnyi wa REG ukomoka muri DR Congo, yarashakanye
n’umunyarwandakazi, Divine Grâce usanzwe na we umenyerewe muri uyu mukino wa
Basketball.
Bakoze
ubukwe tariki ya 4 Kamena 2021 bakaba bari basanzwe babana aho banafitanye
umwana w’umuhungu w’imyaka 3.
10. Icyishatse Hervé – REG BBC
Icyishatse
Hervé ni umukinnyi wa Basketball mu ikipe ya REG BBC akaba yarakoze ubukwe na
Niwenshuti Mignone ku wa Gatandatu tariki ya 18 Ukuboza 2021, ni nyuma y’uko mu
ntangiriro z’Ugushyingo 2021 bari basezeranye imbere y’Amategeko.
TANGA IGITECYEREZO