RFL
Kigali

Mwari w'u Rwanda dutewe ishema nawe-Minisitiri Bamporiki na Ambasaderi Nduhungirehe bashimiye Miss Shanitah wabaye nyampinga wa East Africa

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:25/12/2021 20:22
0


Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko, Bamporiki Edouard na Ambasaderi Olivier Nduhungirehe , bashimye byimazeyo Miss Umunyana Shanitah bamubwira ko batewe ishema nawe kuko yaserutse gitore mu bandi bakobwa bari bahatanye.



Mu ijambo rye yanyujije ku rubuga rwe rwa twitter, Minisitiri Bamporiki yabwiye Umunyana Shanitah ko batewe ishema nawe, amubwira ko yaserutse gitore ndetse ashimira Miss Mutesi Jolly ndetse n'itsinda ryose bakoranye muri iki igikorwa.

Yagize ati'' Mwari w'u Rwanda Umunyana Shanitah, dutewe ishema no kuba wambitswe ikamba rya Nyampinga w’Ibihugu byo muri Afurika y'Iburasirazuba. Waserutse gitore uduhesha ishema. Nshimiye kandi Jolly Mutesi n'itsinda bakoranye mu gutegura iki gikorwa. U Rwanda ni rweme''.

Si Minisitiri Bamporiki gusa washimye Miss Shanitah, kuko na Ambasaderi Olivier Nduhungirehe yavuze ko kuba kw’iri rushanwa by’umwihariko ari insinzi kuri Mutesi Jolly.

Mu ijoro ryo kuwa 24 Ukuboza 2021, nibwo Miss Umunyana yambitswe Ikamba , nyuma yo gutoranywa mu bakobwa 16 bari bahagarariye ibihugu birimo u Burundi, Tanzania, Uganda, Kenya, Ibirwa bya Comores, Ethiopie, Sudani y’Epfo n’ibindi.

Miss Shanitah yahatanye gitore nk'uko Minisitiri Bamporiki yabivuze

Miss Umunyana Shanitah yahembwe imodoka yo mu bwoko bwa Nissan Xtrail 2021 igura ibihumbi 44$, arenga miliyoni 44 Frw. Uretse iyi modoka, azajya ahabwa umushahara wa 1500$, arenga miliyoni 1,5 Frw buri kwezi.









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND