RFL
Kigali

Iri kamba ni iryawe Papa! Miss Umunyana Shanitah nyuma yo gutwara ikamba yarituye se witabye Imana

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:25/12/2021 20:14
0


Miss Munyana Shanitah nyuma yo kuba Nyampinga wa Miss East Africa, ikamba rye yarituye Papa we witabye Imana amubwira ko amukunda cyane kandi ko amukumbuye.



Papa wawe ni umubyeyi w'agaciro mu muryango ndetse cyane nk'uko bikunda kuvugwa, aba ari umutware w'urugo. Aba ari icyitegererezo cyane cyane mu muryango ndetse no ku mwana ufite ababyeyi bombi bamukunda kandi bakamwitaho.

Iyo bigeze ku mwana w'umukobwa, uyu mubyeyi w'umugabo yiharira igice kinini cy’umutima we, kuko aba yumva uyu ari byose kuriwe, ndetse ari umurinzi we kuko aba yumva ntacyo yaba mugihe akiriho. Umwana wese akura yumva inzozi ze ari ugushimisha ababyeyi be, ndetse yagira intambwe ishimishije atera, bikamushimisha birenze iyo ari kumwe n’ababyeyi be bombi.

Ibi ariko siko bimeze kuri Umunyana Shanitah waraye wegukanye ikamba rya Nyampinga wa Miss East Africa kuko umubyeyi we (papa we) atakiriho, ndetse nk'uko yabinyujije kuri konti ye ya instagram iyo aba akiriho byari kuba ari ibyishimo bidasanzwe.

Nyuma yo gutwara ikamba, Miss Shanitah yarituye papa we witabye Imana

Mu butumwa bw'ibyishimo bushimira ariko busozwa n'agahinda, nibwo Umunyana Shanitah yifashishije ashimira abamufashije bagatuma aba uwo ariwe kugeza ubu, bamutoye ndetse by'umwihariko umuryango we, maze ikamba aritura papa we utakiriho.

Muri ubwo butumwa twagenekereje mu kinyarwanda Shanitah yagize ati'' Ndishimye cyane kubwa buri kimwe. Nakwifuje ko nasubije buri butumwa bwa buri umwe ariko ntabwo byakunda ubu, ariko ndabasezeranyije nzabikora. Nshimiye Miss East Africa

Ejo umuryango warafunguwe ngirwa Nyampinga wa East Africa 2021, inzozi zanjye ziba impamo, ndi umunyamugisha kandi ndanyuzwe. Mwarakoze cyane Miss East Africa kuri aya mahirwe atangaje, umuryango wanjye, ikipe yanjye, ibitangazamakuru bitandukanye kubwo kunshyigikira, rwari urugendo rurerure, muri intwari.''

Mugusoza ubu butumwa, Miss Umunyana ikamba yarituye Se agira ati'' Iri kamba ni iryawe papa, ndagukunda kandi ndagukumbuye cyane.''

Umubyeyi (Se) wa Miss Umunyana Shanitah yitabye Imana mu gitondo cyo kuwa 14 Gicurasi 2020, aguye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal aho yari amaze igihe arwariye.

Mu ijoro ryo kuwa gatanu kuwa 24 Ukuboza 2021, nibwo Miss Umunyana Shanitah yabaye Nyampinga wa Miss East Africa, ahigitse abakobwa bagera kuri 12.

Shanitah byamurenze akimara kumenya ko yabaye Nyampinga

Miss Shanitah yegukanye imodoka ya miliyoni 44







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND