Kigali

Miss Umunyana Shanitah yahishuye ibanga yakoresheje kugira ngo abe Nyampinga wa East Africa agira inama abakobwa-AMAFOTO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:25/12/2021 18:44
0


Miss Umunyana Shanitah waraye ubaye Nyampinga wa East Africa, yahishuye ibanga yakoresheje kugira ngo abe Nyampinga wa East Africa ahigitse abanda bakobwa 12 bo mu bihugu bitandukanye.



Mu kiganiro kirambuye yagiranye na InyaRwanda.com, Miss Shanitah yavuze uburyo umuhate no kwitegura no kugira intego, aribyo byamufashije kugira ngo atware ikamba n’ubwo bitari byoroshye.

Muri iki kiganiro tugiye kugaruka cyane kubyagiye bimubaho muri iri rushanwa yamazemo igihe kingana n’ukwezi yitegura, ndetse n’inama agira abakobwa zo kudacika intege bakitabira amarushanwa y’ubwiza kuko irya Miss East Africa ryateje imbere umwana w’umukobwa mu buryo bugaragara.

Yagize ati: “Muraho neza? Ndishimye cyane cyane kuba ikamba ritashye mu Rwanda, kuba insinzi ari iy’abanyarwanda kandi ndishimye ko naserukiye u Rwanda neza. Ndashima Imana, ndashima abateguye Miss East Africa kuba barashyizeho uru rubuga rwo guteza umwana w’umukobwa imbere, mwumve ko tubashimye”.

Yashimiye inshuti n’umuryango kumuba hafi muri uru rugendo. Ati: “Ndashima umuryango wanjye, ndashima inshuti zanjye zambaye hafi kuva ku munsi wa mbere, ndashima abanyarwanda bose muri rusange twatangiranye urugendo tukaba turugejeje ahangaha tukiri kumwe n’ubwo rugikomeza”.


Umunyana Shanitah yavuze ko intego no kwitegura cyane aribyo byamufashije gutwara ikamba.

Ati: “Urugendo rwangejeje ku ikamba ni ukwitegura, kuko abantu benshi bibwira ko aya marushanwa aba yoroshye ariko ntabwo ariko bimeze ntabwo aba yoroshye. Kuri iyi nshuro nariteguye kurusha uko niteguraga mbere.

Ikindi, nagize umuhate ndetse n’intego nyamukuru yo gutsinda kuko hari ikintu numvaga ko nshaka kugeraho, navuga ko noneho ubungubu nakoze cyane kugira ngo noneho nzakigereho. Rero byose byanyuze mu kwitegura neza mbere y’uko nitabira irushanwa”.

Umushinga we ni uguteza imbere umwana w’umukobwa. Awusobanura agira ati: “Umushinga wanjye ni uguteza imbere uburezi bw’umwana w’umukobwa, ariko nkibanda cyane ku ikoranabuhanga. Ni ukuvuga ngo ni uguteza imbere uburezi bw’umwana w’umukobwa nteza imbere Afurika ariko noneho binyuze mu ikoranabuhanga”.


Umunyana Shanitah yabwiye umukobwa wese wo muri East Africa ko ashoboye.

Ati: “Icyo nasobanura ku ikamba ry’ubwiza mu iterambere ry’umwana w’umukobwa, ni urubuga ruduteza imbere, ni urubuga twashyiriweho rudufasha nk’abakobwa kwiteza imbere, ni urubuga twashyiriweho rwo kugaragaza ibitekerezo byacu, ni urubuga rugaragaza ibyo dufite mu imbere atari ukuvuga gusa ubwiza tubereka.

Rero ni urubuga rudutinyura, ni urubuga rw’amahirwe menshi agiye atandukanye ndetse n’urubuga rudufungura mu mutwe rukaduha ibitekerezo bigiye bitandukanye.

Rero icyo nabwira umukobwa wese udukurikiranye uri kunyumva wo muri East Africa, ni uko uri mwiza, urashoboye, uratandukanye igihe icyo aricyo cyose wabonye ayo mahirwe yakurikirane. Mwarakoze kunshyigikira abanyarwanda kandi ubu urugendo nibwo rutangiye’’.


Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatanu tariki 25 Ukuboza 2021, nibwo Miss Umunyana yambitswe ikamba, nyuma yo gutoranywa mu bakobwa 16 bari bahagarariye ibihugu byabo birimo u Burundi, Tanzania, Uganda, Kenya, Ibirwa bya Comores, Ethiopie, Sudani y’Epfo n’ibindi.

Aba bakobwa bari bamaze ukwezi mu mwiherero bahabwa amahugurwa atandukanye, uyu munsi bakaba berekanye bimwe mu byo bize birimo kugenda neza, kwerekana umuco w’ibihugu byabo ndetse no kuvugira mu ruhame.

Mu myiyereko bakoze harimo ko buri wese yaserutse mu mwambaro gakondo w’igihugu cye, ndetse bagera no mu gice cyo kwerekana impano aho Miss Umunyana Shanitah yabyinnye amaraba.


Haje gutoranywa abakobwa batandatu bahize abandi mu kwiyerekana aribo batoranyijwemo Miss, ndetse n’ibisonga bye bitatu. Batandatu batoranyijwe babajijwe ibibazo n’Akanama Nkemurampaka kari kayobowe na Paul Siniga uzwi nka Rio Paul, karimo Miss Mutesi Jolly na Miss Lindah.

Aba batandatu bahaswe ibibazo mbere y’uko hatoranywa Nyampinga n’ibisonga bye, habanje gutangwa andi makamba ajyanye n’uko abakobwa bose bitwaye mu mwiherero arimo Miss Congeniality na Photogenic.

Nyuma Rio Paul yahise atangira kuvuga abegukanye amakamba aho igisonga cya kabiri cya Miss East Africa cyabaye Oceanne Rose ukomoka muri Île Maurice, igisonga cya mbere yagizwe Queen Mugesi wari uhagarariye Tanzania.

Umunyana Shanitah niwe waraye ubaye Nyampinga wa East Africa

Nyuma yo gutangaza ibisonga, Rio yashimye abakobwa bose umurava bagaragaje mu irushanwa avuga ko bose bakoze ariko hatoranyijwe uwabahize muri byose, haba ubwiza n’ubwenge ariwe Umunyana Shanitah ukomoka mu Rwanda.

Uwatangaje uwegukanye ikamba yagize ati "Nyampinga wa Miss East Africa akomoka mu gihugu cya Perezida Kagame, u Rwanda.’’









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND