Kigali

MU MAFOTO 30: Dj Briane, Rocky n’abarimo Papa cyangwe basangiye n’abana bo ku muhanda Noheli-VIDEO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:25/12/2021 20:32
0


Binyuze mu muryango Briane Foundation washinzwe na Dj Briane, yasangiye n’abana bo ku muhanda ndetse abagenera n’impano za Noheli.



Byari ibyishimo kubari bitabiriye uwo muhango banyuzwe no kubona igikorwa nk’icyo Dj Briane yakoze, cyane ko ari bana bari benshi kuko bageraga kuri 25 ndetse na bamwe mu babyeyi babo bake.

Abana basangiye na Dj Briane ibyo kurya bishimye cyane ndetse bamusabira umugisha kuba yongeye kubatekerezaho kuri Noheli, cyane ko asanzwe abikora maze Dj Briane abagenera n’impano zo gutahana.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Dj Briane yavuze ko anyurwa cyane no gusangira na barumuna be na bashiki be bavuye ku muhanda, cyane ko nawe ariwo yavuyeho aribyo bituma agira imbaraga zo gufasha no gushyigikira aba bana.


Yagize ati’’Nk’umwana wakuriye mu muhanda, ngira imbaraga cyane zo gufasha abandi mbona bari mu buzima bugoye kuko ndabuzi nabuciyemo. Iyo Imana ingiriye neza nanjye numva ko hari aho navuye n’ubwo hagikenewe ubufasha.’’

Dj Briane yakomeje avuga ko akigowe n’ubushobozi buke ari naho yahereye asaba abantu kumushyigikira babinyujije mu muryango Briane Foundation, bakamutera ingabo mu bitugu kuko abana bakiri benshi kandi bakeneye gufashwa.


Dj Briane yafashe umwanya ahereza buri mwana ibyo kurya

Mu bari bitabiriye icyo gikorwa, harimo Rocky Kirabiranya, Serge Iyamuremye, Papa cyangwe, umufotozi Promesse Kamanda n’abandi bamenyerewe mu myidagaduro.


Abana basangiye n'ibyamamare bitandukanye

Umuhanzi Papa Cyangwe ni umwe mubari bitabiriye icyo gikorwa






King Pazzo umwe mubafashije Dj Briane gutegura igikorwa cyo gusangira n'abana



Ni igikorwa cyabereye muri Gift Restaurant

Abana banyuzwe no kuba bariye Noheri bakayisangira n'abandi bana

Abana bariye barizihirwa

KANDA HANO UREBE UBURYO DJ BRIANE N'IBINDI BYAMAMARE BASANGIYE N'ABANA BO KU MUHANDA









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND