Umwaka wa 2021 wabaye umwaka u Rwanda rwungukiyemo imiryango mishya y’ibyamamare binyuranye yaba muri politike, siporo n’imyidagaduro harimo n'ubwagiye bwitabirwa n’abanyacyubahiro barimo na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Madamu.
Abantu banyuranye mu mwaka wa 2021 bagiye batera
intambwe bashinga ingo by’umwihariko ibyamamare byakoze ubukwe cyane, yaba
muri politike, siporo n’imyidagaduro, muri bwo hari ubwagiye bugarukwaho mu
bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga zinyuranye.
Mu bukwe bwitabiriwe n'abanyacyubahiro, harimo ubwa
Teta Gisa Rwigema umukobwa wa Maj. Gen Fred Gisa Rwigema, bwitabiriwe na Perezida
Paul Kagame na Madamu, ubwa Sonia Mugabo umuhanga w’umuhanzi w’imideli mu
Rwanda bwitabiriwe na Ange Kagame.
Ubw’umukinnyi
w’umupira w’amaguru mu ikipe ya APR FC, Byiringiro Lague bwitabiriwe na Gen James Kabarebe kimwe nubwa Patient
Bizimana bwitabiriwe na Minisitiri Bamporiki Eduard, habaye kandi n'ubwa Senateri
Uwizeyimana Evode. INYARWANDA ikaba yabegeranirije bimwe mu bihe byaranze ubwo
bukwe n'amwe mu mafoto yabufatiwemo.
Teta Gisa RwigemaKuwa 05 Ugushyingo 2021, nibwo Teta yasabwe anakobwa na Marvin Manzi, kuwa 06 Ugushyingo 2021 bakora ibirori bikomeye bakiriyemo imiryango yombi ndetse n'inshuti zabo, mu mashusho ari yahererekanijwe ku mbuga nkoranyambaga, byagaragaye ko ari ubukwe bwitabiriwe n'abantu benshi cyane.
Salle
bwabereyemo yari yuzuye. Mu babwitabiriye harimo n'Umukuru w'Igihugu Nyakubahwa
Paul Kagame wanavuze ko ashimishijwe cyane n'ubukwe bwa Teta Gisa.
Marvin
Manzi umugabo wa Teta Gisa, ni umuhungu wa Louis B. Kamanzi washyize itafari
rikomeye ku Itangazamakuru ryo mu Rwanda, dore ko ari nyiri Radio Flash iri mu
zikomeye mu gihugu.
Marvin we
ni inzobere mu Ikoranabuhanga mu bijyanye na 'Software Development' ndetse
mu mwaka wa 2021 nibwo yashyize ku isoko
'Application' yise 'MoMoDi' akaba ari code ya Mobile money ikoreshwa muri
telefone za iPhone mu kwirinda guhererekanya amafaranga mu ntoki.
Teta Gisa
wambikanye impeta y'urudashira na Marvin Manzi, ni umukobwa wa Maj. Gen Fred
Gisa Rwigema umwe mu ntwari z'igihugu ufite ibigwi bikomeye dore ko yagize
uruhare mu gutangiza urugamba rwo kubohora u Rwanda.
Urubuga
rwa Linkedin rugaragaza ko Teta Gisa ari Umuyobozi Mukuru wa Africa Yunze
Ubumwe muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane ya Repubulika y'u
Rwanda (AU Senior Officer), umwanya amazeho imyaka itatu kuva mu mwaka wa 2018.
Se wa Teta
Gisa ari we Gen. Fred Rwigema uri mu Ntwari z'u Rwanda, yavukiye i Mukiranze
muri Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo ku wa 10 Mata 1957. Ni mwene Anastasi Kimonyo
na Gatarina Mukandilima.
Yashakanye
na Jeannette Urujeni, basezerana ku wa 20 Kamena 1987. Babyaranye abana babiri,
ari bo Eric Gisa Junior Rwigema na Gisa Teta Rwigema. Gen. Rwigema yatabarutse
ku wa 2 Ukwakira 1990 i Kagitumba mu Karere ka Nyagatare mu Ntara
y’Iburasirazuba, agwa ku rugamba amaze gutangiza intambara yo kubohora u
Rwanda.
Abana be
bitaweho n'umubyeyi bari basigaranye (Mama Teta) na cyane ko we yatabarutse aba
bana bakiri bato cyane kuko hari hashize imyaka 3 gusa akoze ubukwe na
Jeannette Urujeni (Mama Teta).
Mama Teta
yareze neza abana yasigiwe n'umugabo we Gen. Rwigema, barakura, bariga
baraminuza, none umuto muri bo ari we Teta Gisa asoje umwaka wa 2021 amaze
kurushinga mu birori by'agatangaza byitabiriwe na Perezida Paul Kagame.
Ubukwe bwa
Teta Gisa na Marvin Manzi bwasusurukijwe na Muyango n'Imitari, maze umusangiza
w'amagambo (MC) avuga ko uyu muhanzi afite abafana benshi cyane mu bantu bari
batashye ubu bukwe, yongeraho ati "Muyango namugereranya na R. Kelly muri
muzika nyarwanda, ukuyeho ibyo bamushinja mu nkiko uyu munsi.”
Akomeza
ati:”Ariko ku bijyanye n'umuziki ni kuri iyo level, n'uko twe tumuzi, ni
amahirwe cyane kubana natwe muri ubu bukwe". Abitabiriye ubu bukwe
wabonaga bizihiwe cyane ndetse n'abageni byari uko kuko ubwo MC yabahaga
umwanya ngo bagire icyo babwira ababatahiye ubukwe, buri umwe yavugaga afite
akanyamuneza.
Mu ijambo
rye, Marvin Manzi yakoresheje ururimi rw'Icyongereza ari na rwo avuga neza
adategwa. Atangira ashimira abantu benshi cyane bitabiriye ubukwe bwabo. Ati:
"Ndashimira buri umwe witabiriye ubukwe bwacu".
Yavuze ko
mu mwaka wa 2003 ari bwo yahuye na Teta Gisa, icyo gihe bose bakaba bari bakiri
abana bato, umubano wabo ukomeza gukura kugeza barushinze mu 2021. Yashimiye
umubyeyi wa Teta ku bwo kurera neza uyu mwali barushinze, anashimira Teta kuba
yaramwemereye ko barushinga.
Ubwo
yashimiraga Teta inshuti ye yo mu bwana bambikanye impeta nyuma y'imyaka 18
bahuye, yaramwegereye aramuhobera maze amusoma ku ijosi. Teta Gisa nawe yahawe
umwanya ngo agire icyo abwira abitabiriye ubukwe bwe, akoresha Ikinyarwanda
cyumutse ariko akavangamo n'Icyongereza nacyo cyumutse, ibintu yaje gushimirwa
cyane na MC.
Yashimiye
abatashye ubukwe bwe yaba abo mu muryango we ndetse n'abo mu muryango wa
Marvin, ati "Mwakoze cyane cyane". Yatangiye yisegura ku basanzwe
bazi ko abakobwa batajya bavuga mu bukwe, ababwira ko ibintu byahindutse.
Ati
"Ndabizi abakobwa ntabwo bajya bavuga mu bukwe, ariko mutubabarire ibintu
byarahindutse, ndashaka kubanza gushimira ababyeyi ba Marvin; Papa Marvin na
Mama Marvin, murakoze cyane ku bw'uyu mugabo udasanzwe".
Yavuze ko
Marvin atari umugabo we gusa ahubwo ko ari n'inshuti ye, yongeraho ati
"Ndatekereza ko icyo ni cyo kintu cyiza kurusha ibindi". Yavuze ko we
na Marvin bamenyanye ari abana, ubu bakaba bakoze ubukwe bafite imyaka iri muri
30.
Yashimiye
Marvin wamubaye hafi kuva bamenyana kugeza uyu munsi. Yashimiye by'umwihariko
umubyeyi we (Mama Teta) avuga ko amukesha byose. Yavuze ko umubyeyi we
yabitayeho kuva mu bwana we na musaza we (Eric Gisa) kugeza bakuze.
Ubwo
yavugaga ibi, amarira yahise amuzenga mu maso kubera kwibuka urukundo we na
musaza we beretswe n'umubyeyi wabo batigeze baburana ikintu na kimwe. Teta
Gisa yanavuze ko musaza we utabashije kwitabira ubukwe bwe, yamwitayeho
aramurera, ibintu bituma amugereranya nk'umubyeyi we. Yatanze urugero ko ubwo
bari ku ishuri muri Kaminuza (hanze y'u Rwanda), musaza we yamubereye
nk'umubyeyi amwitaho bishoboka.
Ati
"Ni musaza wanjye ariko ni nka Data". Yavuze ko banyuranye mu bintu
byinshi anavuga impamvu akeka yatumye Mama we ahitamo ko ajya kwiga muri
Kaminuza musaza we yigagaho, ati" (...)Turi muri Kaminuza, Mama yatumye
njya kwiga aho musaza wanjye yagiye kwiga, kubera ko yari azi ko ari we ukomeza
kundera, (...). Ndamushima cyane (Eric Gisa) kuko yarandeze nk'uko Mama wanjye
yandeze".
Jeannette
Urujeni umubyeyi wa Teta Gisa (Mama Teta), mu ijambo rye yabanje gushimira
Imana ko ubukwe bw'umwana we bwabereye mu Rwanda kandi bukaba bwagenze neza
cyane. Yagize ati "Mwiriwe mwese, mbere na mbere ndabanza gushima Imana
yatugejeje kuri uyu munsi, bikaba (ibirori) byanabereye mu gihugu cyacu, Imana
ihimbazwe cyane. Icya kabiri ndashimira Marvin na Teta baduhurije hano,
mwakoze. Ndashimira n'umuryango wa Kamanzi watwakiriye".
Yakomeje
gushimira abantu banyuranye, agera no kuri Perezida Kagame. Ati
"Ndashimira cyane Nyakubahwa Perezida wa Repubulika na Madamu we n'abandi
bashyitsi bose bari aha, mwakoze kwitabira ubukwe. Ndagira ngo mumfashe
gushimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika na Madamu we ku ruhare bagize mu
muryango wacu, ni ikintu gikomeye cyane..”
Yongeyeho ati:”Aba bana bashoboye kwiga ntacyo babuze, mwarakoze. Ndabashimiye bivuye ku mutima. Hanyuma ndashaka guha ijambo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika kugira ngo agire icyo avuga nk'inshuti (y'umuryango)".Perezida Paul Kagame yitabiriye ubukwe bwa Teta Gisa na Marvin Manzi
Umukuru
w'Igihugu Nyakubahwa Paul Kagame ari mu bitabiriye ubukwe bwa Teta Gisa afata
nk'umwana we nk'uko yabigarutseho mu ijambo rye ati “Teta ni nk’umwana wacu
nk’uko dufite abandi, akaba umwana wacu kubera ko ari umwana wa Gisa na
Jeannette (Janet Rwigema).”
Akomeza
agira ati:”Ndetse akaba ari umwuzukuru wa Kimonyo n’umubyeyi wundi uri hano.
Dufitanye amateka maremare cyane n’iyo miryango mvuze.” Perezida Kagame yavuze
ko yishimiye cyane ubukwe bwa Teta Gisa anamushimira ko yabukoreye mu Rwanda.
Perezida
Kagame yavuze ko musaza wa Teta Gisa ari we Eric Gisa (Junior) atari akwiriye
kubura muri ubu bukwe. Yasabye Teta Gisa n'umubyeyi we kumugereza ubutumwa bwe
kuri Eric Gisa. Ati “Teta ndagutuma, ndi butume Jeannette (Janet Rwigema)
ndetse ndi butume na nyogokuru. Hano ntabwo nabonye umuhungu wa Gisa, ngira ngo
ntabwo yashoboye gutaha ubu bukwe mumumbwirire ko yari akwiye kuba ari hano.”
Ashimangira
ingingo yuko musaza wa Teta atarakwiye kubura Perezida Paul Kagame yagize ati:”Akwiye
kuba ari mu gihugu se n’abandi twese twaharaniye tukaba twarakibonye. Mumumpere
ubutumwa sinshaka ko umuhungu wa Fred yaba hanze cyangwa yaba impunzi.”
Perezida
Kagame yashimiye cyane Teta Gisa ko yize amashuri ye hanze y'u Rwanda ariko
yayarangiza akagaruka mu Rwanda ndetse akaba anahashakiye umugabo. Yagize ati
“Ariko ndashimira Teta, abakobwa n’abagore ni intwari baraturuta akenshi, we
yagumye hano, anahashakiye n’urugo, yagenze hirya ariga arataha.”
Yonegeraho
ati:”Jeannette, ntabwo nifuza ko umuhungu wa Gisa yaba hanze keretse ari ko
yabihisemo hari impamvu, ariko akwiye kuba mu Rwanda cyangwa se akagira
uburenganzira bwo kujya agenda akagaruka. Ntazashake ubuhungiro hanze".
Perezida
Kagame yitabiriye ubwo bukwe ari kumwe n'umufasha we Jeannette Kagame.
Sonia MugaboKuwa 18 Ukuboza 2021 nk’uko Sonia Mugabo yabisangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, mu mafoto nibwo yasezeranye kubana akaramata, ndetse ashimira abamutahiye ubukwe barimo na Ange Kagame, umukobwa wa Perezida wa Repubulika Paul Kagame.
Ni umuhango wabaye nyuma y’uko tariki 4 Ukuboza 2021, Twahirwa yasabye anakwa Sonia Mugabo mu muhango kandi witabiriwe n’abarimo Ange Kagame na Gisa Teta bari no mubambariye Sonia.Sonia mu muhango wo kumusaba no kumukwa yambariwe n'abarimo Ange Kagame na Teta Gisa
Mu ntangiriro za Nzeri mu mwaka uri kugana ku musozo nibwo Twahirwa Diego yafashe icyemezo yambika impeta Mugabo Sonia bari bamaze kwemeranya gutangira urugendo ruganisha ku kubana akaramata.
Sonia Mugabo ni umwe mu banyamideli bakomeye mu Rwanda ndetse amaze igihe kinini muri uyu mwuga. Diego Twahirwa we ni rwiyemezamirimo ukora ubuhinzi bwiganjemo urusenda. Afite amasezerano atandukanye na sosiyete zo mu Bushinwa yo koherezayo umusaruro uva mu buhinzi bwe.
Byiringiro Lague
Tariki ya 7 Ukuboza
2021, nibwo ubukwe bwa Lague bwagombaga ariko ntibyaje gukunda umukino ukomeye
APR FC yari ifitanye na RS Berkane muri Maroc wa CAF Confederation Cup.
Byatumye bwimurwa rutahizamu Lague abanza kujya uwo mukino yanatsinzemo igitego ariko birangira basezerewe kuko RS Berkane yatsinze ibitego 2, mu gitondo cyo kuwa 07 Ukuboza 2021 nibwo habaye umuhango wo gusaba no gukwa,wabereye kuri Luxury Garden, Norvege.
Byiringiro Lague yari ashagawe n’abakinnyi bagenzi be, barimo Buteera Andrew wmubereye Parrain banakinanye muri APR FC mbere yuko yerecyeza muri AS Kigali, yari yambariwe kandi n’abakinnyi bakinana muri APR FC barimo Nshuti Innocent, Rwabuhihi Aime Placide, Nsabimana Aimable, Ruboneka Bosco, Mugunga Yves na Buregeya Prince.Gen James Kabarebe yitabiriye ubukwe bwa Byiringiro Lague
Nyuma y’umuhango wo
gusaba no gukwa, bakomereje mu guhamiriza isezerano ryabo ryo kubana akaramata
muri Philadelphia Rhema Church, byabereye nabyo muri Luxury Garden ari naho
biyakiriye.
Ubu bukwe bukaba bwaritabiriwe
n’Umujyanama wihariye wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda mu by’umutekano
akaba na perezida w’icyubahiro wa APR FC, Gen James Kabarebe.
Gen James Kabarebe aho
yavuze ko nubwo atabatwerereye ariko agiye kububakira aho yavuze ko azabubakira
inzu kandi nziza, ati “Lague na Kelia sinabatwerereye, impamvu ntabatwereye
ndayibabwira, byari kugarukira muri ibi bintu mubona hano, ntabyo muri butahane
murabisiga hano, ariko nagira ngo nimutuza nzabubakira kandi neza.”
Yongeraho ati:”Nibyo bizabagirira akamaro kurusha ibi, nari mbizi ko hari abandi bazabikora na APR FC yarabikoze murabibona ariko njye nagira ngo nzabubakire, mubone intangiriro namwe muzubakira abandi.”Lague na Kellia
Ubu bukwe kandi bwitabiriwe
n’abandi bantu batandukanye barimo Nshuti Domique Savion a Nsabimana Eric
Zidane ba Police FC, Ntwari Fiacre umunyezamu wa APR FC, tariki ya 28 Nzeri
2021, nibwo Byiringiro Lague yafashe umwanzuro yambika Kelia bamaze imyaka
igera muri 4 bakundana impeta ya fiançailles, amusaba ko yazamubera umugore.
Undi yarabyemeye
ndetse mu gitondo cyo ku wa Kane tariki ya 30 Nzeri 2021 nibwo basezeranye
imbere y’amategeko mu Murenge wa Nyarugenge, Akarere ka Nyarugenge mu Mujyi wa
Kigali.
Byiringiro Lague na
Uwase Kelia nubwo batakunze gushyira hanze iby’urukundo rwabo cyane nk’ibindi
byamamare, barakundanaga cyane ndetse n’inshuti zabo za hafi zari zibizi.Ni
umuhango wabaye ejo hashize ku wa Gatanu tariki ya 29 Ukwakira 2021 aho
basezeranyijwe n’umuyobozi wa Karere ka Nyarugenge.
Patient BizimanaKuwa 19 Ukuboza 2021 wari umunsi w’agatangaza ku bakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, kubera ibirori by’ubukwe bwa Patient Bizimana, umwe mu baramyi bamaze igihe kirekire bagiye bakora ibihangano byakoze ku mitima ya benshi kuva mu mwaka wa 2007.
Iyi tariki y’amateka ikaba
yarabimburiwe n’umuhango wo gusaba no gukwa wabereye mu busitani buherereye ku
Gisozi bwa ‘Romantic Garden’, witabiriwe n’imiryango n’inshuti aho Patient
Bizimana yageze agaragiwe n’abarimo Simon Kabera na Serge Iyamuremye, mu
myitero myiza y’umweru n’umukara.
Patient yakiranwe ibyishimo n’abo
yasabiwemo umugeni bakamumwemerera, kubera ko bashimye ubukaka n’ubushongore
bwe kimwe n’amazina yiswe aho bemeje ko asobanuye byinshi, by’umwihariko
‘ubwitonzi’.
Amaze gushyika no kwakirwa, umugeni
we yaje nawe yambaye neza ari kumwe n’abakobwa beza mu mikenyero irabagirana,
ahageze abwirwa n’ababyeyi ko rwose nyuma yo kujya inama no kuganiza ba
nyirasenge bamaze kumutanga.
Aya magambo yakoze ku mutima
Gentille afatwa n’amarangamutima amarira atangira gutemba ku matama, nyamara
ubwo yageraga impande ya Patient yihebeye yahise atangira kumwenyura, nyuma
y’imihango yo gusaba no gukwa yaranzwe n’ibihe by’ibyishimo byazamuwe n’abarimo
Ishimwe Joshua, umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu njyana ya
gakondo; n’umusizi, umutoza w’ababyinnyi ba gakondo, umuririmbyi
Siboyintore.
Ibintu byarushijeho kuryoha ubwo
abageni bageraga mu rusengero, aho bahamirije isezerano ryabo imbere y’Imana,
maze Patient wari uri kumwe na Simon Kabera wakomeje kumuba hafi, bakira
Gentille mu byishimo byinshi, bazamukana berecyera ku ruhimbi, basanga itsinda
ry’abaramyi babarizwa muri Shakina.
Patient afatanya nabo kuririmba
anahabwa n’umwanya aririmba indirimbo ze zinyuranye zirimo ‘Ubuntu’, n’abandi
bahanzi nabo bafashe umwanya bakanyuzaho barimo Gaby Kamanzi wahamije ko Imana
ari umuhanga, kandi isohoza isezerano ryayo ku gihe kimwe, na Simon Kabera.
Nyuma y’ubutumwa n’impanuro za
Pasiteri Lydia Masasu, abageni bemeranije kubana akaramata.
Amagambo y’isezerano Patient yabwiye
Gentille.
“Njyewe Patient Bizimana, imbere y’imiryango n’imbere
y’itorero ndashaka kugutangariza ko Gentille Uwera ngukunda cyane. Kuva
nakumenya wambereye inshuti, umbera umuvandimwe, uranyumva, urangandukira,
kandi wampaye umutuzo udasanzwe mu mutima wanjye.
Ndashima Imana yo idakora nk’abantu
kandi igihe cyose kubaho kwawe mu buzima bwanjye mu rugendo rwanjye ari urw’agakiza,
namenye ko Imana igira neza narayibonye. Ndashima Imana ko itari umuntu kandi
itareba nk’abantu.
Uyu munsi cyangwa ejo ibihe
byahinduka, ariko twebwe ntituzahinduka kandi nta n’imiraba izatunyeganyeza. Mu
rugendo rwacu Imana izabana natwe ndabyizeye, twarasenganye, twagiranye umwanya
udasanzwe mu buzima bwanjye.
N’iyo wampitishamo inshuro igihumbi
nakongera kuguhitamo, mbikubwira turi twembi, mbikubwira kuva nakumenya, n’iyo
uyu munsi banzanira abandi ngo mpitemo nahitamo wowe. Ndashimira Imana ko bibaye
ababyeyi banjye bagihari ntari imfubyi.
Ndashima Imana ko ababyeyi bawe bari
kundeba, bari kureba iki gihango tugiranye, ndashima Imana ku miryango, ku
nshuti zaje gushyigikira iki gihango, kirakomeye, sinzi ndumva amagambo ari
menshi reka nkubwire, nibaza ko abantu benshi batakuzi.
Ndatecyereza ko Imana yari
yaraguhishe kugira ngo ikundemere. Uyu munsi ntibakuzi ninjye ukuzi neza, sinzi
aho nahera ariko wampaye umutuzo kandi wampaye icyubahiro, nta n’ikintu
kizampungabanya turi kumwe.
Ndashimira Imana cyane ni iyo
kwizerwa, njyewe narasenze cyane ntabwo bijyana n’uko abantu babyumva si n’uko
babitecyereza. Ndashimira Imana, ndashimira ababyeyi bakubyaye uburere
baguhaye, uri inshuti yanjye.
Kandi ntabwo usanzwe, ibyo ndabivuga
imbere y’imiryango nari narabitegereje reka nduhuke mu mutima nari narabuze
igihe nzabivugira.”
Nyuma y’aya magambo, Patient
yahise akomeza anamuririmbira mu ndirimbo yakoze ku mitima ya benshi, ndetse na
Pasiteri ubwe yahamije ko ari nziza.
Patient yagize ati: “Ya mpano yangezeho
umunsi uruta indi yose, unyituye urukundo wankunze kuva cyera koko
urakiranuka."
Amagambo y’isezerano Gentille
yabwiye Patient
“Ndashima Imana kubw’umugambi wayo
mwiza, yemeye ko uba uwo tuzabana mu buzima bwanjye bwose, ndagushimiye ko
wampisemo mu magana y’abakobwa kugira ngo ngufashe gusohoza umugambi wayo.
Ku buzima bwawe n’abazagukomokaho
warakoze kuba intangarugero mu busore bwawe, warakoze kugeza igihe cyiza kandi
gikwiye. Ndishimye ko uri igisubizo ku masengesho nasenze imyaka myinshi.
Ndahiriye imbere y’ababyeyi b’umwuka
ndetse n’ab’umubiri, abapasiteri, abashumba, abavandimwe ndetse n’inshuti ko
nzagukunda, nzakubaha, nzakuguyaguya, nzagutonesha, nzaguhangayikira kandi
nzagushyigikira iteka. Ndagukunda none n’iteka ryose, uri umugisha ntazigera
ntesha agaciro na rimwe mu buzima”.
Nyuma y’isezerano ryabo no
gusengerwa, umuryango wa Simon Kabera nawo wasengewe unaragizwa umuryango
mushya wa Patient Bizimana.
Ibirori byakomereje ahantu
h’agatangaza, hari hateguriwe kwakira abashyitsi n’imiryango.
Gaby Kamanzi ni we wafunguye ibirori
byitabiriwe na Minisitiri Bamporiki Edouard wanahaye umuryango mushya inka,
n'ibyamamare binyuranye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana birimo Simon
Kabera, Israel Mbonyi, Aimé Uwimana, Joshua Ishimwe, James na Daniella,
bafatanije kuririmba indirimbo zirimo ubutumwa bwinshi.
Uhereye kuri Gaby Kamanzi mu
ndirimbo nziza igira iti:"Uri inshuti nziza ndagukunda ntacyo nzakuburana
Yesu.", ubundi bafatanije bose bati:"Wandemanye umutima wo kuramya
umwuka wawe, uyu munsi ibimvamo biramvura bigatembera mu bwoko bwawe
bigahembura imitima." Bakomeza bagira bati:"Ubutsinzi bufitwe kandi
ni ubw'Imana."
Abasaza muri ibi birori byo
kwiyakira ariko mu muco wa kinyarwanda byitwa guhekerwa umugeni, bahamije ko
imiryango y’Abaha n’Abagera yamye ihana abageni kuva mu bisekuru bya cyera.
Ababyeyi ba Gentille batuye mu gihugu cya Suede ntibabashije kubona uko baza
kubera COVID19, ariko bagennye ubutumwa bwasangijwe abitabiriye binyuze mu
buryo bw’ikoranabuhanga babashima kuhababera, banaha inka umuryango mushya.
Sibo bonyine batabashije kuhagera
kuko n’abavandimwe b’umukobwa bamwe na bamwe, bamugeneye ubutumwa bunyuze mu
ikoranabuhanga, kimwe n’abandi baramyi batandukanye barimo abo mu Rwanda no mu
karere bifurije ishya n’ihirwe umuryango wa Patient barimo Appolinaire, Gentil
Misigaro n’abandi.
Mu butumwa Patient Bizimana yashimye Minisitiri Bamporiki witabiriye ubukwe bwe akanabaha inka ati:”Umuryango wa Patient BIZIMANA na Gentille Uwera turabashimiye Hon.Minisitiri Kubana kubana natwe ndetse icyiyongereyeho mukanatwubakira tuzakura ubwatsi…turabashimiye cyaneee IMANA Ikomeze Ibarinde Ibahe ubuzima bwiza.”
Ku itariki ya 29 Ukwakira ku isaha ya saa cyenda n’igice nibwo Uwizeyimana yasezeranijwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge na Abayisenga bemeranyije urukundo nk’umugore n’umugabo.
Nta bantu benshi bari bitabiriye uwo muhango ndetse ni ibintu
byari bizwi na bake bo hafi y’imiryango yombi nyuma y’icyumweru kimwe akaba
aribwo basezeranye imbere y’Imana.
Hari kuwa 06 Ukuboza 2021 i Rusororo ku Intare Arena nk’uko
impapuro z’ubutumire zibigaragaza. Umugore wa Uwizeyimana ni uwa Kabiri kuko uwa
mbere batandukanye mu myaka micye ishize.
Uwizeyimana mu Ukwakira 2020 nibwo yagizwe na Perezida Kagame
Umusenateri nyuma y’amezi make yari ashize yeguye ku mwanya yariho muri
Guverinoma. Icyo gihe yari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera
ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko.
TANGA IGITECYEREZO