Kigali

MU MAFOTO 50: Mu myambarire idasanzwe ihere ijisho ibirori bya nyuma bya Miss East Africa ryegukanywe na Umunyana Shanitah

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:25/12/2021 13:42
0


Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatanu, nibwo Miss Umunyana Shanitah wari uhagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Miss East Africa 2021, yambitswe ikamba ryo kuba Nyampinga w’Ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba.



Ni ibirori byari byitabiriwe ndetse biyobowe n’ibyamamare bikomeye mu gihugu cya Tanzaniya, uhereye no kubari bagize akana nkemurampaka basanzwe bazwi mu myidagaduro yo muri Tanzaniya barimo Paul Siniga uzwi nka Rio Paul na Miss Lindah.

Ni ibirori byayobowe na Mimi uzwi nka Chugga Queen mu myidagaduro yo muri Tanzaniya kuko akurikirwa n’abarenga miliyoni ebyiri, abarimo Mama Dangote umubyeyi wa Diamond na Uncle Shamte bavugwa mu Rukundo.

Babu Tale umujyana wa Diamond akaba n’umwe mubagize inteko ishinga amategeko mu gihugu cya Tanzaniya, na Hamissa Mobetto uri mu rukundo na Rick Ross, ni bamwe mu bitabiriye uyu muhango.

Ahabereye ibirori ni uko hari hateguwe

Miss Umunyana yambitswe ikamba mu ijoro ryo kuri uyu wa 24 Ukuboza 2021, nyuma yo gutoranywa mu bakobwa 12 bari bahagarariye ibihugu birimo u Burundi, Tanzania, Uganda, Kenya, Ibirwa bya Comores, Ethiopie, Sudani y’Epfo n’ibindi.

Aba bakoba bose bari bamaze ukwezi mu mwiherero bahabwa amahugurwa atandukanye, mu ijoro ryo kuri uyu wa gatanu akaba aribo berekanye bimwe mu byo bize birimo kugenda neza, kwerekana umuco w’ibihugu byabo ndetse no kuvugira mu ruhame.

Hamissa Mobetto ubwo yatambukaga ku itapi itukura agana mu byicaro

Mu myiyereko bakoze harimo ko buri wese yaserutse mu mwambaro gakondo w’igihugu cye, ndetse bagera no mu gice cyo kwerekana impano aho Miss Umunyana Shanitah yabyinnye amaraba.

Haje gutoranywa abakobwa batandatu bahize abandi mu kwiyerekana, aribo batoranyijwemo Miss ndetse n’ibisonga bye bitatu. Batandatu batoranyijwe babajijwe ibibazo n’Akanama Nkemurampaka kari kayobowe na Paul Siniga uzwi nka Rio Paul, karimo na Miss Mutesi Jolly na Miss Lindah.

Abanyabirori bari babukereye

Aba batandatu bahaswe ibibazo mbere y’uko hatoranywa Nyampinga n’ibisonga bye, habanje gutangwa andi makamba ajyanye n’uko abakobwa bose bitwaye mu mwiherero arimo Miss Congeniality na Photogenic.

Nyuma Rio Paul yahise atangira kuvuga abegukanye amakamba aho igisonga cya kabiri cya Miss East Africa cyabaye Oceanne Rose ukomoka muri Île Maurice, igisonga cya mbere yagizwe Queen Mugesi wari uhagarariye Tanzania.

Babu Tale umujyanama wa Diamond nawe yakurikiranye umuhango wo guhitamo nyampinga

Nyuma yo gutangaza ibisonga, Rio yashimye abakobwa bose umurava bagaragaje mu irushanwa, avuga ko bose bakoze ariko hatoranyijwe uwabahize muri byose haba ubwiza n’ubwenge ariwe Umunyana Shanitah ukomoka mu Rwanda.


Uwatangaje uwegukanye ikamba yagize ati "Nyampinga wa Miss East Africa akomoka mu gihugu cya Perezida Kagame, u Rwanda.’’

Bari baje kureba nyampinga wa East Africa

Shanitah yabyinnye amaraba

Mimi ni umwe mu bagize akanama nkemurampaka atangaza nyampinga

Ababyinnyi ba Mbosso ubwo bari ku rubyinniro

Ibyicaro byari byateguriwe Diamond

Ibyicaro by'abagize akanama nkemurampaka

Bafata agaselifi k'urwibutso

Umunyana Shanitah byamurenze

Miss Mutesi Jolly ubwo yashyikirizaga ikamba Miss Shanitah

Miss Shanitah imbere y'imodoka ye

Abakobwa bari mu mwiyerekano mu mbyino zisa

Miss Shanitah niwe wabaye Nyampinga wa East Africa







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND