Umuhanzi Yvan Buravan yamuritse ku mugaragaro alubumu ye ya kabiri “Twaje”, mu muhango watambukaga kuri Radio 10 na tereviziyo imbonankubone.
Mu muhango watambuga kuri tereviziyo na radio ndetse n’izindi mbuga nkoranyambaga za Tv10, umuhanzi Yvan Buravan yamuritse kumugaragaro Album ye nshya ‘Twaje’ ifite igisobanuro kinini mu muziki nyarwanda.
Iri murikwa ku mugaragaro rya Album ya Yvan Buravan, byabanjirijwe no guhabwa indabo n’abakobwa bo muri Kigali Protocal basanzwe bamenyerewe kwakirana ubuhanga ababagana ndetse no kugira serivisi nziza, maze umuhango ukomereza kuri Tv10.
Yvan Buravan mu kugera kuri Tv 10 yatunguwe n’abana bato bamwiteguye maze batangira kumwereka ibishushanyo bamushushanyirije, banamwereka ko bamukunda cyane nk’umuhanzi ubakora ku mutima.
Yvan Buravan yamuritse kumugaragaro Album ye nshya Twaje
Ni umuhango wayobowe n’abanyamakuru babiri b’abahanga Khamisa Sango ndetse na Kate Gustave wizihizaga isabukuru y’amavuko, maze anafashwa n’umuhanzi Buravan ndetse na Kigali Protocal kwishimira umunsi we udasanzwe.
Mu ndirimbo zirimo Twaje, Gusaakaara, Ye Ayee,Tiku Tiku, I love you too, Ituro, Impore, Vip n’izindi ziri kuri iyi Album ye nshya nizo uyu muhanzi yifashishije asusurutsa abari bamukurikiranye maze umuhango ukomereza muri Radio.
Yvan Buravan yanyuzwe no kubona abana bato b'abahanga bazi indimi n'indirimbo ze
Mu muhango waberaga muri Radio 10, umuhanzi Yvan Buravan afatanyije n’abakobwa bo muri Kigali Protocal ndetse n’banyamakuru Khamis Sango na Kate Gusatave, bakase umutsima mu rwego gusangira n’abanyarwanda ndetse n’abakuzi b’umuziki nyarwanda Album ‘Twaje’.
Yvan Buravan wamuritse ku mugaragaro umuzingo we wa kabiri, yashimye abahanzi bose barimo Dj Marnaud, Ruti Joel, Ish Kevin, Andy Bumuntu na Pro Zed bamufashije ndetse n’abawutunganyije kugira ngo ugere hanze unogeye amatwi, maze ahishyura ko hari amashusho azagenda asohoka atunguranye k’ukuntu bagiye bajyana n’aba bahanzi gukora izi ndirimbo.
Abakobwa bo muri Kigali Protocal bacana ‘urumuri rumurikira umuntu wese uzumva Album y'uburyohe 'Twaje'’
Yvan Buravan akimara guhabwa indabo yatunguwe n'abana yizihizanya nabo Noheli
Ubwo Yvan Buravan yari ari kuririmba indirimbo zigize Album ye ya Kabiri yifatanyije n'abana kwizihiza Noheri Nziza
Yvan Buravan yanyuzwe n’igikorwa cyo kumurika alubumu ye ya kabiri
Kigali Protocal yabaye hafi Buravan mu gikorwa cyo kumurika alubumu ye “Twaje”
TANGA IGITECYEREZO