Kigali

Kugeza ku ndunduro njyewe nawe! Emmy yahaye isezerano umugore we yerekana ibihe byiza byaranze ubukwe bwabo-AMAFOTO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:25/12/2021 8:52
0


Umuhanzi Nsengiyumva Emmanuel wamenyekanye nka Emmy, uherutse kurushinga na Umuhoza Joyce [Hoza], yahaye isezerano umugore we Joyce nyuma yo gusezerana kubana akaramata bombi nk’umugore n’umugabo.



Mu butumwa yanyujije kuri konti ye ya Instagram, yerekanye amafoto yaranze umuhango w’ubukwe bwabo bwabereye mu gihugu cya Tanzaniya, maze abwira umugore we Joyce ko urukundo rwabo ari ukugeza ku ndunduro, agira ati’’ku ndunduro ni wowe nanjye’’.

Aba bombi bakoreye ubukwe mu Mujyi wa Dar es Salaam muri Tanzania ku wa 19 Ukuboza 2021. Emmy asanzwe atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Muri Mutarama 2021, Emmy yaje mu Rwanda mu rugendo yagize ibanga kugeza ubwo tariki 12 uko kwezi yateye ivi, asaba umukunzi we ko yamwemerera bakazarushinga.

Emmy yahaye isezerano umugore we Joyce

Ibirori byo kwambika uyu mukobwa impeta byahuriranye n’isabukuru ye y’amavuko. Na we nta kuzuyaza yahise yemerera uyu muhanzi ko batangira urugendo rugana ku kurushinga.

Emmy na Umuhoza Joyce bamaze imyaka itari mike bakundana. Inkuru z’urukundo rwabo, zatangiye kuvugwa mu itangazamakuru kuva mu 2018.

Emmy warushinze yavuzwe mu nkuru z’urukundo n’abakobwa batandukanye barimo Miss Fiona Rutagengwa Kamikazi wambitswe ikamba rya Miss Inter-Universities, bakundanye mu 2011 mbere y’uko uyu muhanzi ajya muri Amerika, mu 2012.


Mu 2016 yakundanye n’umukobwa witwa Umuhire Rwagasana Meddy. Urukundo rwa Emmy na Umuhire Rwagasana Meddy, rwavuzwe mu mwaka wa 2016 ndetse ruba na rumwe muzavuzwe cyane kubera imitoma aba bombi bateranaga ku mbuga nkoranyambaga, ndetse Emmy akanyuzamo akava muri Amerika akaza gusura uyu mukobwa wabaga muri Uganda.

Umugeni ubwo yazaga asanganira umugabo we Emmy

Uru rukundo ariko rwaje kugenda ruyoyoka ndetse aba bombi baza gusiba amafoto bari barashyize ku rubuga rwa Instagram bagaragaza ko bakundana.

Mu 2017 Emmy mu kiganiro yatumiwemo ku Ijwi rya Amerika cyerekeye abahanzi yasobanuye iby’ubuhanzi bwe abajijwe niba hari umukunzi agifite aratsemba ati ‘ntawe’.

Ubwo bari bategereje umugeni

Umuhanzi Emmy n'abasore bari bamugaragiye








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND