RFL
Kigali

Umunyana Shanitah yegukanye ikamba rya Miss East Africa 2021-AMAFOTO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:25/12/2021 6:33
0


Miss Umunyana Shanitah wari uhagarariye u Rwanda, yegukanye ikamba rya Miss East Africa ryaberaga mu gihugu cya Tanzaniya kumugoroba wo kuri uyu wa gatanu.



Miss Umunyana Shanitah wegukanye ikamba rya Miss East Africa, asanzwe afite ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2019 ndetse n'igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2018.

Mu birori bibereye ijisho byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa gatanu, byari biteganyijwe ko harara hamenyekanye Nyampinga wa East Africa, ndetse bikaba ariko byagenze kuko umunyarwandakazi Umunyana Shanitah niwe waryegukanye.

Ni ibirori byaririmbyemo umuhanzi uturuka mu nzu ifasha abahanzi ya Wasafi, bikaba byatambutswaga imbonankubone n’ubundi kuri Wasafi Tv, ikaba ari n’imwe mu baterankunga b’iri rushanwa.

Miss Mutesi Jolly na Miss Shanitah nyuma yo kwegukana ikamba

Miss Shanitah wabaye Nyampinga wa East Africa yegukanye ibihembo birimo imodoka nshya ya Nissan xtrail yakozwe muri uyu mwaka wa 2021, ifite agaciro kagera ku bihumbi 44 by’Amadolari ya Amerika (ni ukuvuga abarirwa muri miliyoni 44 z’Amafaranga y’u Rwanda), ndetse akazajya ahembwa Amadolari 1500 buri kwezi.  

Muri irushanwa rya Miss East Africa ryegukanywe na Miss Shanitah, Igisonga cya mbere cyahmbwe 5000 $ ni ukuvuga Miliyoni eshanu z’amanyarwanda mu gihe igisonga cya kabiri cyahawe 3000 $ uyashyize mu manyarwanda ni miliyoni eshatu.

Miss Shanitah yegukanye imodoka ifite agaciro ka miliyoni 44

Miss Umunyana Shanitah amaze guhagararira u Rwanda mu marushanwa y’ubwiza atandukanye arimo Miss Supranational International, Miss University Africa yegukanyemo ibihembo bitatu n’iri yegukanye rya Miss East Africa

Miss Shanitah yiyerekanye mu mwambaro wa kinyarwanda

Umuhanzi Mbosso yasusurukije abitabiriye ari kumwe n'ababyinnyi

Miss Shanitah yambitswe ikamba na Miss Jolly









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND