Kigali

Abayobozi b’Ihuriro ry’Amadini, Amatorero na Kiliziya Gatolika barimo Nyiricyubahiro Mgr Philippe Rukamba bageneye ubutumwa abanyarwanda bw'iminsi mikuru

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:24/12/2021 20:15
0


Ihuriro ry’Impuzamiryango y’Amadini, Amatorero na Kiliziya Gatolika (RIC) mu butumwa bwashyizweho umukono n’abarimo Nyiricyubahiro Musenyeri wa Diyoseze ya Butare, Philippe Rukamba bifurije iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani Abanyarwanda bose banaboneraho kubibutsa byinshi ku kwirinda no kwikingiza icyorezo cya COVID19.



Muri iri tangazo kandi, harimo ingingo yo gusaba abanyarwanda  n’abarutuye gukomeza kwirinda icyorezo cya COVID19 cyane kandi muri ibi bihe by’impera z’umwaka, igira iti:”Twese tuzi kandi ko icyorezo cya COVID-19 cyayogoje isi yose n’u Rwanda rurimo, kandi kikaba gikomeje guhitana benshi.”

Rikomeza rigira riti:” Ihuriro ry’Impuzamiryango y’Amadini, Amatorero na Kiliziya Gatolika (RIC) rirashishikariza abanyarwanda n’abaturarwanda bose gukomeza kwirinda icyorezo cya COVID-19, cyane cyane muri ibi bihe by’iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani. Twishime ariko twirinda kuko icyorezo kiriho.”

Risoza kandi rigaruka kuri gahunda imwe rukumbi, izatuma abantu bongera gusubira mu buzima busanzwe kugeza ubu yo kwikingiza rigira riti:”RIC irongera kandi gukangurira buri wese kwikingiza byuzuye, nk’uko gahunda ya Leta y’u  Rwanda ibisaba.”

Mu gusoza iri itangazo  rya RIC,  rikaba rinasaba abanyarwanda n’abaturarwanda kwirinda ibihuha bivugwa ku nkingo riti:” Irasaba kandi kwima amatwi ibihuha bivugwa ku rukingo rwa COVID-19, mugire umwaka mushya muhire wa 2022.”

Abashyize umukono kuri iri tangazo barimo Perezida n’umuvugizi wa RIC Mgr Philippe Rukamba, Visi Perezida wa mbere wa RIC, The Most Rev Dr Laurent Mbanda, Visi Perezida wa kabiri RIC Sheikh Salim Hitimana, Past Joel Sengoga FOBAKOR , Mgr Samuel Kayibanda   CPR na Gahungu Bunini AER.

Nyiricyubahiro Musenyeri wa Diyoseze ya Butare akaba na Perezida wa RIC, ni umwe mubashyize umukono ku itangazo ryifuriza abanyarwanda Noheli rikanabibutsa kwirinda icyorezo



Itangazo rya RIC rigenewe abanyarwanda bose muri ibihe by'iminsi mikuru.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND