Kigali

Bamwe bishora mu busambanyi abandi bagatanga iby’umurengera babyita gutanga Noheli! Mwitonde umunsi umwe ntuzatume ubaho wicuza ubuzima bwose

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:24/12/2021 19:22
0


Umunsi wa Noheli, uba utegerejwe na benshi hirya no hino ku isi, impano zitangaje kandi z'agahebuzo ziba zivuza ubuhuha, hari abantu bagaragara mu buzima bubi nyuma y'iminsi mikuru kuko baba basesaguye , bamwe batewe amada mu buryo batazi ngo “baratanga Noheli!”, bityo iminsi ikurikira ikaba yabinjiza mu madeni adashira n'imihangayiko y’ubuzi



Abakundana, cyangwa ababana bahana impano nk'urwibutso rw'iminsi mikuru. Nibyo koko impano irashimisha ikanezeza umutima, iyo uwayiguhaye  ayiguhanye umutima ukunda nta buryarya. Impano yatanzwe kandi ku munsi mukuru runaka yibukwa cyane kurenza izindi mpano wakiriye, ariko bisaba gushyiramo ubwenge mu kugura no gutanga impano bigendanye n'ubushobozi ufite.


Kuri Noheli inzoga zihenze ziba zamanuwe

Abasore akenshi, mu minsi mikuru ya Noheli, bagaragara bagura  impano zihenze baha abakunzi babo, rimwe na rimwe hari ababikora biganye abandi batanganya ubushobozi. Ibi bigira ingaruka cyane, kuko nibyo bita kwisumbukuruza bikaba byazakugaruka. Ubusesenguzi bwerekana ko usanga abasore aribo baba bari gusohora amafaranga menshi kurenza abakobwa mu kubagurira, kubasohokana no kubereka ibyishimo, ibi byose bisaba amafaranga.

Kwishima ko umaze umwaka ni ingenzi ariko ukazirikana ko Noheli ari umunsi umwe mu minsi 365 igize umwaka, umunsi umwe rero  ntiwatuma uzahangayika iminsi 365 biturutse ku isesagura ryakozwe umunsi umwe. Abakobwa benshi kubera guhabwa impano, kujyanwa mu butembere ahantu runaka, hoteli n'amaroji, bamwe bahasamira inda zitateguwe  ku munsi wa Noheli.

Iyo witegereje neza kandi, abasore basurwa cyane n'abakobwa ku minsi wa Noheli , ibi bituma ibinyabiziga cyane za moto ziba zirukankana abakobwa hirya no hino mu ma karitsiye, hotel , Loge n'utubari n'utubyiniro. Uyu mwaka twavuga ko gusesagura bizagabanuka bitewe n'uburyo hariho ingamba zo kwirinda covid -19 bityo n'utubyiniro tutemewe.

Inama iba iruta izindi, ni ukumenya ko Noheli atari umunsi udasanzwe wo gukora ibiturenze twirarira, ahubwo ukawuha agaciro kawo nk’umunsi wizihizwaho ivuka rya Yezu/Yesu Kristu.

 Ntugomba kuwufata nk’umunsi udasanzwe byo gutuma wishora mu ngeso z’ubusambanyi ubyitirira Noheli [ngo uri gutanga Noheli]. Uyu munsi kandi, wiwufata nk’umunsi udasanzwe ngo bigutere urwitwazo reo gusesagura birenze ubushobozi bwawe. 

Niba ufite ubushobozi, kwishimana n’abawe mu buryo budasanzwe ntacyo bitwaye kandi ni na byiza cyane rwose. Gusa byaba bibabaje umunsi umwe mu mwaka utumye usesagura utwawe twose ukazabyishyura mu gihe cy’umwaka wose cyangwa igihe kinini gishoboka. 

Wufate nk’aho ari uw'akanya gato , uzigame amafaranga yawe, ntusesagure birengeje urugero  kuko n'ejo haguhanze amaso , utazisanga ugira uti 'iyo mbimenya'. Impano ntihabwa agaciro kuko ihenze, ahubwo ihabwa agaciro kuko yaturutse ku mutima ukunda.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND