RFL
Kigali

Ikompanyi ya IT Zone Ltd ibafitiye igabanyirizwa ry’ibiciro ku bicuruzwa by’ikoranabuhanga muri ibi bihe by’impera z’umwaka

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:24/12/2021 16:58
0


IT Zone imwe muri kompanyi zihagaze neza mu bijyanye n’ubucuruzi bw’ibikoresho na serivizi z’ikorabuhanga, muri ibi bihe by’impera z’umwaka ibafitiye igabanyirizwa ry’ibiciro ku bicuruzwa birimo computer, telephone n’ibindi.



IT zone Ltd, ni amagambo ahinnye asobanura, Information Technology Zone, bivuze ngo ni ahantu ikoranabuhanga ribarizwa.

Mu kujyana n'umuvuduko w’ikoranabuhanga Isi iri kugenderaho muri iki gihe, IT zone yaje gutanga umusanzu ukomeye utuma abantu badasigara inyuma muri iryo terambere.

Ku bigendanye na mudasobwa (computer, desktop, laptops), Smart phone, Router, Camera, ndetse n’ibindi bikoresho bya Telectronic, IT zone ltd nibyo yihariyeho.

IT Zone ikora imirimo iri mu ngeri zitandukanye zijyana n’ubushabitsi,  aho muri rusange wasanga ibicuruzwa. Muri IT Zone Ltd, bacuruza detaye bakanaranguza computers (desktop na laptops), banaranguza smart phones z’ubwoko  bwose.

Si ibyo gusa kuko bararanguza accessories zose za computer na telephones, bahatanira amasoko y’ibikoresho by’ikoranabuhanga, gukora no gusana ibikoresho bya electronic (repairing & Maintainace).

Gukora installation za network na internet, gutumiriza abakiriya  ibicurunza mu mahanga, gukora no gusubiramo Website na Graphic design (web design), gutanga imenyerezamwuga (Internship) n’amahugurwa kubijyanye n’ikoranabuhanga (internships& trainings).

Mu gihe izi serivisi n'ibicuruzwa bitangwa n'inzobere muri uyu mwuga zimaze imyaka irenga icumi y’ubunararibonye, IT Zone wifuza serivisi zabo zinyuranye wabahamagara kuri +250788247133/+250788357523.

Umwihariko wa IT Zone ni uko ibijyanye na serivisi z’ubufasha kubijyanye n'ikoranabuhanga, birimo gusuzumisha no kugisha inama bitangirwa ubuntu muri iyi kompanyi.

Ubucuruzi na serivise zose za IT zone ltd igeza ku bakiriya, bisangwa aho bakorera, Rwanda -Kigali- Nyarugenge, mu nyubako ya CHIC muri etage ya mbere, umuryango EO47A, cyangwa ugasura urubuga rwabo rwa Internet www.itzone.rw 

Bakoresha kandi n’imbugankoranyambaga zirimo Instagram, Facebook n’izindi hose ni IT Zone  Rwanda. Muri ibi bihe bisoza umwaka hashyizweho poromosiyo kuri buri gicuruzwa na service zitangwa muri iyi kompanyi.


IT Zone ikorera muri Chic wabagana bagufitiye serivisi nziza

Bacuruza bakanakora ibikoresho by'ikoranabuhanga birimo mudasobwa n'ibindi


Telephone zo muri IT Zone ziraramba kandi zirahenutse

Ikiza cya IT Zone nuko wifuje ubujyanama no gususumisha igikoresho cyawe babigukorera kinyamwuga kandi k'ubuntu


Abagannye IT Zone mbere bayivuga imyato

Bagane nawe wigurire ibikoresho bitandukanye kandi bihendutse 









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND