Umunsi mukuru wa Noheli ni umwe mu minsi mikuru igize umwaka, wizihizwa n’abantu batari bacye hirya no hino ku Isi. Kuri uyu munsi abakirisitu bajya mu nsengero kwizihiza ivuka rya Yezu/ Yesu Kristu ndetse bamwe bagahana impano zitandukanye. Ese uyu munsi wizihizwa n’abakirisitu inkomoko yawo ni iyihe? Ese wizihizwa kimwe hirya no hino ku Isi?
Mu busanzwe ijambo Noheli rifite inkomoko mu rurimi
rw’igifaransa “Noël”, naryo rigakomoka mu rurimi rw’ikilatini “Natalis”
bisobanura “Amavuka”. Mu cyongereza
bikaba “Christmas” ndetse bamwe bagakunda kwandika “Xmas” aho inyuguti ya “X”
isobanura “Christ” (Kristu), kwandika “Xmass” nk’impine ya Christmass
byatangiye mu kinyejana cya 16.
Umunsi mukuru wa Noheli wizihizwa n’abakiristu kuwa 25
Ukuboza buri mwaka, hibukwa ivuka rya Yezu/ Yesu Kristu wavukiye i Betelehemu.
Kuri uyu munsi, abakiristu bajya mu nsengero mu rwego rwo kuwizihiza ndetse hakabaho no kwishimana n’imiryango yabo ndetse n’inshuti.
Noheli ni umunsi uhuza abantu
Mu rwego rwo kwitegura uyu munsi, hirya no hino ku Isi
abantu bagura impano zitandukanye zo gutanga, guteka amafunguro batari
basanzwe bateka ndetse no kwishimana n’inshuti zabo ndetse n’abavandimwe
batibagiwe no kujya mu nsengero bibuka ivuka ry’umukiza Yezu/ Yesu Kristu.
Inkomoko
ndetse n’amateka y’umunsi mukuru wa Noheli
Hari amakuru avuga ko iyi taliki ya 25 Ukuboza yaba
ifitanye isano n’umunsi mukuru wizihizwaga mu bwami by’Abaromani, nk’umunsi
w’ivuka ry’izuba ritaneshwa bishimira ko izuba ryongeye kuboneka.
Uyu munsi watangiye kwizihizwa nk’umunsi w’ikiruhuko
ahagana mu kinyejana cya 4. Noheli yizihijwe bwa mbere kuwa 25 Ukuboza mu mwaka wa 336 nyuma y’ivuka rya Yezu/ Yesu mu bwami bw’Abaromani.
Ahagana mu kinyejana cya 3 cyangwa icya 4, nibwo uyu
munsi mukuru wa Noheli watangiye kwizihizwa nk’umunsi abantu bibukaho ivuka ry’umukiza
Yezu/ Yesu Kristu byemejwe n’umwami w’Abaromani, Constantin nyuma biza
gushimangirwa na Papa Liberius.
Hari bamwe bavuga ko impamvu yatumye uyu munsi mukuru
wa Noheli wizihizwa kuwa 25 Ukuboza, kwari ukugira ngo uhuzwe n’umunsi wafatwaga
nk’umunsi wa gipagani mu rwego rwo gushishikariza abantu guhinduka, maze bakaba
abakirisitu.
Ese
uyu munsi mukuru wa Noheli wizihizwa gute hirya no hino ku isi?
Hirya no hino ku Isi, mu bihugu bitandukanye, uyu munsi
ufatwa nk’umunsi w’ikiruhuko, ariko hari bimwe mu bihugu bidafata uyu munsi
nk’umunsi w’ikiruhuko, ibyo bihugu harimo nka Afuganistani, Ubushinwa (uvanyemo
imijyi ya Hong Kong na Macau), Irani, u Buyapani, Mongolia, Maroke, Pakistani,
Viyetinamu n’ibindi.
Noheli ni umunsi wizihizwa n'abatari bake hirya no hino ku isi
Uyu munsi kandi wizihizwa bitandukanye bitewe n’umuco
w’igihugu runaka, aho usanga uko wizihizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
bitandukanye n’uko bigenda mu Budage, u Burusiya cyangwa u Buyapani.
Urugero ni nko mu Budage, mu rwego rwo kwizihiza uyu
munsi abantu bahana impano mu ijoro ribanziriza Noheli, aho kuba ku munsi wa
Noheli nyirizina. Uyu muco ukaba waraturutse kuri Martin Luther, wavugaga ko
Noheli igomba kuba umunsi wibukwaho ivuka rya Yezu/Yesu Kristu aho kuba umunsi wo
guhana impano.
Mu Budage kandi niho havuye ibyo kuzana ibiti bya
Noheli mu mazu y’abantu, aho ibi biti by’umutako byazanwaga mu ijoro
ribanziriza Noheli maze bigategurwaho imitako itandukanye rwihishwa n’umubyeyi
w’umugore ku bw’abana be.
Muri Polonye, ifunguro ry’umunsi wa Noheli ritangwa mu
ijoro ribanziriza Noheli nyuma y’umunsi wo kwiyiriza. Buri muryango kandi
utegura ifunguro rigizwe n’ibiribwa 12 bishushanya intumwa 12 za Yezu/Yesu
Kristu.
Mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane w’uburayi
harimo nka Noruveje, impano za Noheli zitangwa mu ijoro ribanziriza Noheli.
Mu gihugu cy’u Buyapani kubera umubare mucye
w’abakirisitu bahaba, ntabwo uyu munsi ufatwa nk’umunsi w’ikiruhuko muri iki
gihugu. Mu Buyapani Noheli ifatwa
nk’igihe cyo gusangiza abandi ibyishimo, abantu bagahana impano ndetse bagakora
n’ibirori.
Mu Rwanda, mu rwego rwo kwitegura uyu munsi cyane cyane abakirisitu bawizihiza, bajya mu nsengero zitandukanye mu ijoro ribanziriza Noheli, ndetse no ku munsi nyirizina. Hirya no hino kandi, usanga abantu bajya mu masoko kugura ibicuruzwa bitandukanye harimo nk’imyambaro mishya ndetse n’ibiribwa bitandukanye.
TANGA IGITECYEREZO