RFL
Kigali

France: Umugore wa Perezida w'u Bufaransa Brigitte Macron agiye kujyana mu nkiko abamubeshyera ko yihinduje igitsina

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:24/12/2021 8:23
0


Brigitte Macron, umugore wa perezida w'u Bufaransa Emmanuel Macron, yafashe icyemezo cyo kujyana mu nkiko abakomeje gukwiza ibihuha ku mbuga nkoranyambaga ko yavutse ari umuhungu nyuma akihinduza umukobwa.



Uyu mugore w'umukuru w'igihugu cy'u Bufaransa, Brigitte Macron yaribasiwe bikomeye ku mbuga nkoranyambaga n'abakwirakwiza ibinyoma ko yaba yarihinduje umugore nyamara yarahoze ari umugabo, nyuma bikaza gucishwa ku rubuga ngurukanabumenyi rw'abanyapolitike bagendera ku matwara ya kera (extrême droite/Far-right) ndetse bikaza gukwirakwizwa n'abamurwanya.


Ikinyamakuru BBC cyatangaje ko ibi bihuha bivuga ko Brigitte Macron yavutse ari umuhungu yitwa Jean-Michel Trogneux. Jean Ennochi wahoze ari umugabo wa mbere wa Brigitte Macron babyaranye abana 3 akaba ari nawe mwavoka we mu nkiko, yatangaje ko biteguye kurega abakomeje gukwirakwiza amakuru y'ibihuha ku mugore wa Perezida w'u Bufaransa.

Ibi binyoma bri kuvugwa kuri Brigitte Macron w'imyaka 68, byakwirakwijwe n'abatavuga rumwe n'umugabo we Emmanuel Macron nkuko ikinyamakuru Liberation cyabitangaje. Abayoboke b'ishyaka rya QAnon barashyirwa mu majwi ko aribo bamaze iminsi babivuga bakanabikwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga.


Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko atari ubwa mbere umugore wa perezida w'u Bufaransa yavugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga, kuko mu 2017 yigeze kwibasirwa n'abavugaga ko yashakanye na Emmanuel Macron amurusha imyaka 25, bakamunenga ko umugabo we angana n'umwana we w'imfura.


Kugeza ubu ntacyo Perezida Macron arabivugaho, gusa umwavoka w'umugore we Jean-Ennochi niwe watangaje ko biteguye kujyana mu nkiko abavuga amakuru y'ibihuha ko Brigitte Macron ari mu itsinda ry'abazwi ku izina rya Transgender bihinduje ibitsina.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND