RFL
Kigali

Imbuto za Miss Rwanda: Ubukwe bwaciye ibintu mu mwaka wa 2021-AMAFOTO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:23/12/2021 20:15
0


Imbuto za Miss Rwanda bivuze abakobwa bayinyuzemo; umwaka wa 2021 wahiriye benshi, bamwe banagiye bagira amahirwe yo kudatahira kwitabira bakegukana amakamba anyuranye ubasize mu byishimo byifuzwa na benshi byo kwihuza n’abo baremewe, mu birori byaciye ibintu.



Umwaka wa 2021 ni umwe muyahiriye abakobwa banyuze mu irushanwa rya Miss Rwanda, yaba ababashije kwegukana ikamba n’abigaragaje muriryo mu buryo bwo ku rwego rwo hejuru, bagasigara mu mitima ya benshi. Muri abo harimo Miss Grace Bahati, Miss Bagwire Keza Joannah, Miss Gasana Edna Darlene na Miss Fiona Muthoni Naringwa.

INYARWANDA ikaba yabateguriye bimwe mu bihe byaranze ibirori byabo byaciye ibintu, n’incamake y’ubuzima bw’abo bakobwa bahiriwe n’umwaka wa 2021 ukaba ubasize bihuje n’abo baremewe by’akaramata nk’umugore n’umugabo.

1. Miss Grace Bahati

Grace Bahati yarushinze na Murekezi Pacifique kuwa 04 Nzeri 2021, mu birori byitabiriwe n'abantu b'ingeri zinyuranye, abazungu n’abirabura. Ni ubukwe buri mu bwari butegerejwe na benshi, kubera amateka maremare Grace afite mu myidagaduro nyarwanda, wanitabiriye Miss Rwanda 2009 akabasha no kuyegukana. Ubukwe bwe bwitabiriwe n'ibyamamare binyuranye birimo abahanzi, abanyamakuru, ba nyampinga n'abandi banyuranye bazwi mu ruganda rw'imyidagaduro.

Mu bitabiriye harimo Meddy wari wambaye ikote ry'umutuku, n'umugore we Mimi wari wambaye ikanzu ya shokola, The Ben, Ally Soudy wari wambaye ikote ry'umukara, Ernesto Ugeziwe wari wambaye irijya gusa nk'icyatsi cyerurutse;Bahati Grace niwe wambaye ikamba rya Nyampinga wa 2009 ahigitse abandi 13 bari bahanganye

Kimwe na ba nyampinga bahagarariye abandi aribo Miss Nimwiza Meghan, Miss Iradukunda Elsa na Miss Kayibanda Aurore n’abandi banyuranye barimo abakinnyi bamamaye n’abanyamideli batandukanye.

2. Miss Bagwire Keza JoannahKuwa 17 Ugushyigo 2021, Joannah wabaye Nyampinga w’Umuco muri Miss Rwanda 2015 (Miss Hertage), nibwo yiyemeje kubana akaramata na Murinzi Michael, ubukwe bwabo bukaba bwarabereye ku Gisozi muri Romantic Garden. Bwitabiriwe na bamwe mu byamamare mu Rwanda barimo abanyamakuru bakorana kuri Kiss FM, igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda 2015 Miss Uwase Raissa Vanessa n’abandi.

Buririmbamo Intore Masamba waririmbyemo indirimbo isohora umugeni. Ubukwe bwabo bwabaye nyuma y’uko muri Nzeri 2021, Murinzi Michael yari yamwambitse impeta ya fiançailles amusaba kuzamubera umugore, undi akabyemera.Keza Joannah ni umwe mu banyamakurukazi bahagaze neza mu gihugu cy'u Rwanda

Tariki ya 30 Ukwakira, Miss Bagwire Keza Joannah nibwo kandi yakorewe ibirori byo gusezera ku bukumi bizwi nka ‘Bridal Shower’ mu rurimi rw’amahanga, byitabiriwe na bamwe mu byamamare birimo Kate Bashabe, na Umutoniwase Flora bari kumwe mu irushanwa rya Miss Rwanda mu 2015.

Bagwire Uretse ikamba rya Miss Heritage yegukanye muri Miss Rwanda 2015, uyu mukobwa mu Ugushyingo 2015 yabaye igisonga cya kane cya Miss Heritage Global 2014, mu irushanwa ry’ubwiza ryabereye muri Afurika y’Epfo mu mujyi wa Johanesburg.

Ni umunyamakuru kuri Kiss FM kuva 2019 aho akora mu kiganiro ‘Girls Talk’ , kiba kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Gatanu.

3. Miss Mushambokazi JordanJordan ni umwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2018. Yasezeranye n’umukunzi we Mbonyumuvunyi Karim mu idini ya Islam, ku munsi wa Gatandatu w’itariki ya 30 Mutarama 2021.

Gusa ntibyavuzwe cyane kuko n’ubukwe butari bwemewe kwitabirwa cyane kubera ingamba zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, aba bombi bakaba barasezeranyijwe na Sheikh Ashrif Ndayisenga ari na we washyize hanze amakuru y’uko aba bombi basezeranye.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yashyizeho ifoto yicaye mu ntebe muri Salon iherekezwa n’amagambo avuga ko ariko bari bameze ubwo Mushambokazi Jordan na Mbonyumuvunyi Karim basezeraga ku busiribateri.

Ati"Uko niko twari twahabaye ku wa Gatandatu tariki 30 Mutarama 2021, ubwo umuvandimwe Karim na Mushambokazi basezeraga ku buseribateri.” Akaba yaranabifurije kuzagira urugo ruhire ndetse bagahirwa muri byose bayobowe n’Imana.

N’ubwo basezeranye muri Mutarama ariko, ibirori byabo byabaye kuwa 05 Kamena 2021 byaririmbyemo Yvan Buravan

Mushambokazi akaba nawe yarashimiye Sheikh kuba yarabanye nabo. Ati “Sheikh mwarakoze cyane kubana natwe mu gikorwa cyacu cya Nikkah.” Mushambokazi Jordan wari usanzwe usengera mu itorero rya Christian Life Assembly, muri 2020 ubwo yari amaze imyaka 2 amenyanye na Karim yemeye guhindura idini ndetse bafata n’irembo.

Miss Uwicyeza Pamella ni umwe mu bakobwa bagaragiye  Miss Mushambokazi Jordan 

4. Miss Gasana Edna Darlène

Darlene yasezeranye na Ngeze Christian mu birori byabaye kuwa Gatanu tariki 26 Ugushyingo 2021. Umuhango wo gusaba no gukwa wabereye kuri Heaven Garden i Rebero, naho gusezerana imbere y’Imana byabereye muri Chapelle Lycée Notre Dame de Citeaux.

Kuwa 3 Ukwakira 2021, Gasana nibwo yakorewe ibirori byo gusezera ku rungano. Muri Mata 2021, Gasana yari yambitswe impeta n’uyu musore nyuma yo kumusaba ko yazamubera umugore undi nawe akabyemera.

Gasana Edna Darlène ni umwe mu bakobwa bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2015 ryegukanywe na Miss Kundwa Doriane, we yegukana irya Miss Congeniality. Nyuma yo kubura ikamba rya Miss Rwanda 2015, ntiyacitse intege kuko yahise anitabira amarushanwa ya Miss CBE, ndetse aza kuryegukana. Urukundo rwa Gasana ntirwamenyekanye mu itangazamakuru kabone n’ubwo bamaranye igihe kinini. Gasana yarushinze nyuma y’aho we n’umunyamakuru Carine Umutoni batowe muri komite y’Inama y’Igihugu y’Abagore ku rwego rw’Umujyi wa Kigali.

5. Miss Fiona Muthoni NaringwaUbu bukwe bwa Fiona bwabaye tariki 14 Kanama 2021, ku mucanga wa Rushel Kivu Lodge Hotel. Ni ubukwe bwatashywe n’abantu bake b’inshuti z’aba bombi ndetse nta muntu n’umwe mu bari baburimo wari wemerewe gusakaza amafoto, n’ubwo byaje kurangira agiye hanze.

Bwabaye nyuma y’aho ku wa Gatatu tariki 11 Kanama 2021, Rutura na Miss Muthoni Fiona bari basezeranye imbere y’amategeko. Uyu muhango wo gusezerana imbere y’amategeko nawo wari wagizwe ibanga rikomeye, ndetse amafoto n’amashusho yafashwe n’ababyishyuriwe bari bafite amabwiriza yo kutagira n’imwe ibacika.

Uretse aba, abari batumiwe muri uyu muhango nabo bari basabwe kudafata amafoto cyangwa amashusho ngo bayasakaze ku mbuga nkoranyambaga. Muri Mutarama uyu mwaka, nibwo umunyarwenya Nkusi Arthur yemeye ko akundana n’umunyamakuru wa CNBC Africa, Fiona Muthoni Naringwa.

Fiona yabaye Igisonga cya Gatatu cya Nyampinga w’u Rwanda 2015, aba n’Igisonga cya Mbere cya Miss Africa Calabar 2017,. Urukundo rw’aba bombi rwari rumaze igihe, ariko baragerageje kurugira ibanga rikomeye.Ubukwe bwa Fiona na Arthur bwabereye ku mazi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND