Ariel Wayz yatangaje uko ababyeyi be bafata imyitwarire n’imikorere y’umuziki we nyuma yuko akomeje kwibazwaho byinshi bitewe nuko agenda yigaragaza mu ruhando rw’umuziki Nyarwanda by’umwihariko umuvuno wo kwifashisha umubiri we mu kureshya abafana.
Imyitwarire ya Ariel
Wayz iri muyibazwaho na benshi bitewe nuko uburyo akora umuziki biba binyuranye
cyane n’ibisanzwe bikorwa n’abandi Banyarwanda, aho kenshi yifashisha umubiri we mu kureshya abafana.
Mu kiganiro INYARWANDA
yagiranye na Ariel Wayz, yatangaje uko ababyeyi bafata imikorerwe y’umuziki we.
Ati:”Ababyeyi banjye
barashyigikira cyane, baranyumva, njyewe kuva natangira umuziki nibo bantera
imbaraga ba mbere, nibo batuma mbyuka nkavuga nti 'mvuye muri iki, ngiye gukora iki, kandi nkareba ibifitiye
akamaro umuryango wanjye kandi ndabakunda cyane.”
Izina Wayz ryatangiye
kumvikana cyane muri Nyakanga 2021 ubwo yagaragaraga mu mashusho mato ari
kumwe na Juno Kizigenza, ababonye aya mashusho bakamwibasira bavuga ko ibere rye ryabaye imishumi nawe agahamya ko atari
byo ahubwo ari irya Bigogwe.
Mu minsi micye ishize ubwo yiteguraga gushyira hanze indirimbo zihuriye hamwe kuri EP yise ‘Love&Lust’ yashyize ku
karubanda amabere yombi na bimwe mu bice by’umubiri we, mu nteguza y'iyi EP, abantu bongera kumwamaganira kure.
Avuga ko impamvu
yabikoze ari uko adatewe isoni n'amabere ye nkuko bamwe bavugaga ko yabaye imishumi ndetse ko no munda he ngo habaye hanini.
Mu mashusho mato
yashyize hanze ateguza indirimbo yakoranye n’umuhanzikazi Babo, ntabwo yongeye
kwifashisha umuvuno w’umubiri aho agaragara ari kumwe n’abakobwa bazunguza
umubiri kakahava by’umwihariko ikibuno.
Kuri ubu, Ariel Wayz akomeje
kugenda ashyira amashusho y’indirimbo ziri kuri EP ye yitwa ‘Love&Lust’ aho
iyo aheruka gushyiririra amashusho hanze hari kuwa 18 Ukuboza 2021 ari iyitwa ‘Chamber’.
Ariel Way amabere ye yayashyize ku karubanda ubwo yamamazaga EP ye Wayz ibere rye yemeje ko ari irya bigogweAriel Wayz ahamya ko ibyo akora ari ku bw'inyungu z'umuryango we kandi umwumva ukanamushyigikira muri byose
TANGA IGITECYEREZO