RFL
Kigali

Ntibarengeje imyaka 16 y'amavuko! Umwana w'umuhungu n'umukobwa bakoze ubukwe -AMAFOTO

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:23/12/2021 15:11
0


Agahugu umuco, akandi uwako! Mu bihugu bimwe na bimwe humvikana abana bato bakora ubukwe bukemerwa kandi bukagenda neza, aho bitandukanye no mu Rwanda aho abatarageza ku myaka 21 y'amavuko batemerewe kurushinga, ariko muri Ethiopia abana babiri bakoze ubukwe bwemewe.



Ku mbuga  nkoranyambaga n'ibitangazamakuru  byatangaje inkuru y'umwana w'umuhungu n'umukobwa biyemeje kubana akaramata. Umuhungu witwa Wiyual w'imyaka 16 y'amavuko  n'umukobwa witwa Biel w'imyaka 15 y'amavuko , bashyingiwe ku ya 18 Ukuboza 2021 i Gambella, muri Etiyopiya.


Ubukwe bwa Wiyual na Biel bwabaye ibirori byatangaje abatari bake, yaba abatumiwe n'abatatumiwe mu kwihera ijisho uburyo abana bakiri bato bakimbagira mu muhanda bagiye gusezerana kubana akaramata.

Amakuru avuga ko nubwo bakoreye ubukwe muri Ethiopia , ubusanzwe ari abo muri Sudan, ibitangazamakuru byo kuri icyo gihugu byatangaje ko impamvu bajyanye ubukwe bwabo muri Etiyopiya ari uko imyaka yemewe yo gushyingirwa muri Sudani y'Epfo ari 18. Amafoto y'ubukwe bw'aba bana yatumye hari bamwe batabuvugaho rumwe .


Uwitwa John Ndungu yashinje ababyeyi n'abayobozi b'amadini bashyigikiye ubu bukwe. ati: “Ndagaya ababyeyi n'abayobozi b'amadini. Bategerezwa kuba intangarugero n'abajyanama kubisekuru. Ababyeyi bamwe bakunda ubutunzi, ndabivuze kubera ko ababyeyi b'umukobwa nzi neza ko bari nyuma y'ubukwe mu muco wa Sudani, ahanini ni amafaranga menshi cyangwa amashyo y'inka bakurikiye, ”



Umuhungu w'imyaka 16 n'umukobwa w'imyaka 15 basezeranye kubana akaramata






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND