Umuhanzi Mujyanama Claude uzwi nka TMC wahoze mu itsinda ry’umuziki rya Dream Boys, yahawe impamyabumenyi ya kabiri y'icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Master's degree) muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Ukuboza
2021, TMC yabwiye INYARWANDA.COM ko mu gihe cy’amezi 22 amaze ari muri Amerika
yabashije gukurikirana amasomo y’ibijyanye na ‘Data Science’ ashakishisha
‘Master’s Degree’ ya kabiri.
Avuga ko iki gihe amaze muri Amerika
atari kinini kandi atari gito kuri we, kuko abashije kugera ku nzozi ze. Akavuga
ko ari ibyishimo bikomeye kuri we, kuba yabashije kubona iyi mpamyabumenyi
yatangiye kwigira akigera muri Amerika.
TMC yavuze ko tariki 15 Kanama 2021,
ari bwo yasoje amasomo ye muri ‘Data Science’ muri Kaminuza ya Easter University iherereye Pennsylvania. Avuga ko uyu munsi ari bwo
yashyikirijwe impamyabumenyi ye.
Ati “Ni ikimenyetso ntakuka cy’uko
nabonye iyi mpamyabumenyi. Ni ibyishimo, kuko urumva mu gihe gito kingana gutyo
ugahita utangira no gukora muri kompanyi nka Dell, n’impamyabumenyi nkaba
nyibonye mu gihe gito, ni ukuri ndishimiye cyane, kuko zari
inzozi zanjye.”
Uyu muhanzi avuga ko yageze ku nzozi
ze kuko yahoze yifuza kwiga amasomo ajyanye n’imibare n’ikoranabuhanga. Akavuga
ko kuva yabonye iyi mpamyabumenyi byahise bimuhesha amahirwe yo gutangira akazi
muri kompanyi ya Dell.
Kompanyi ya Dell irazwi cyane ku Isi,
kuko ikora Computer n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga. Computer za Dell
ziganje cyane ku isoko ryo mu Rwanda n’ahandi.
TMC avuga ko muri iyi kompanyi
akoramo ibijyanye no gusesengura amakuru n’ibindi bishamikiyeho.
Uyu muhanzi yavuze ko amasomo ya
‘Data Science’ yize akenewe cyane ku isoko ry’umurimo muri Amerika, bityo ko
kuri we kubyiga ari amahirwe akomeye.
Tariki ya 8 Ugushyingo 2019, TMC
yasoje icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza 'Master's Degree' aho yize ibijyanye na 'Business
Administration'.
Tariki ya 23 Nzeri 2019, yamuritse anasobanura igitabo cy’ubushakashatsi yakoze bukubiye mu gitabo
gifite umutwe ugira uti “Uruhare rw’ubuyobozi mu kubaka uruganda rwa muzika
rugendera ku ndangagaciro ndetse n’imirongo ngenderwaho y’igihugu.”
TMC ahawe iyi mpamyabumenyi mu gihe yitegura gukorera igitaramo mu Mujyi wa Phoenix mu mpera z’iki Cyumweru.
TMC yahawe impamyabumenyi ya kabiri
y’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza ‘Master’s Degree’
Mu 2018, TMC yahawe impamyabumenyi ya mbere y'icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza
TANGA IGITECYEREZO