Abari bategereje kandi biteguye “Igitaramo umurage” cy’abahanzi Masamba Intore na Jules Sentore, bamenyeshejwe ko cyasubitswe ‘ku bw’impamvu z’icyorezo cya Covid-19’.
Iki gitaramo cyari gitegerejwe kuba mu
masaha y’umugoroba ku wa Gatanu tariki 24 Ukuboza 2021, kuri Romantic Garden ku
Gisozi.
Ni kimwe mu bitaramo byari gufasha
abakunzi b’umuziki gakondo gusoza neza umwaka wa 2021 binjira mu 2022. Cyari
cyatumiwemo Ruti Joel.
Mu ijoro ry’uyu wa Gatatu tariki 22
Ukuboza 2021, umuhanzi Jules Sentore yanditse ku mbuga nkoranyambaga ze, avuga
ko iki gitaramo cyasubitswe ‘Ku bw’impamvu z’icyorezo cya Covid-19 hamwe na
Omicron’
Avuga ko “Bibaye ngombwa ko
cyimurirwa [igitaramo] indi taliki muzamenyeshwa nyuma yo kumenya uko bizaba
bihagaze.”
‘Igitaramo umurage’ gisubitswe
cyiyongera ku bindi birori n’ibitaramo byamaze gusubikwa nyuma y’uko mu ijoro
ryo ku wa 19 Ukuboza 2021, itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe,
Dr Edouard Ngirente ku gukumira ikwirakwira harimo ko ‘ibitaramo bibaye bihagaritswe’.
Mu birori n’ibitaramo bimaze
gusubikwa harimo ibyo gutanga ibihembo bya Isango na Muzika Awards 2021,
ibihembo bya Rwanda Influencer Awards 2021, Iserukiramuco rya Noheli ‘Wave
Nohel Fest’ n’ibindi.
Mu ijoro ry’uyu wa Kabiri, inyubako
ya Kigali Arena iberamo ibirori n’ibitaramo bitandukanye yasohoye itangazo
ivuga ko ibyari kuberamo bibaye bihagaritswe mu rwego rwo kwirinda Covid-19.
Bati “Mu rwego rwo kubahiriza
amabwiriza mashya ya Covid-19 mu gihugu no kurinda umutekano wa buri wese,
turifuza kubamenyesha ko ibikorwa bibera kuri Kigali Arena bibaye bihagaritswe
kugeza igihe kizatangazwa.”
“Mugihe hakomeza kuba impinduka, tuzagumya kubagezaho amakuru mashya. Mukomeze kwirinda kandi tuzanezezwa no kongera kubakira vuba.” Igitaramo cy’abahanzi Masamba Intore na Jules Sentore cyasubitswe ku munota wa nyuma
TANGA IGITECYEREZO