RFL
Kigali

Rayon Sports yatanze Noheli ku bafana bayo isubira muri kuruse y’igikombe, APR FC irokokera i Ngoma

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:22/12/2021 20:27
1


Byasabye iminota 75 kugira ngo umunya-Cameroun, Andre Willy Onana atange Noheli ku bafana ba Rayon Sports abatsindira Police FC, ku gitego cyiza yatsinze acenze umunyezamu na Rutanga Eric, Rayon Sports ishimangira ko ishaka igikombe cya shampiyona, mu gihe APR FC byayisabye iminota 10 ya nyuma kugira ngo ikure inota rimwe i Ngoma.



Kuri uyu wa gatatu tariki ya 22 Ukuboza 2021, hakomeje imikino y’umunsi wa 10 muri shampiyona y’u Rwanda 2021-22, yaranzwe n’ibyishimo byinshi by’abafana ba Rayon Sports bagiye kwinjira mu minsi mikuru bameze neza, mu gihe APR FC yarokowe n’iminota 10 ya nyuma kuko yagowe cyane na Etoile de l’Est, Musanze FC itanga isomo rya ruhago kuri Marines FC yinjijwe ibitego 5-1.

Kuri Stade ya Kigali Rayon Sport yakinaga na Police FC barushanwaga inota rimwe gusa, wari umukino ugomba gusobanura ikipe izageza kuri Noheli iri mu makipe ane ya mbere muri shampiyona y’u Rwanda.

Iminota 45 y’igice cya mbere yarangiye nta kipe irebye mu izamu ry’indi kuko uburyo amakipe yombi yagerageje bw’igitego butabakundiye.

Mu gice cya kabiri Rayon Sports yashyize mu bikorwa ibyifuzo by’abafana, aho ku munota wa 75 umunya-Maroc, Rharb Youssef yatanze umupira mwiza cyane ku munya-Cameroun, Andre Willy Onana, winjiranye umupira mu rubuga rw’umunyezamu, aramucenga ndetse anacenga myugariro Rutanga Eric, atsindira Rayon Sports igitego cyiza.

Ntabwo Police FC yashoboye kwishyura icyo gitego, kuko iminota 90 y’umukino yarangiye Rayon yegukanye amanota atatu yose.

Rayon Sports yatsinze Police FC nyuma y’iminsi micye inatsinze AS Kigali ibitego 2-1, biyihesha gusubira muri kuruse ya shampiyona yemye.

Mu mikino 10 ya shampiyona, Rayon Sports ifite amanota 18, ikaba yicaye ku mwanya wa kabiri inyuma ya Kiyovu Sport ifite amanota 20, gusa hari amakipe atarakina imikino y’umunsi wa 10.

Mu karere ka Ngoma hari ibirori bikomeye, aho ikipe ya Etoile de l’Est y’umutoza Banamwana Camarade yaguye miswi na APR FC ibitego 2-2.

APR FC yakuye inota rimwe i Ngoma bigoranye nyuma yuko Etoile de l’Est iyibanje ibitego bibiri mu minota 12 byatsinzwe na Agblevor gusa biza kwishyurwa na Mugunga Yves na Yannick Bizimana baza kwishyurira APR FC.

Inota rimwe APR FC yakuye i Ngoma ryatumye igira 17 gusa ikaba igifite imikino itatu y’ibirarane itarakina.

Musanze FC yangagiye Marines FC ibitego 5-1, Etincelles itsinda Gicumbi FC ibitego 2-0, Mukura itsinda Gorilla FC 1-0.

Rayon Sports yatsinze Police FC itanga ibyishimo ku bafana bayo

APR FC yakuye inota rimwe i Ngoma bigoranye cyane





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • HATANGIMANA.THEONESTE2 years ago
    Rayon.oye.oye.kundacyane





Inyarwanda BACKGROUND