Rwanda Inspirationa Back Up itegura irushanwa rya Miss Rwanda, yongereye amasezerano y’imikoranire yari ifitanye na Kaminuza ya Kigali (OUK) agera ku myaka itatu.
Mu 2021, Rwanda Inspiration Back Up
yagiranye amasezerano y’umwaka umwe na Kaminuza ya Kigali. Aya masezerano
yavugaga ko iyi Kaminuza izatanga Buruse (Bourse), ku bakobwa 20 bazagera mu
mwiherero wa Miss Rwanda 2021. Niko byagenze!
Kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Ukuboza
2021, Kaminuza ya Kigali iri mu baterankunga bakuru ba Miss Rwanda, yongereye
amasezenaro y’imyaka itatu ku mwaka umwe yari ifitanye na Rwanda Inspiration
Back Up.
Abategura Miss Rwanda babwiye INYARWANDA, ko aya masezerano agamije ko abakobwa 10 bazajya bagera mu cyiciro
cya nyuma muri Miss Rwanda, ari bo bazajya bahabwa Buruse y'ubuntu yo kwiga muri iyi
Kaminuza.
Ukoze imibare neza, ubona ko iyi Kaminuza
izatanga Buruse ku bakobwa 50. Harimo 20 yahaye Buruse mu 2021, 10 izaha Buruse
mu 2022, 10 izaha Buruse mu 2023 n’abandi 10 izaha Buruse mu 2024.
Umuyobozi Wungurije ushinzwe Amasomo
muri Kaminuza ya Kigali, Prof. Dr. Tombola M. Gustave yashimye abategura
irushanwa rya Miss Rwanda ku bwo guhozaho mu guteza imbere abakobwa, bihura neza
n’intego y’iyi Kaminuza yo guteza imbere urubyiruko binyuze mu Burezi bufite
ireme "kugira ngo bazavemo abayobozi b’ejo hazaza."
Uyu muyobozi yavuze ko “Binyuze muri
Miss Rwanda, Kaminuza ya Kigali ikomeje gusingira gahunda ya Leta yo guteza
imbere umwana w’umukobwa binyuze mu kumuha uburezi bufite ireme.”
Prof. Dr Tombola avuga ko nk’umuterankunga
Mukuru w’iri rushanwa, biyemeje gufasha abakobwa kugira ubumenyi, kubatoza
indangagaciro "bitabagirira akamaro bonyine gusa ahubwo n’imiryango yabo,
sosiyete bikarandanda kugeza ku bisekuru."
Umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back Up, Ishimwe Dieudonne [Prince Kid], yashimye ubuyobozi bwa Kaminuza ya Kigali ku bwo gufatanya nabo mu gushyigikira urugendo rw’iterambere rw’umwana w’umukobwa ugana ku kuba Nyampinga ubereye u Rwanda.
Uyu muyobozi kandi avuga ko abakobwa
bazahabwa amahirwe yo kwiga muri iyi Kaminuza, bakwiye kuyakoresha neza kugira
ngo bizabagirire akamaro.
Kuri uyu wa Kane tariki 23 Ukuboza
2021, ni bwo abakobwa batangira kwiyandikisha muri Miss Rwanda 2022.
Kaminuza ya Kigali yongereye
amasezerano y’imikoranire yari ifitanye na Rwanda Inspiration Back Up itegura
Miss Rwanda
Umuyobozi Wungurije ushinzwe Amasomo
muri Kaminuza ya Kigali, Prof. Dr. Tombola M. Gustave, yavuze ko iyi Kaminuza
irajwe ishinga no gutanga uburezi bufite ireme ku bakobwa
Prof. Dr. Tombola M. yavuze ko
bishimira kuba Miss Rwanda ari igikorwa ngaruka mwaka, kandi bagafasha abakobwa
kwitinyuka no gusingira amahirwe ahari
Umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back
Up, Ishimwe Dieudonné [Prince Kid], yashimye Kaminuza ya Kigali izajya
itanga Buruse ku bakobwa 10 bageze mu cyiciro cya nyuma muri Miss Rwanda
Ishimwe Dieudonne [Prince Kid] avuga
ko abakobwa bahabwa Buruse bakwiye kwiga bashyizeho umwete
Umuhango wo gusinya aya masezerano,
wabereye Kacyiru aho iyi Kaminuza ikorera. Witabiriwe n’Umuyobozi Ushinzwe
amasomo, Prof. Robert Ebo Hinson n’Umuyobozi Ushinzwe iyamamazabikorwa muri
iyi Kaminuza, Gifty Aduamah
TANGA IGITECYEREZO