RFL
Kigali

Mu Mafoto n'amashusho ihere ijisho bimwe mu byaranze ubukwe bw'umuhanzi Emmy na Joyce

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:22/12/2021 21:26
0


Nyuma y'inkuru twabagejejeho ivuga ko umuhanzi Emmy yamaze gukora ubukwe, ku gicamunsi cyo kuri uyu munsi nibwo uyu muhanzi yatangiye gusangiza abakunzi be bimwe mu bihe by'ingenzi byaranze ubukwe bwe, igice cyo gusaba no gukwa.



Amwe mu mafoto yasohoye yerekanye ibihe byaranze icyo gice cyo gusaba no gukwa, gisobanura umuco nyarwanda n'ubwo ubu bukwe bwabo bwabereye mu gihugu cya Tanzaniya mu murwa mukuru Dar es Salaam.

Muri aya mafoto hari ayo yifashishije ari kumwe na bamwe mu basore b'inkorokoro bamwambariye, maze yifashisha amagambo agira ati''Twaza mwajyahe'', nyuma yayo yasangije abamukurikira ibihe byiza yagize abinyujije mu mashusho.

Nyuma y'ayo mashusho hari hatahiwe amafoto y'umukunzi we, maze nta kuzuyaza, ayashyiraho anabwira abamukurikirana ati''Nkaba negukanye umwana''.


Muri Mutarama, Emmy yaje mu Rwanda mu rugendo yagize ibanga, kugeza ubwo tariki 12 uko kwezi 2021 yateye ivi asaba umukunzi we ko yamwemerera bakazarushinga.

Ibirori byo kwambika uyu mukobwa impeta byahuriranye n’isabukuru ye y’amavuko. Nawe nta kuzuyaza, yahise yemerera uyu muhanzi ko batangira urugendo rugana ku kurushinga.

Emmy na Umuhoza Joyce bamaze imyaka itari mike bakundana. Inkuru z’urukundo rwabo zatangiye kuvugwa mu itangazamakuru kuva mu 2018.

Emmy warushinze, yavuzwe mu nkuru z’urukundo n’abakobwa batandukanye barimo Miss Fiona Rutagengwa Kamikazi wambitswe ikamba rya Miss Inter-Universities. Bakundanye mu 2011 mbere y’uko uyu muhanzi ajya muri Amerika mu 2012.

Mu 2016, yakundanye n’umukobwa witwa Umuhire Rwagasana Meddy. Urukundo rwa Emmy na Umuhire Rwagasana Meddy rwavuzwe mu mwaka wa 2016 ndetse ruba na rumwe muzavuzwe cyane, kubera imitoma aba bombi bateranaga ku mbuga nkoranyambaga, ndetse Emmy akanyuzamo akava muri Amerika akaza gusura uyu mukobwa wabaga muri Uganda.

Emmy n'abasore bamugaragiye

Uru rukundo ariko rwaje kugenda ruyoyoka, ndetse aba bombi baza gusiba amafoto bari barashyize ku rubuga rwa Instagram bagaragaza ko bakundana.

Mu 2017 Emmy mu kiganiro yatumiwemo ku Ijwi rya Amerika cyerekeye abahanzi, yasobanuye iby’ubuhanzi bwe abajijwe niba hari umukunzi agifite aratsemba ati ‘ntawe’.


Emmy mu muhango wo Gusaba



Emmy, Joyce n'ababyeyi babo








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND