Abakobwa bahataniye ikamba rya Miss East Africa uko ari 16 bose, bafite uburanga kandi ubona ko basobanukiwe n’irushanwa. Harabura amasaha mbarwa rugashyirwaho akadomo hakamenyekana uryegukanye.Mu itegurwa ryayo hakomeje kugenda hagaragaramo udushya nko kwakirwa mu nteko ishingamategeko kwa Miss Mutesi Jolly,... no kugirana imikoranire na Wasafi.
Nyuma y’amezi akabakaba 6 bitangajwe ku mugaragaro ko hagiye kubaho irushanwa rya Miss East Africa, hari kuwa 09 Kamena 2021; ubwo Miss Mutesi Jolly yakirwaga ku kibuga cy’indege cya Julius Nyerere International Airport agahita akomereza mu gikorwa cyo kwitegura gutangaza bwa mbere ku mugaragararo byinshi kuri iri rushanwa, kuwa 12 Kamena 2021 nibwo hatangajwe ko bwa mbere mu buryo bwagutse ko irushanwa rya Miss East Africa rigiye kongera gusubukurwa nyuma y’imyaka 9 ritaba.
Icyo gihe, Miss Mutesi
Jolly wabaye imbarutso yo kubaho kwaryo na none yagize ati:” Bakobwa mwitegure
gufata uyu mwanya, reka tubwire isi ko umugore ari ikirenze imisatsi n’ibirungo, ntabwo turi abeza batagira ubwenge bo kwambarira amakanzu inyuma y’ibirahure”.
Ashimangira ibyo
agira ati:”Dushobora kwishimira kuba turi igitsinagore kandi tukagira uruhare
mu kubaka umuryango.” Kuwa 16 Kamena 2021, abagize ikompanyi ya Rena Event
itegura irushanwa rya Miss East Africa, bakiriwe mu nteko ishingamategeko ya
Tanzania, ibintu Mutesi Jolly yagaragaje ko byamukoze ku mutima cyane.
Ati:”Ibihe by’umunsi
mu Nteko Ishingamategeko ya Tanzania, byari iby’icyubahiro kwakirwa no
gutecyerezwaho n’uhagarariye inteko ishingamategeko.” Abategura iri rushanwa
baje no kugenda bahura n’aba Minisitiri n’abandi bayobozi mu nzego za Leta ya
Tanzania batandukanye, baganira kumitegurirwe y’irushanwa n’imigendecyere myiza
yaryo.
Kuwa 18 Kanama 2021, nibwo kandi bahuye na Diamond Platnumz. Mu butumwa bwashyizwe hanze na Rena
Event, bagaragaje umunyamigabane muri iyi kompanyi na Visi Perezida w’Akanama
gategura iri rushanwa, Mutesi Jolly, yahuye na Diamond.
Nawe ubwe abitangaza agaragaza ko byamushimishije, ati:”Ku gicamunsi cy’icyumweru, twasuye ibiro
by’umuhanzi mpuzamahanga akaba n’uwashinze ikompanyi ya Wasafi, tuganira
kubijyanye n’imikoranire muri Miss East Africa 2021.” Byaje no kurangira Wasafi
kugeza n’uyu munsi ibaye umufatanyabikorwa w’irushanwa muri uyu mwaka wa 2021”.
Kuwa 31 Kanama 2021, nibwo hatangajwe gutangira ku mugaragaro kw’irushanwa rya Miss East Africa, ibihembo n’ibindi bitandukanye mu ijambo Miss Mutesi Jolly yatangaje kuri uwo
munsi. Yagize ati:” Bizafata igisekuru cyacu cyose kugira ngo dukureho urujijo
rwibazwa kubijyanye n’itegurwa ry’amarushanwa y’ubwiza.”
Akomeza agira
ati:”Reka dukoreshe uyu muyoboro mu kwerekana ko imbaraga zitari ukuba mu biro
bya Leta gusa, ziri mucyo wahisemo gukora, reka dukoreshe uyu mwanya n’imbaraga.”
Hanatangajwe ibihembo
bizagenerwa abazegukana amakamba anyuranye muri iri rushanwa, aho uzegukana
ikamba rya Miss East Africa azahabwa imodoka ya Nissan Xtrail 2021 nshya ihagaze
miliyoni zirenga 44 ndetse akazajya ahembwa miliyoni 1.5 y’amafaranga y’u Rwanda mu gihe cy’umwaka yambaye ikamba.
Igisonga cya mbere
kizahabwa miliyoni 5, icya kabiri miliyoni 3 yose nayo ari mu mafaranga y’u
Rwanda. Iri rushanwa kuri ubu rigeze kure aho habura amasaha mbarwa
hakamenyekana uzaryegukana mu bakobwa bagera kuri 16 baryitabiriye, n’ubwo 12
aribo babanje kuhagera mbere kubera ibibazo by’icyorezo cya COVID-19.
Ibihugu byitabiriye ni Tanzania
ari nayo yakiriye irushanwa, Kenya, Uganda, Rwanda, Burundi, South Sudan,
Ethiopia, Eritrea, Somalia, Malawi, Djibouti, Seychelles, Madagascar, Comoros,
Reunion na Mauritius
Mutesi Jolly yageze muri Tanzania mu ntangiriro z'ukwezi kwa Kamena
Abategura irushanwa bagize ikompanyi ya Rena bakiriwe mu nteko ishingamategeko
Ambasaderi Mbarouk Naser yakiriye abagize Rena Event
Umunyamabanga Mukuru wa Africa y'Uburasirazuba yakiriye Miss Mutesi Jolly n'abandi bategura Miss East Africa
Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Wasafi ari kumwe na Mutesi Jolly nyuma yo gushyira umukono ku masezerano y'imikoranire
Diamond Platnumz na Mutesi Jolly
Minisitiri w'Ibikorwa Karemano n'Ubukerarugendo muri Tanzaniya yakiriye Perezida na Visi Perezida b'Akanama gategura Miss East Africa
Shanitah uhagarariye u Rwanda muri Miss East Africa n'uhagarariye Uganda
Umukobwa waserukiye Somalia
Umukobwa waserukiye Ethiopia
Shanitah yakomeje kwisanzura no gusangira ibyishimo na bagenzi be
Imyitozo ngororamubiri ni kimwe mu byakomeje kuranga umwiherero
Abakobwa bitabiriye iri rushanwa ubona ko bagororotse
Byari umunezero
Baratembereye
Miss World Russia ni umwe mu babaye hafi aba bakobwa
Mutesi Jolly yakomeje guhagararira irushanwa n'u Rwanda neza
Mutesi Jolly ari kumwe n'umunyamideli ukomeye muri Tanzania Ria Paul
Wasafi yakiriye abakobwa 12 bageze mu mwiherero mu mbere
Mutesi Jolly n'Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Wasafi
Abakobwa babaga bishimye bari kumwe na Jolly
Byari ibyishimo mu ijoro ryo gusangira rya Miss East Africa riherutse kuba
Benshi banyuzwe n'irushanwa rya Miss East Africa
Shanitah yaririmbye indirimbo ya Meddy
TANGA IGITECYEREZO