Mu minsi mikuru ya Noheli, ni ngomba kwishima , kwishimana no kwerekana urukundo ku bantu runaka , ariyo mpamvu abarimo umukinnyi wa Filime, Bazongere Rosine, Guterman, umuhanzi Maitre Dodian n'abanyamakuru basangiye Noheli n'abana biga mu kigo cya 'Nufashwa yafasha' cyashinzwe na Bujyacyera Jean Paul uzwi nka 'Guter man'.
Tariki ya 20 Ukuboza 2021, nibwo Guter man n'itsinda ry'abo bari kumwe bafashe urugendo berekeza mu karere ka Gatsibo mu murenge wa Ngarama, mu gikorwa cyo gusangira Noheli n'abanyeshuri biga muri 'Nufashwa yafasha'.
Iki gikorwa cyatangiye Saa Saba z'amanywa, cyanejeje cyane aba banyeshuri bakirije abashyitsi indirimbo nziza batonjwe n'abarimu babo, berekana ibyo bamaze kugeraho mu myigire yabo, ibintu byanyuze abari bitabiriye.
Nufashwa yafasha , ubu yakira abanyeshuri b'incuke ahanini baturuka mu miryango itishoboye bityo bagafashwa, ' Bujyacyera Jean Paul (Guterman) ari nawe washinze iki kigo abereye n'umuyobozi, yagarutse ku kuba yararwanye ishyaka ryo kugirango aho avuka agire igikorwa cy'ingirakamaro kandi cy'urukundo ahakora, bityo akaba yaragize intango yo kubigeraho n'ubwo hakiri ibyinshi byo gukora kandi bifitiye akamaro igihugu.
Bazongere Rosine agaburira abana bo muri Nufashwa yafasha
Bujyacyera Jean Paul , yagize ati "Urukundo no gufasha ni ikintu cy'ibanze, Kugira ibyo ugeraho ugasubiza amaso inyuma ukagira abo ufasha ni byiza cyane, natekereje ko ngomba kugira umusanzu mu kubaka u Rwanda , mpitamo kubaka ikigo cy'amashuri cya 'Nufashwa yafasha' gifasha abana bato mu kuzamura ubumenyi aribwo ubu cyatangiye gukora, abana bahiga usanga bahiga abandi mu buryo bw'ubwenge, mu kinyabupfura n'umurava, ibi rero birashimishije cyane ndetse binashimisha ababyeyi baharerera. Twahisemo gusangira nabo Noheli kugira ngo tubereke urukundo, ndetse ko batigunze , niko gusangira ku mafunguro arimo inyama no gusangira imitobe ya Jus dore ko abana babikunda cyane , imirire myiza ni ingenzi ku bana bituma bagira ubwenge.
Abanyamakuru bari bagiye ku Karere ka Gatsibo , i Ngarama gusangira n'abana ba Nufashwa Yafasha
Abana bari gufata amafunguro
TANGA IGITECYEREZO