Uyu mwaka wa 2021, wabaye umwaka wakomeje kurangwa n'icyorezo cya Coronavirus kigasubiza inyuma imyidagaduro kubwo kwamagana ikwirakwira ry'iki cyorezo, abahanzi b'ibyamamare cyane muri Afurika baje mu Rwanda muri uyu mwaka kwishimana n'abafana babo n'ubwo bitari byoroshye.
Mu mpera z'umwaka wa 2021, niho ibitaramo byari bitangiye gusa nk'aho babidohora ariko n'ubundi kubyitabira bigasaba ko umuntu agomba kwipimisha covid-19. Amezi abiri ya nyuma, Ugushyingo n'Ukuboza niho abahanzi bakoze ibitaramo bigaragariza Abanyarwanda. Hari abahanzi bari baje mu buryo bwo kuririmba biganjemo abanya-Nigeria bakoze amateka mu bitaramo by'i Kigali, hakaba n'abandi bake bari baje mu buryo bw'ubutembere.
1.Adenkule Gold
Umuhanzi w'Umunya-Nigeria, Adekunle Kasoko, wamenyekanye nka Adekunle Gold cyangwa AG Baby , yakoze amateka mu Rwanda mu gitaramo cy'akataraboneka cyashimishije Abanya-Kigali , cyabereye ahazwi nka Canal Olympia ku i Rebero tariki 5 Ugushyingo 2021.
2.Ric Hassan
Ric Hassan wo muri Nigeria yageze i Kigali mu gitaramo cya ‘Fantasy Music Concert’ , aho yari yatumiwemo na Symphony Band. Ni igitaramo cyabereye muri Kigali Convention Center ku wa 3 Ukuboza 2021. Ubwitabire bw'iki gitaramo, kitabiriwe ku rwego rutari urwo hejuru kubera ko yaririmbye umunsi umwe na Koffi Olomide, nawe wari i Kigali icyo gihe.
3.Rema
Umunya-Nigeria, Divine Ikubor uzwi nka Rema yataramiye i Kigali tariki 20 Ugushyingo 2021, mu gitaramo cyabaye ku mukino wa Basketball w’abakinnyi b’intoranywa muri Shampiyona yo mu Rwanda iterwa inkunga na Banki ya Kigali (BK All-Star Game).
4.Omah Lay
Tariki 14 Ugushyingo 2021, nibwo muri Kigali Arena umunya-Nigeria Stanley Omah Didia umaze kwamamara mu muziki nka Omah Lay, yaririmbiye i Kigali mu gitaramo cy’amateka yahurijwemo n’abahanzi bo mu kiragano gishya, bagaragaje imbaraga zidasanzwe muri muzika uyu mwaka barimo : Ish Kevin, Bushali, Davis D, Juno Kizigenza, Platini na Ariel Wayz.
5.Koffi Olomide
Umunyabigwi w'umukongomani kabuhariwe mu njyana ya Rhumba, Koffi Olomide, uyu mwaka yongeye kwerekana ko ari umuhanzi w’igihangange kandi ukundwa n’ab’ingeri zitandukanye, mu gitaramo yakoreye mu mujyi wa Kigali tariki 3 Ukuboza 2021 muri Kigali Arena.
6.Sarkodie
Umuhanzi ukomeye ku mugabane wa Afurika, Sarkodie wo muri Ghana na 2 Baba wo muri Nigeria, bagereye mu Rwanda rimwe kuko bari bazanye mu gikorwa kimwe aho bitabiriye inama igamije kwiga ku bibazo by’impunzi, mu nama 'Africa Private Sector Forum On Forced Displacement' yahuje abayobozi b’inganda, ibigo by’ubucuruzi, abikorera batandukanye, abashinzwe kwita ku mpunzi n’abagiraneza banyuranye. Umuraperi Sarkodie yaririmbye muri iyi nama yabereye Kigali Convention Center, tariki 30 Ugushyingo 2021.
7.2 Baba
Umuhanzi 2Baba wo muri Nigeria waziye Mu Rwanda rimwe na Sarkodie, asanzwe ari ambasaderi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR), yatanze ikiganiro muri iyi nama ndetse aranaririmba.
8.Mr Eazi
Uyu muhanzi nawe wo muri Nigeria, twavuga ko n’ubwo yageze mu Rwanda muri Gicuransi 2021, ntabwo yigeze ahataramira. Yamaze iminsi mu Rwanda yagiye asura ahantu hatandukanye, aho yagaragaje ko yifuza gushora imari mu bijyanye n’inganda ndangamuco n'imikino muri rusange.
9.J.Cole
Umuraperi wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, J Cole , yageze mu Rwanda muri Gicurasi, aho yahamaze iminsi mu bikorwa by'imikino ubwo ikipe ya Patriots BBC yatangizaga irushanwa rya Basketball muri Afurika, uyu muhanzi akaba n'umukinnyi witwaye neza muri iyi mikino aho yanatsindaga ibitego.
10.Mhombi
Umuhanzi Mpuzamahanga Mohombi Nzasi Moupondo uzwi nka Mohombi ufite amamumuko muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, aheruka mu Rwanda aho yari yitabiriye imikino ya Shampiyona Nyafurika ya Basketbal yatangiye tariki 16 Gicurasi 2021. Mahombi ni icyamamare aho yamenyekanye mu ndirimbo nka ‘Coconut tree, iindirimbo yabiciye bigacika ku isi aho yarebwe n'abantu basaga Miliyoni 100 ku rukuta rwa youtube.
Sho Madjozi
Twavuga ko kandi hari n'ibindi byamamare byaje mu Rwanda, nka Maya Christinah Xichavo wamamaye ku izina rya Sho Madjozi ukomoka muri Africa Y’Epfo waje mu Rwanda, aho yari yaje kureba umukino ya Basketball Africa league yari kubera mu Rwanda mu nyubako ya Arena muri Gicurasi, umuhanzi wo muri Tanzania Ommy Dimpoz nawe yaje mu Rwanda.
Ommy Dimpoz yaje mu Rwanda uyu mwaka
TANGA IGITECYEREZO