“Nanone dore umwaka urashize n'undi uratashye, twongere twishimye tunezerwe dushimire Imana Nyagasani ikiduhagaritse tukaba tugejeje aya magingo”-Aya magambo yumvikana mu ndirimbo ‘Bonne Année ya Orchestre Impala, icurangwa cyane mu mpera z’umwaka no mu ntangiriro z’undi.
Hasigaye iminsi icyenda tugashyira
akadomo kuri 2021! Umwaka wahiriye bamwe abandi biranga, icyorezo cya
Covid-19 gikomeza kogoga Isi cyihinduranya mu bihe bitandukanye ari nako
hafatwa ingamba zikomeye.
Iki cyorezo cyatumye ibikorwa byinshi
bifungwa, ariko ntawabura kuvuga ko cyahaye umwanya uhagije abahanzi bongera
gusubira mu inganzo; uko ingamba zoroshywaga bagakora indirimbo mu buryo bw’amajwi
n’amashusho.
2021 igiye gusiga igaragaje ko no mu
nzira y’inzitane intore yishakira inzira, kuko ibitaramo byakumiriwe ariko
ntibyabuza abahanzi guhozaho. Ariko kandi abantu babonye n’umwanya uhagije wo
kumva indirimbo z’abahanzi Nyarwanda.
Aho ibitaramo byasubukuriwe, abahanzi
bari bafite indirimbo zikunzwe byabahesheje akazi ahantu hatandukanye, bongera
gukirigita ifaranga.
Gukora indirimbo igakundwa ni ikizamini
mu bindi! Uzumva umuhanzi mu biganiro n’itangazamakuru avuga ko uburyo
indirimbo ye yakiriwe byamutunguye, kuko yayikoze nk’izindi atiyumvishaga ko
izarenga imfuruka za studio yayikoreyemo.
Producer Niz Beatz wakoze indirimbo ‘Igikwe’
yabaye idarapo ry’umuziki wa Gabiro Guitar, aherutse kubwira
INYARWANDA, ko iyi ndirimbo yamutunguye ashingiye ku buryo yakangaranyije
uruhando rw’imyidagaduro mu 2021.
Ati “Indirimbo ‘Igikwe’ uko yakiriwe
byarantunguye, kuko nayikoze nk’indirimbo isanzwe nk’izindi zose nsanzwe nkora
n’uburyo twayikozemo. Abo nyikoreye bahuriye iwanjye bataziranye, sinumvaga ko
ari indirimbo yakundwa cyane nk’uko yakiriwe.”
Umuhanzi Ruti Joel ni umuhamya w’uburyo
yatunguwe n’indirimbo ye ‘Igikobwa’. Iyi ndirimbo yayisohoye mu Ukuboza 2020,
ariko yambukiranyije umwaka, igenda icengera mu bantu kugeza n’uyu munsi
itava mu matwi ya benshi.
Mu gihe tugana ku musoza w’umwaka w’
2021, INYARWANDA yasubije inyuma amaso ireba indirimbo 10 zakunzwe zahuriyemo
abahanzi (Bashobora kuba babiri bakoranye indirimbo cyangwa barenga), zasohotse zikanyura
benshi na n’ubu.
Ni urutonde rwakozwe hashingiwe ku
gihe indirimbo imaze yumvikana muri rubanda, uburyo yahinduye ubuzima bw’abayikoranye,
ibyayibanjirije n’ibyayikuriye n’ibindi.
1. Away ya Ariel Wayz ft Juno Kizigenza
Amezi atanu gusa arashize indirimbo
‘Away’ ya Ariel Wayz na Juno Kizigenza itangiye gucengera mu misokoro y’abafana
n’abakunzi b’umuziki Nyarwanda.
Ni indirimbo ihuriyemo ababyiruka mu
muziki, yanakuruye ikibatsi cy’urukundo hagati y’aba bombi biravugwa biratinda
kugeza n’ubu.
Byavuzwe hashingiwe ku mafoto,
amashusho n’amagambo meza aba bombi bagiye babwirana kuva bashyira haze
amashusho y’iyi ndirimbo tariki 18 Nyakanga 2021.
‘Away’ yabaye ‘Away’! Yatumye bahabwa
ikiraka cyo kuririmba mu mikino ya Basketball, abakunze iyi ‘couple’ babasamira
hejuru.
Banayiririmbye mu gitaramo
umunya-Nigeria Rema yakoreye muri Kigali mu minsi ishize. Kuri shene ya Youtube, imaze kurebwa n’abantu basatira miliyoni 3.
Ndetse ubwo yasohokaga mu gihe gito
yaciye agahigo ko kuza miliyoni 1, Ariel na Juno babimburira abandi bashya
kwigaragaza mu muziki mu gihe gito.
2. Bambe ya Social Mula na Papa Cyangwe
‘Bambe’, indirimbo yabanje kwemeza ko
Rocky uzwi mu basobanura filime yakoze ubukwe, yiharira imbuga nkoranyambaga mu
gihe gito, abandi biyemeza kumutwerera n’ubwo batari batumiwe.
Mbere y’uko iyi ndirimbo isohoka,
hasohotse amafoto y’uruhererekane ya Rocky uzwi mu basobanura filime
amugaragaza ari kumwe n’umukinnyi wa filime, Ishimwe Carmene.
Ni amafoto agaragaza uyu mukobwa mu mwambaro
w’abageni na Rocky yambaye ikote, nk’umusore witeguye guhamya isezerano
n’umukunzi we.
Havuzwe byinshi byaherekeje aya mafoto, bamwe bibaza niba koko Rocky yadohotse agakora ubukwe. Inkuru zibaye nyinshi muri rubanda, kugeza ubwo bigaragaye ko ari amafoto yafashwe ubwo bombi bari mu ifatwa ry’amashusho y’iyi ndirimbo.
Ibi byatumye iyi ndirimbo ihangwa
ijisho na benshi, umubare w’abayireba uratumbagira ubutitsa, bituma izina Papa
Cyangwe rikomeza kuvugwa.
Yasohotse ku wa 21 Nzeri 2021, ariko
imaze kurebwa n’abantu barenga miliyoni. Iri mu ndirimbo zumvikana cyane mu
tubyiniro n’ahandi abanyabirori badasiba.
3. Ndagukumbuye ya King James na Ariel Wayz
‘Ndagukumbuye’ ni imwe mu ndirimbo
ziri kuri Album ya Karindwi ya King James yise ‘Ubushobozi’ , yashyize hanze ku
Cyumweru iriho indirimbo 17.
Ni indirimbo itarakorewe amashusho
ariko yumvikanye cyane mu matwi y’abakunda imitoma y’uyu muhanzi, inyura abakunda
cyane indirimbo zituje.
‘Ndagukumbuye’ inumvikanisha ubuhanga
bw’imiririmbire ya Ariel Wayz, ariko kandi igatanga ishusho y’uko abahanzi
bakuru mu muziki bakwiye gushyigikira abakiri bato.
King James yigeze kubwira INYARWANDA,
ko yifashishije Ariel Wayz muri iyi ndirimbo kubera ko hari hashize igihe
kinini adakorana indirimbo n’umukobwa, kandi ko Ariel ari umuhanzikazi ugwa
neza mu njyana y’indirimbo.
Uyu muhanzi anavuga ko iyi ndirimbo
yakunzwe mu buryo burenze ubwo yari yiteze. Yanditswe mu buryo bwa gihanga,
ikumvikanamo amagambo y’abari mu rukundo bakumburanye n’abandi bafite amabanga
ahuza imitima yabo.
Uwitwa Brenda Shan aherutse gutanga
igitekerezo kuri iyi ndirimbo, avuga ko atazarambirwa kuyumva.
4. Igikwe ya Gabiro Guitar na Confy
‘Igikwe’ yabaye idarapo ry’umuziki wa
Gabiro mu 2021, yongera kugaruka mu ruhando rw’abahanzi bavuga rikijyana nyuma
y’igihe kinini atumvikana mu muziki.
Iyi ndirimbo yanakujije izina rya
Confy nk’umuhanzi mushya wari umaze igihe gito, bombi bahurira ku rubyiniro
bayiririmba abafana n’abakunzi b’umuziki baranezererwa.
Byanashoboka ko iri mu zafashije
Confy kwegukana igihembo cy’umuhanzi mushya (Best New Artist) mu bihembo bya Kiss
Summer Awards 2021.
‘Igikwe’ yongeye gushimangira imvugo
y’ab’iki gihe bavuga ko batiteguye kurushinga bagira bati ‘Nta gikwe’.
Producer Niz Beats wakoze iyi
ndirimbo aherutse kubwira INYARWANDA, ko imbaraga z’aba bahanzi n’uburyo
bayikoze bashyizeho umutima, ari kimwe mu byatumye yiharira impeshyi ya 2021.
Ntawashidikanya ko ‘Igikwe’ ari imwe
mu zatumye Gabiro Guitar atumirwa kuririmba mu gitaramo umunya-Nigeria,
Adekunle Gold yakoreye kuri Canal Olympia.
Iyi ndirimbo nayo imaze kurebwa n’abantu barenga miliyoni 1.
5. Kamwe ya Julien Bmjizzo & Babalao ft Rwanda All Stars
‘Kamwe’ iri mu ndirimbo uyu mwaka
zumvikanyemo abahanzi benshi mu Rwanda. Yumvikanamo ijwi rya Social Mula, Kenny
Sol, Davis D, Bushali, Bull Dogg, B-Threy, Khalfan, Confy, Alyn Sano, Li john
na Papa Cyangwe.
Iyi ndirimbo yakozwe ku gitekerezo
cy’abahanzi Nyarwanda bishyize hamwe bashaka gukora ikintu cyatuma umukunzi
w’umuziki aho ari hose ku isi yishimira ibihe, akabyina akishimana n’abandi
n’ubwo yaba ari kunyura mu bihe bikomeye.
Yaririmbyemo abahanzi 11, kandi
yubakiye ku njyana yitwa ‘Amapiano’ yo muri Afurika y’Epfo abahanzi benshi bo
mu Rwanda batangiye kuyoboka.
Abaturage bo muri Afurika y’Epfo,
bavuga ko badashidikanya ku kuba ‘Amapiano’ yaba indirimbo y’umwaka.
Iyi ndirimbo yumvikanamo amagambo azwi nk’ibishegu, ariko kandi ni nyambere mu ndirimbo zicurangwa mu tubyiniro n’ahandi banyurwa n’injyana ya Amapiano.
Igikundiro cyayo kigaragaza mu kuba mu gihe cy’ukwezi kumwe imaze hanze, imaze kurebwa n’abantu basatira gato
miliyoni 1.
6. Amata ya Phil Peter na Social Mula
Indirimbo ‘Amata’ yatumye abahanzi
Phil Peter na Social Mula batabwa muri yombi. Polisi yabafashe mu ijoro bari mu
gikorwa cyo gufata amashusho, nyuma y’uko barenze ku mabwiriza yo kwirinda
Covid-19.
Iyi ndirimbo yagiye gusohoka buri
wese ayiteze, yibaza iby’iyi ndirimbo yatumye Phil Peter, Social Mula n’ikipe
bari bari kumwe bafungwa.
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'AMATA' YA PHIL PETER NA SOCIAL MULA
Isohotse ku wa 3 Gicurasi 2021,
yabaye nk’iyibagiza izindi zayibanjirije igera mu mpeshyi ya 2021 ikihagazeho, kugeza ubwo ihatanye muri Kiss Summer Awads.
Aba bahanzi bombi banayiririmbye mu
muhango wo gutanga ibihembo bya Kiss Summer Awards.
Iri mu ndirimbo zumvikanisha uburyo
muri uyu mwaka, Social Mula yabaye umusemburo wo gukundwa kw’indirimbo yose
yaririmbyemo.
Mu bitekerezo birenga 1000 byatanzwe
kuri iyi ndirimbo, harimo abavuga ko badahaga kuyumva.
7. Ikofi by Butera Knowless ft Nel Ngabo, Platini P, Igor
Mabano & Tom Close
‘Ikofi’ ni indirimbo y’abahanzi
babarizwa muri Kina Music, yumvikana kuri Album ya Gatanu ‘Inzora’ ya Butera
Knowless unaririmba muri iyi ndirimbo.
Ni imwe mu ndirimbo zakunzwe kuri iyi
Album kuva yasohoka, hashingiwe ku buryo icyumvikana mu bitangazamakuru
n’ukuntu yagiye iboneka ku rutonde rw’indirimbo 10 zakunzwe mu bitangazamakuru
bitandukanye.
Iyi ni indirimbo yumvikanisha ko buri
wese yaririmbye bitandukanye n'uko byari bisanzwe mu ndirimbo ze n'ahandi.
Karangwa Dan aherutse gutanga
igitekerezo, avuga ko yakunze uburyo Tom Close yaririmbye muri
iyi ndirimbo. Yunganirwa na Jacquiliene wavuze ko yanyuzwe n’ukuntu Butera
Knowless na Tom Close baririmbye muri iyi ndirimbo.
8. Njye nawe by Clarisse Karasira ft Patrick
Ku wa 3 Werurwe 2021, ni bwo
umuhanzikazi Clarisse Karasira yasohoye amashusho y’indirimbo y’umuziki gakondo
yise ‘Njye nawe’ yakoranye na Patrick.
Iyi ndirimbo yatoranyijwe hashingiwe
ku butumwa buyigize, bushimangira ko buri wese akwiriye gukundwa no guhabwa agaciro
muri sosiyete iyo ari yo yose.
Muri iyi ndirimbo, aba bahanzi bombi bumvikanisha ko urukundo ruruta byose kandi rutagira umupaka.
Ni indirimbo y’urukundo yumvikanisha
abantu babiri bakundana, umwe abwira undi ko yahiriwe no kumugira kandi ko
bombi ari paradizo y’Imana.
‘Njyewe na we’ niyo ndirimbo ya mbere
Clarisse Karasira yasohoye kuri Album ye yise ‘Mama Africa’, nyuma ya Album
yise ‘Inganzo y’umutima’ yakubiyeho indirimbo 18.
9. Ide
by Symphony Band na Alyn Sano
Iyi ndirimbo ‘Ide’ yumvikanamo ibicurangisho birimo
gitari yizihira benshi mu bakunda umuziki. Iri mu ndirimbo zatumye Symphony Band
ishimangira ubukaka bwayo mu muziki Nyarwanda.
Ni mu gihe umuhanzikazi Alyn Sano yumvikanishije
ubushobozi bwe mu muziki w’umwimerere. ‘Ide’ yumvikanisha uburyo aba bahanzi
bombi ari abanyamuziki.
Kuva ku wa 30 Werurwe 2021 yasohoka, iracyumvikana mu
bitangazamakuru n’ahandi. Iyi ndirimbo ivuga ku muntu uri mu rukundo wishimira
mugenzi we, akamubwira ko iyo ari mu nzozi urukundo rumutera akamwegera.
Alyn Sano aririmba yishyize mu mwanya w’ukunzwe,
akavuga ko azamukunda iteka kandi ko ntawundi ateze gukunda mu buzima bwe.
Symphony izwi mu ndirimbo zirimo ‘Crazy’, ‘Follow’,
‘Respect’ bakoranye na Nel Ngabo na Igor Mabano n’izindi. Ni mu gihe Alyn Sano
azwi mu ndirimbo zirimo ‘Setu’, ‘Hono’ n’izindi.
10. Wankomye
by Alto ft Uncle Austin
‘Wankomye’ yabaye indirimbo ya gatatu umuhanzi Dusenge
Eric uzwi mu muziki nka Alto yasohoye, nyuma y’amezi atatu yari ashize asinye
amasezerano y’imikoranire n’inzu ifasha abahanzi mu bya muzika yitwa TB Entertainment.
Ni indirimbo avuga ko yakoranye na Uncle Austin nyuma
y’igihe cyari gishize amusabye ko bakorana indirimbo. Uyu muhanzi anavuga ko
yakuze akunda ibihangano bya Uncle Austin, ku buryo yumvaga igihe kimwe
bazakorana indirimbo.
Kandi ko yakoze iyi ndirimbo mu kongera imbaraga mu
rugendo rw’umuziki atamazemo igihe kinini, ugereranyije na Uncle Austin
bakoranye.
Alto yigeze kubwira INYARWANDA, ko mu gihe yamaze
akorana na Uncle iyi ndirimbo cyamusigiye kumenya icyo ashyira mu ndirimbo no
kwicisha bugufi.
Iyi ndirimbo yasohotse ku wa 12 Nzeri
2021, ariko n’ubu iracyumvikana mu matwi ya benshi.
Alto avuga ko kuba abahanzi bakuru mu
muziki bari gukorana indirimbo n’abahanzi bakizamuka, bitanga icyizere mu
bufatanye bwari bukenewe mu bahanzi bo mu Rwanda.
Ati “…. Abahanzi b’ikiragano gishya mu muziki, dukeneye ko bakuru bacu batwereka ko turi kumwe. Bafite umuziki bakora natwe dufite umuziki dukora, rero dufatanyirije hamwe umuziki watera imbere.”
INYARWANDA yakoze urutonde rw'indirimbo 10 zihuriyemo abahanzi zakunzwe mu 2021
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'AWAY' YA ARIEL WAYZ NA JUNO KIZIGENZA
TANGA IGITECYEREZO