Hari igihe umwana akora ibisa n'ibitangaje kandi birimo ubwenge bwinshi bikaba byatangaza abatari bake, nk'uko umwana muto yagaragaye mu mihanda ya Kenya yambaye nk'umupolisi wo mu muhanda ari guhagarika ibinyabiziga.
Amafoto y'umwana w'umuhungu muto yambaye imyenda imeze nk'iya aba-polisi, afite imbunda, inkoni y'abapolisi n'ingofero , yewe atibagiwe n'amapingu. Uyu mwana yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga bibaza uko byagenze ngo ahabwe akazi ariko nyamara si akazi ni kumwe abana baba abadasanzwe.
Amakuru avuga ko uyu mwana ibyo yari yambaye atari ibya nyabyo , imbunda ni igikinisho cy'abana. Mu muhanda wa Nairobi niho uyu mwana yahagarikiye imodoka , yarangaje abatari bake yewe n'abapolisi bari barangariye uwo mwana bareba ibyo akora bumiwe.
Umukoresha w'imbuga nkoranyambaga Geofrey Khoore niwe wabaye imbarutso yo kwerekana uyu mwana avuga ko ari gukora akazi katoroshye mu mujyi wa Nairobi.
TANGA IGITECYEREZO