Mu buyobozi bukuru bwa Kiliziya Gatolika hakomeje kumvikana ibitagenda neza , aho bamwe mu bumvikana begura ku mpamvu zabo , ubu amakuru ahari avuga ko Karidinali Peter Turkson wari mu bakomeye i Vatican yeguye ku mirimo ye kandi yari mu bahabwaga amahirwe yo kuzaba Papa.
Tariki 18 Ukuboza 2021, nibwo ibinyamakuru
bitandukanye byatangiye gutangaza amakuru ya Karidinali Peter Turkson, bamwe babonaga ko
ari umukandida wazaba Papa wa mbere w’umunyafurika, yatanze icyifuzo cyo
kwegura ku ishami rikuru rya Vatikani, nk'uko Reuters ibivuga.
Uyu musaza w’imyaka 73 y’amavuko akomoka muri Ghana. Yabaye umujyanama w’ibanze wa Papa Francis ku bijyanye n’’imihindagurikire y’ikirere
n’ubutabera, akaba kandi n’umunyafurika rukumbi wayoboraga ishami rya Vatikani.
Karidinali Peter Turkson ishami rya Dicastery for Integral Human Development
akoramo, rikubiyemo ibintu bine birimo amahoro,
ubutabera, abimukira, n’abagiraneza nk’uko amakuru aturuka muri Vatikani
abivuga. Amakuru akomeza ashimangira ko icyatumye Karidinali Peter asaba kwegura ku
mirimo ye ahanini ni ibitari kugenda neza mu miyoborere ya Vatican.
Ubwegure bwa Karidinali Peter ntabwo Papa Francis arabushyiraho umukono. Ibi bije nyuma y’aho mu minsi ishize Musenyeri w’umupadiri mukuru w’ i Paris, Michel Aupetit yeguye kubera atareka kugirana ubushuti n’umugore bakundanye imyaka isaga 10.
TANGA IGITECYEREZO